Amateka y’iyi komisiyo
Nyuma yo gushyiraho CEP,habayeho gukenera iyi komisiyo y’isakaza makuru yitwaga “commission d’affichage yatangijwe kugirango ijye imenyesha abanyamuryango bose ibiri gukorerwa mugihe runaka, nkamateraniro, amahaugurwa, ibiterane by’ivuga butumwa, na kampanye z’ivugabutumwa n’izindi gahunda z’umwihariko. Guhera 2001kugeza 20004 uyu murimo wakorwga n’abakorana bushake batagira komisiyo babarizwagamo, guhera 2005 kugeza 2008: groupe ntoya y’abanyamuryango ba CEP kaminuza y’urwanda ishami rya Huye yahoze ari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda nabo bakoraga batagira ahantu h’umwihariko babarizwa.
Intego n’imigambi by’iyi komisiyo
Intego z’iyi komisiyo zibandakuri ibi bintu byigenzi
- Guhuza umubano hagati ya cep kaminuza y’urwanda ishami ry’a huye icyahoze ari CEP kaminuza nkuru Urwanda.
- Korohereza abanyamuryango bayo kugera ku nshingano zabo biboroheye
- Gufasha abanyamuryango bayo kongera ubumenyi bwabo mugusakaza amakuru
- Guteza imbere ubusabane mu banyamuryango bayo
- Gutangariza abanyamuryango ba CEP kaminuza y’Urwanda ishami ryahuye yahoze ari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda gahunda zapanzwen’ibindi bikorwa byateganyijwe.
- Kubwiriza abantu binyuze muburyo bwose bw’isakaza makuru(ibyapa,imbuga nkoranya mbaga ,amabaruwa n’ibindi…)
- Gushishikariza abatarabyarwa ubwakabir/abatarakizwa n’abandi banyeshur ba kaminuza kuza mu materaniro ya gikristu
Kubw’uwo muhamagaro wabanyamuryango b’iyi komisiyo, ibikorwabyinshi byarakozwe kuva 2001 kugeza aya magingo kandi biracyakomeza. Ni ibyibyishimo byacu kubabona mutugana muri uyu murimo w’Imana