Uncategorized

“Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ariwe wiringira nawe azabisohoza” Ubutumwa bugenewe abayobozi bashya ba CEP

0Shares

Ijambo ry’Imana

Abicishije mu ijambo dusanga muri Zaburi ya 37:1-7, Umwigisha CYUBAHIRO Charles yahumurije imitima yabari butorwe ababwira ko guhamagarwa kwakozwe n’ Imana, ibi bikaba byerekana ikizere gikomeye Imana ibagiriye ibatoranyije mu magana menshi y’abari muri Kaminuza kugira ngo babe ibikoresho bikoreshwa iby’igiciro. Yabibukije ko mugihe cyose bazamara bagomba guhora bazirikana ko umurimo atari uwabo, ahubwo ari uw’ Imana bityo iryo jambo rigomba kubatera guhora bashaka Imana bakayeraka byose kuko yiteguye kubagirira neza .

Yagarutse kubintu bitatu bizanwa no gusenga:

  1. Ubwiza bw’Imana: Guhora mubwiza bw’ Imana bizana igikundiro n’ igitinyiro kiva ku Mana bigatuma ubasha ibyo utari kwibashisha.
  2. Ibyago bikurwaho: Gusenga kwaba Yuda kwatumye, imigambi mibi Hamani yari abafiteho iteshwa agaciro.
  3. Ibidasobanutse birasobanuka: Mu gihe cyaba Daniyeli, umwami yarose inzozi arazibagirwa kugeza aho abanyabwenge bibabananira ariko kubwo gusenga Daniel Imana yamuhaye kuzimenya no kuzisobanura

Yasoje avuga kubintu 3 Imana iha umuntu Imana ihamagaye aribyo

  1. Uwo Imana ihamagaye imwita izina
  2. Imuha ubutware
  3. Iramushyigikira muri byose.

 304 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: