Ibyigisho

ni uruhe rugero Imana ishaka ko ugeraho mu gakiza?Rev. Past. Ephrem KARURANGA

0Shares

Nyabihu– igiterane cy’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge gifite intego yo guhinduka gukira ibikomere inking y’u Rwanda twifuza. Abefeso 2:14UMWIGISHA” REV.past. KARURANGA Ephrem Intego y’ijambo: Imana irashaka ko ugera ku kigero gishyitse cy’agakiza

Abefeso 2:14 Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba
umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya, 15 amaze gukuzaho
amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo, 16 kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n’Imana. umusaraba awicishije bwa bwanzi. Paulo yanditse iki gitaboya agamije kubwira abakristo ubumwe bwa gikristo n’ubumwe bw’itorero. Yagiye akoresha amagamboakomeye avuga ngo abantu babe umwe agenda agaruka kukuba ubumwe. Kugira ibyiringiro bimwe ,umubatizo umwe, bakaba umwe muri kristo.

Muri iki gitabo cy’Abefeso Paulo yanditse, mu gice cya1,2 Yabanje guhugura abakristo ba kiyahudi yifuza ko bamenya  ko bakwiye kugira umutima ukangutse rwose. Mu gice cya3 Paulo afata umwanya wo kwigisha abakristo b’abanyamahanga, akababwira ngo mumenye Yesu, mumenye urukundo rw’Imana, kandi mugire ubumwe no kuzura.

Nanone mu iri kitabo cy ‘Abefeso 4:13 3kugeza ubwo twese tuzasohora kugira
ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu
bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo, 14kugira ngo tudakomeza kuba abana
duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya
bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya, 15ahubwo tuvuge ukuri turi mu
rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.. Paulo yanditse yifuza  ko Abakristo bose bakwiye kugera ku kigero gishyitse kandi bakagira kwizera kumwe. Ibintu bitandukanya abakristo ni byinshi, usanga bamwe bavuga ngo aha dusenga gutya abandi dusenga gutya bitandukanye, ikindi ngo ntituririmba kimwe. Ugasanga korali ntizihuza ibitandukanya abantu ndetse n’Abakristo ni byinshi. Insika zitandukanya abantu ni byinshi cyane. Ariko urusika rukomeye ni ukutamenya Yesu.

Abaheburayo6:1 1
Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere
aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo
ipfuye no kwizera Imana,

Ikintu cya mbere Abakristo bakwiyekumenya ni uko kugira ngo umuntu ashyike ni uko Imana imugirira ikizere: iyo Imana ikugiriye ikizere ikabona ko uyizera ku kigero ishaka nibwo ugera ku kigero gikwiriye. Icya kabiri mukwiye kuba abantu bashyitse, bageze ku kigero cya kristo

Ibyo twiringizwa niyaduhamgaye nibintu bibiri Zaburi97: 10-11 ibyo Imana ikwiringiza , iyo wamaze kumenya ibyo Imana ikwiringiza ubaho uyinezeza. Iyo umuntu atagendera mu bibi Imana iramwiyereka, kandi umuntu wirirngira Imana akora ibitangaje. Urugero Samusoni yiringiraga Imana Imana ikamukoresha ibyo ubutwari bitangaje. Iyaduhamgaye izatuma hari ibintu tugomba kuboha rwose.

Hari biganyira bakavuga ngo benewacu baranyanga bose, ukazana impamvu ku Mana, umuntu ukora ibyo aba adakijijwe; aba atarazamura ibyiringiro ngo agere ku kigero cyo kwizera Imana n’umwana wayo; icyizere  kidashigiye aho ari ho hose,  kidashingiye ku mafaranga, kidashingiye ku miryango ahubwo gishingiye ku Mana gusa. Abefeso 4, umuyaga wo mu isi iyo waje abantu bava ku Mana.

Abacamanza 15 havugwa inkuru za samusoni arwanywa n’Abafisitiya. Ariko Samusoni, yiringiye Imana ku kigero Imana yishimira. Baramufashe baramuboha ariko agiye kumva yumva imigozi yari imuboshye iroroshye ahita ayica Abafilisiya baratangara, muri ako kanya arebye hirya ye abona urwasaya rw’indogobe. Arukoresha yica abafirisitiya, Buriya nawe ibigukiza biri hafi yawe.  wakwibaza uti urwo rwasaya rw’indogobe rwari ruvuye he? Rwari ruzanywe na nde? Ninzira z’Imana. Igisubizo ntikiri kure upfa kuba ufite kwizera. Urwo rwasaya samusoni yararufashe arwicisha abafiristiya 1000.

Abonye ko abarangije biramurenga arahagarara atangira kuririmba. Nyuma arasenga ngo avuga ngo Imana data ko agiye kwicwa n’umwuma, Ananiwe Imana imufukurira iriba aho abona amazi. Mumenye ibyo twiringizwa n’iyaduhamagaye, abantu benshi barakijijwe ariko batakaje kwizera.

Abacamanza20, havuga uko samusoni yamanukanye n’abamuboshye arabayobora ababera umucamanza imyaka 20. Ufite imbaraga zo kumanukana n’abakuboshye? ufite imbaraga zo kumanukana n’abakubeshyeye, ufite imbaraga zo kumanukana nabaguhemukiye? Dukeneye imbaraga zo kumanukana nabaduhemukiye. Mbere yo kuririmba ngo “tuzajya mu ijuru kureba abariyo” wabanje ukarebana n’uwo muri kuririmbana mbere yo kuzajya kureba mu ijuru abariyo. Samusoni araduha urugero rwiza.

Abacamanza 15:19-20, niba ushaka gukura urusika hagati banza urebe mu mutima wawe. Imana ibibira umucyo abakiranutsi, Imana ijya ibiba umuzero aho utari.

Iyo usomye inkuru ziri mu 2Abami, uhasaga inkuru y’umupfakazi wari ufite umubabaro mwinshi cyane kandi nta ruhare yabigizemo. Uwo mugore yari afite umugabo apfa atarishyura imyenda yari afite mu bantu. Nyuma umwishyuza araza aravuga ngo nyishyura cg umpe abana bawe mbajyane babe inyishyu. Umugore abuze uko abigenza ajya ku muntu w’Imana amubwira uko bimeze. umuntu w’Imana aramubwira ngo ufite iki? Amubwira ko afite utuvuta duke. Umuntu w’Imana aramubwira ngo genda ujye ufata utuvuta usuke mu bintu byose ufite. Yasutsemo ibintu byose biruzura aragurisha yishyura abantu yari arimo umwenda aranasagura ibyo azarya n’abana be. Uyu mugore Imana yaramunejeje kuko yayiringiye.

Ibintu Bizana urusika ni byinshi ariko Imana ijya ibiba umunezero, Imana ifite kuvunjira umuntu. Uko waba warababaye kose Imana yakubibira umunezero. Abefeso3:20 ibiri mu mutima wawe sibyo Imana itekereza. Hari ibintu twiringizwa niyaduhamagaye.

Muzamure kwizera kwanyu, Imana ijya isimbuza itegeko irindi iyo uyizeye. Umuntu wizera ibibazo bye abishyira Imana.

Imana itugeze ku rugero rushyitse rwo kwizera. Mu Abami2: 5 inkuru za Namani wari umwami mubi. Kuko yakundaga kujya mu ntambara, anyaga umwana w’umukobwa w’umunyagano, umwana amuzana mu rugo gukora imirimo y’agahato. Namani aza kurwara ibibembe Ark umukobwa akajya amusengera ngo Namani akire ntiyibuke ko yamunyaze. Uyu mukobwa ntiyatekerezaga ko Namani ari umuntu mubi ahubwo yaramusengeraga ngo akire. Imbaraga zari ziri muri uyu mukobwa ziteye ubwoba ntago zisanzwe. Izo mbaraga zakijije igihugu. Uyu mukobwa yari afite agakiza gashyitse. Utaragera aho ngaho ntago uba ukijijwe. Imbaraga zo kubabarira uwakugiriye nabi unabizi ko ari umuntu mubi.

Muri bibiriya harimo ingero nyinshi tutarondoye z’abantu bagaragaje ko bageze ku kigero kiza cyo kwiringira Imana, bafite agakiza gashyitse.

Mugerageze kwanga ibyaha bijya bibizingiraho, bigahora bigaruka. Nta rwitwazo ruhari kuko muri Bibiriya harimo ingero nyinshi twabonye z’abantu bagiye bagaragaza ko bageze ku kigero kiza cy’agakiza. Samusoni yamanukanye n’Abafiristiya bari bafite umugambi ku mwica, uriya mukobwa Namani yanyaze ariko akazajya amusengera kugeza aho yamusengeye namani akira ibibembe; kandi yaramuhemukiye. Imana yatabaye abo bose nawe yakurengera kandi yagutabara upfa kuba ukiranuka kandi ukayiringira.

Rev. Past. Ephrem KARURANGA umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda

Umwanditsi ANITHA UHORANINEMA

 1,008 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: