CEP UR Huye, igiterane cy’ isana mitima,ubumwe n’ubwiyunge NYABIHU Intego” GUHINDUKA, GUKIRA IBIKOMERE, INKINGI Y’URWANDA TWIFUZA” Abefeso 2:14 UBUHAMYA BWATAZWE NA Jose MUHAWENIMANA Intego y’ubu buhamya ni “ukugirango buri wese abashe kubabarira”.
Navutse muri 1994, jenoside yabaye nkiri umwana muto. Navutse kubabyeyi 2, umwe ari umututsi undi ari umuhutu. Papa niwe wari umututsi, mama ari umuhutu, mugihe cya jenoside, umuryango wacitse mo kabiri, njyewe, njya ku ruhande rwo kwa papa. Mugihe cya jenoside, imiryango yacu yarahiganaga. Nyuma ya Jenoside, papa yinjiye igisilikare cy’inkotanyi, mama arajyeanda abyara abandi bana hanze, ariko papa, agarutse yanga gushaka undi mu gore. Nakuze mbona mu rugo haba ibintu by’amakipe ashingiye ku mateka. Nyuma papa yaje gupfa, nsigarana na mama, n’imiryango y’iwabo kandi tutarahuzaga, bituma mbaho mubuzima, bubi , kugeza naho nahingiye, amafaranga, narasabye, niga nabi, abandi ubwo bagiraga, ababasura ku ishuri ariko njye ntawansuraga. Nize droit de l’homme (amategeko) kubera numvaga ko, nzihorera, ngasubirishamo, imanza, zose nkazihorera ku bampemukiye.
Nyuma kubera amahurwugwa, y’isana mitima nagiye mbona yamfashije gukira ibikomere, binshoboza, kubabarira, no kubohoka. Ubu sinkiga, amategeko kugirango nzihorere,ahubwo nyiga kugirango nzafashe leta y’Urwanda kuzubaka igihugu, na ndi umunyarwanda.
Ubu ayo mateka, twakuriyemo no mu itorero biragara ko ajyenda abonekamo, None nabasabaga buri wese ukigendera muri ibyo bintu bya kera by’amoko, kutababarira, ko ibyiza ari uko yahinduka, akabarira, agahinduka. Kuko ntiwazjya mu ijuru, ugifite ibyo bibazo. Imana itugirire neza
Nukuri Yesu yaragushoboje kuko Hari benshi bananiwe kubarira. Nukuri lmana ishimwe kuko nawe yagushoboje kubabarira. Iyo nawe usaba I’m baba lmana nawe uba ugomba kubarira uwaguhemukiye cyangwa uwagukoshereje wese. Imana ikomeze ikubake mukubabarira no kugira amahoro muriwowe.🌷🌷🐦🐦🐦