Ibyigisho

“kuva mu gihugu cy’ubunyage”Niyodusenga Prosper

0Shares

Umwigisha  NIYODUSENGA Prosper yatangiye ashima Imana yamukijije indwara yari yatumye ajya mu bitaro akomeza asoma ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya 25:1-11 yongeraho irindi riboneka muri ZABURI 137:1-4.  Ikigisho cyari gifite intego ivuga ngo “kuva mu gihugu cy’ubunyage”.

Umwigisha yavuze ko atari bwiza ku muntu uwari we wese ko yaba mu gihugu cy ubunyagano yakomoje ku mateka y’ abisirayeli ubwo babaga mu gihugu cya egiputa aho bari bari mu bunyage aribwo Yeremiya aje guhanura ariko banga kumwumva bituma Imana ibabwira ko niba bakomeje gukora ibyaha igihe kubateza ibyago ariho izohereza umwami Nebukadinezari rero ukuntu aba isirayeli babaye nabi ku gihugu cya egiputa biboneka muri Zaburi 137.

Umwigisha yavuze ko ikibazo gihari nuko hari abakristo banyazwe, baba mu rusengero ariko imitima yabo idahari rimwe na rimwe banakorana umurimo w’Imana  ibyaha. Umwigisha yakomeje abaza abakristo mbese ko uririmba ubona utaranyazwe cyangwa ko ukora ikindi mu nzu y’Imana ubona utaranyazwe? Mbese ubona uri umukristo wuzuye? yakomeje avuga ko abantu benshi bameze nkababa muri sodoma na gomora ubusambanyi buri kwiyongera cyane.

 Yabajije niba dutekereza uko tuzaba tumeze mu myaka iri imbere, mbese tujya dutekereza ukuntu kuzaba tumeze mu buryo bw’umwuka ko isi iri kugenda iba mbi ikindi usanga abantu basigaye bateranira hamwe kumva ibintu bibi,usanga bararetse gusenga rero Impano za benshi zaranyazwe ariko Hari kristo wabasha gukura umuntu mu gihugu cya egiputa.

Yavuze ko umujura azanwa no kwica no kurimbura kandi iyo satani yakunyaze aba ashaka kukurimbura kandi ku buryo hatagira n’ umuntu wibuka ibyo wakoraga ahubwo bakibuka ibibi. Nkuko muri bibiliya handitse ngo  ati”nzi imirimo yawe kuba udakonje n’ubire ngiye kukuruka niko Imana izangenza umuntu wese uvanga ibyaha n’umurimo wayo kandi  Umwigisha yavuze ko uwera ni we uzabana n’Imana.  Umwami Yesu azajyana abakijijwe neza kandi abakora ibyo Imana ishaka nibo Imenya.Yanavuze ko umuntu ukora ibyo Imana ishaka, Isi ibabona nk’abantu bafite ikibazo  ariko mu ijuru ntakibazo baba bafite. Mbese mwenedata ko Imana igukunda ubona wowe mubanye mute? Niba ubona ufite ibyaha ukaba waranyazwe ibyo warufite  garuka akubabarire kuko yaje kugira ngo abamwizeye babone ubugingo kandi bwinshi  ikindi niba ubona mubanye neza komeza gusaba Imana imbaraga kandi usabire abandi

 1,270 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: