Amakuru

TUMENYE BIBILIYA:Igice cya kane:Umubatizo w’ukuri ni uwuhe?

0Shares

Umubatizo w’ ukuri: Kora, Datani, Abiramu, na Oni. Kubara 16:1-34

1 Abakorinto:10:5 “…Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu”

Pawulo muri iki gice (1 Korinto:10) ntiyashakaga ko itorero ry ’i Korinto ritamenya yuko Imana yari yariyeretse ba sekuruza b’ Abisirayeli mu buryo bwose.

Kubatirizwa mu nyanja, nk’ uko natwe tubatizwa mu mazi: tugahamya ko dupfuye mu kuba abaretwa bizanwa no gutegekwa na kamere y’ ibyaha ndetse n’ imigenzereze yose ya kera. (Abakolosayi 2:12). Nk’ uko Abisirayeli bari bapfuye ku  gutegekwa n’ Umwami Farawo (niba bari bafite aho amazina yabo yanditse mu byangombwa by’ irangamimere rya Egiputa, yagombaga gusibwa kuko ntibari bakiri abaturage bo muri Egiputa). Uku gutandukana n’ ubuzima bw’ icyaha bwa kera rero, bituma dukorana isezerano n’ Imana ry’ umutima uticira urubanza, ko dutandukanye n’ ibyaha (Umutima utakiyiziho imirimo y’ uburetwa) 1 Petero:3:21.

Umubatizo wo mu gicu cyabayoboraga: ni umubatizo wo mu Mwuka Wera (ku babatijwe uyu mubatizo). ni uguhabwa imbaraga zituma umuntu atongera kwiyobora, ngo asubire mu bwoba no mu bubata ahubwo akayoborwa n’ Umwuka Wera umukura mu bubata bw’ icyaha (Abaroma: 8:15). Kuko Imana ntiyadusubiza mu byaha, rero iduha inkingi y’ igicu (Umwuka wera) ngo atuyobore adukure muri Egiputa adutuze mu ijuru mu buryo bw’ ibitekerezo, amarangamutima, ubuzima n’ bihora byerekeye ku Mana. (Abefeso:2:6).

Bariye ndetse banywa ku byo kurya by’ Umwuka: nk’ uko natwe tugaburira ibitekerezo byacu ijambo ry’ Imana, ari ryo Mwuka kandi ari ryo bugingo (Yohana:6:63). kandi tukakira imbaraga (nk’ uko ibiryo bitanga imbaraga, ni ko n’ Ijambo ry’ Imana ritanga Imbaraga zo gukiranuka iyo Umwuka wera arikoresheje atuyobora). Igicu cyabajyanaga aho Imana yategetse ko bagiye, rero iyo umuntu adasoma ijambo ry’ Imana ntabwo amenya icyo Umwuka Wera ashaka ko akora!

Kuki benshi muri bo Imana itabashimye?

Natwe dushobora kuba dufite amateka akomeye imbere y’ Imana cyangwa imbere y’ abantu……

Ariko benshi Imana ntiyabashimye kuko babanaga n’ Imana igice kimwe ikindi bakiyobora (gutata Imana) Abaheburayo:3:8-11. Babanaga n’ Imana uyu munsi ejo bakabireka. Ubu buzima bwo kwihereza Imana igice kimwe, burakaza Imana ndetse bukayitera kwima Umuntu uburuhukiro bwo muri Kristo, ni ubuzima butizera kandi butakira icyo Imana itangiye ubuntu. (Abaheburayo:4:1-2).

Kora, Abiramu na Datani ndetse n’ abakuru magana abiri na mirongo itanu (250), n’ ubwo nabo bari barabatijwe! Ariko banze kwemera gutambirwa na Aroni umutambyi mukuru(Kubara:16:3), ndetse bavuga ko batanejejwe n’ aho Mose yari amaze kubageza (Kubara:16:12-14).

Natwe uyu munsi umuntu ashobora kubatizwa ariko agakomeza gukora ibyaha(kwanga kwakira imbabazi umuntu akabaho nk’ aho atababariwe!) Uwatura akabireka azababarirwa, ariko utatura cyangwa akatura ariko ntareke ibyaha aba yanze kwakira imbabazi (Imigani 28:13), aba yanze gutambirwa n’ Umutambyi mukuru Kristo ari we twahawe ngo adukureho ibyaha.

Kandi umuntu wese utemera uboyobozi bwa Kristo ahubwo akanezezwa n’ ibyo yahozemo, uwo muntu ufata isuka akareba inyuma mu byo yahozemo ntabwo ari uwa Kristo. (Luka:9:62). Uyu muntu aba yanze umunezero uturuka mu kumvira Imana ahubwo yihinduye umwanzi w’ Imana kubera gukunda iby’ isi. (Yakobo:4:4).

Amaherezo y’ ubu buzima ni ukurimbuka nk’ uko Kora, Datani, Oni na Abiramu barimbutse. Kandi si bo bonyine bakoze batyo ahubwo n’ umuntu wese utihana azarimbuka. (Luka:13:5).

Umubatizo w’ ukuri rero ni ugupfa ku byaha, umuntu akaba muzima mu bugingo bushya bwa Kristo budakora icyaha. (Abaroma:6:4).

Iyi nkuru yateguwe na KWIZERA Isaac

 1,862 total views,  10 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: