menya uko amateraniro yuyu munsi yasojwe hasengerwa abayobozi bashya ba CEP 2022-2023

Amateraniro y’uyu munsi atangijwe na NIYOKWIZERWA Obed n’indirimbo y’ 194  ati dusabe Imana itwuburire amaso kumisozi kuko gutabarwa kwacu ntahandi kwava uretse ku' Uwiteka Muri iki giterane kandi turi kumwe n’umushumba mukuru wa ADEPR kurwego rw’igihugu NDAYIZEYE Isaiah ndetse na korali Gosheni yaturutse ku itorero rya KIBAGABAGA paruwasi ya REMERA, turi kumwe n’umushumba w’ururembo rwa Huye NDAYISHIMIYE Tharicisse Mu magambo meza ya korali ibanga (mpuza makorali) ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda ituririmbiye indirimbo igira iti “dore ihema ry’Imana riri kubantu bayo izaba Imana yabo nabo baza ubwoko bwayo, bongera kuririmba mu ndirimbo yumvikanye nk’isengesho basaba Imana bati: “Ndumva mfite inyota nk’umutima  uguye umwuma,  mpatirijwe kukwiyeguirira nkeneye ineza n’imbabazi, ndashaka kuba umwe mubaragwa b’ijuru nizere nihane nkizwe na Yesu niwe nzira nubugingo, Mana mpa amahoro utanga abonekera muri yesu, manurira manu yo mu ijuru ntagwa ubutayu nkiri nzira”. Nyuma yo kwakirana korali Gosheni iririmbiye iteraniro rirafashwa cyane bagira bati hashimwe uwambambiwe wangize umwe n’Imana, iyo Imana isezeranye irasohoza kandi ni umunyakuri mubyo ikora byose natwe tuzahora tubihamya.   Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana hakurikiyeho igikorwa cyo gusengera abayobozi bashya no gushimira abayobozi barangije manda yo kuyobora CEP 2021-2022  bakaba  bakomereje umurimo w’Imana ahandi, babashimiye cyane babaha certificate bazihawe n’umushumba mukuru w’itorerpo ry’igihugu afatanije n’umushumba w’ururembo rwa HUYE ndetse n’umushumba wa paruwase ya REMERA, babasengeye babasabira kugira ngo Imana izabane nabo mubyo bagiyemo byose kandi bibe intangiriro yo gukora ibindi bikomeye. Imana izabarinde intambara yo mu madini ahubwo bazabe mu itorero rya kristo bazarindwe muri byose. Intego yayo nyamukuru ni ugusengera abayobozi bashya ba CEP batowe kugirango bakomeze umurimo wabo wo kuyobora itorero rya cep rikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye 2022-2023 bahagarariwe na TURATSINZE Rodrigue ariwe muyobozi wa CEP   Abayobozi bashya bagiye kuyobora CEP 2022-2023 bahagarariwe na TURATSINZE Rodrigue n’itsinda ry’abagize comite ye, bagiye gusengerwa kugira ngo Imana izabane nabo, uyu mushumba NDAYIZEYE Isaiah ababwiye ko ari abahagarariye Yesu hano ku isi, bafite inshingano zo kwigisha abantu iby’ubwami bw’Imana, bajye bigisha kwitondera ibyo Yesu yategetse byose, kwita kubo bayoboye (intama) n’ibindi byinshi, Yesu uwo bagiye gukorera, ntari kure ahubwo bari kumwe kuko yavuze ko ari kumwe nabo iminsi yose.

Loading

1 thought on “menya uko amateraniro yuyu munsi yasojwe hasengerwa abayobozi bashya ba CEP 2022-2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *