Amakuru amatangazo Ibyigisho

Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero Igice cya munani: yababajije ikibazo cy’ubumenyi (Satani), ababwirako bazasa n’Imana bibagirwa ko baremwe mu ishusho yayo (Adamu na Eva).

0Shares

Satani si umuswa nkuko bamwe bashobora kuba babyibwira, ahubwo ni umuhanga mu bice bitandukanye by’ubuzima, ariko turagaruka ku gice cy’iyobokamana. Satani ni umuhanga wazobereye mukubaza ibibazo-suzuma bumenyi ryerekeye iyobokamana agamije kujora (criticism) amahame n’amategeko y’umuremyi ngo acogoze abizera binyuze mu ibazwa mugusesengurisha ibyanditswe ubumenyi bw’umuntu kuruta gusesengurisha umwuka (1 Abatesaloniki 5:20-21).

Twibukiranye ibi: Satani azi cyane ibyerekeye Imana (Ubumenyi yobokamana) kubera ko yabaye mumutwe witwa Abakerubi warushinzwe kurinda kwera kw’Imana (Ezekiyeli 28:15), bityo birumvikana ko uwabaye hafi yo kwera kw’Imana azi byinshi kuriyo nubwo kumenya byinshi kuriyo ntacyo byamumariye kuko atahuje ibyo azi n’ubuzima bwe. Rero ntagushidikanya rwose ko Satani ayobesha benshi ubumenyi bw’ibyanditswe byera.

Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngombyi’?” Iyo nzoka ibwira umugore, iti “gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” (Itangiriro 3:1,4-5).

Satani yabajije Eva ikibazo cy’ubumenyi kubyanditswe byera niba koko Imana yarababujije kurya ku giti bituma Eva nawe yibaza niba  koko ibyo Imana yavuze ari ukuri. Ninako icyi kinyejana cya 21 nakwita icy’ubwenge muntu (man’s wisdom) uri kwiyubakira igisa n’umunara w’I Babeli kimeze (Itangiriro 11:1-9). Icyi kinyejana usanga Satani yarahugije abantu aho kureba ibyaha ubuzima ugasanga bahugiye mumpaka z’ibibazo by’ubumenyi bidashobora kubahishurira Imana kuko akenshi babibaza badashaka kumenya ukuri ahubwo babaza bashaka kubijora (criticism). Urugero: Ese urubuto Adamu na Eva bariye ni uruhe?, Ese umugore wa Kayini yavuye hehe?, Ese kubera iki Yesu atatoranije abagore? Mubyukuri kwibaza ibyo bibazo navuga ko ntakibazo cyirimo ariko kwibaza utagamije icyagukiza bizatuma uba nka Eva watumye asigara yibaza (challenged) niba koko ibyo yabwiwe n’Imana ari ukuri birangira bimuzaniye umuruho ndetse n;urupfu (Byaturutse ko yababajije ikibazo cy’ubumenyi).

Eva yakomeje kugirana ikiganiro n’inzoka agira ngo ni inyamaswa isanzwe ntiyahishurirwa ko ari kuvugana n’umwuka wa Satani waje/wihinduranije mu ishusho y’inzoka, ni nako Satani akomeza kwihinduranya mu ma shusho y’ibyo dukunda agamije kugusha abizera. Bibiliya yamwise umuriganya (2 Abakorinto 11:3). Satani yabwiye Eva ko nibarya kugiti bazamera nk’Imana nyamara Imana ijya kubarema yari yarabaremye mu ishusho yayo (Itangiriro 1:26) byasobanuraga ko bafite kwera kw’Imana muribo, ariko amatsiko yabo no kwifuza ibirenze iby’Imana yabahaye byatumye bibagirwa bagwa mu cyaha. Ninako ubuzima bwa bamwe mubizera buri, Satani yabateje amatsiko bituma bashishikarira kuva mu ishusho y’Imana ari gushaka kwayo ahubwo barangarira mugisa nkishusho aricyo butunzi, icyubahiro, ubwiza, amazu ageretse bisa nko gusa n’Imana bibagirwa ko Imana yababwiye ko bizaba arinyingezo (Matayo 6:33) nicyo cyatumye bashaka ubutunzi Imana bayigira inyongezo (Barabicuritse).

Tugana ku musozo  w’iyi baruwa, mwenedata urandikiwe kugira ngo usome ibyanditswe byera ushaka ibyaguha ubuzima buguhishurira Yesu (Agakiza) kuruta uko wasoma ugamije kwibaza no kwisubiza ibibazo by’ubumenyi bitazaguha ubuzima ahubwo bizakuzanira urusoze rw’ibibazo (challenging questions). Kandi uzirikaneko ijwi ryose rikubwirako nukora ikintu runaka uzamera  nk’Imana ari irikuzanira kurimbuka kuko twahawe gusa nkayo ubwo twizeraga. Nuko rero namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura (Yohana 8:32).

 2,110 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: