Ni iby’ igiciro cyinshi ko natwe Imana idutoranirije kugira ngo tumenye ubwiru bwayo, bwanditse mu Kubara 1: 47-51. Ikizakumenyesha ko watoranijwe n’ Imana ni uko:
- Umenya ubushake bwayo
- Ukagira imirimo igaragaza ubwo
bushake - Ukayikora unezerewe kandi utagononwa.
Ese wamenye
icyo Imana igushakaho?
Yesu Kristo
icyitegererezo cyacu, yavuze ko gukora ubushake bw’ Uwamutumye ari ibyokurya
bye! (Yohana:4:34) yaryoherwaga no kubura umunezero w’ umubiri nko kurya,
kugira ngo akore ibyo Imana ishaka (kuvuga Ijambo ry’ Imana).
Umwami wacu
kandi yavuze ko abikora ku bushake bwe! Ntabwo yabikoraga nk’ ufite itegeko
akurikiza, yatanze ubugingo bwe nta wubumwatse. (Yohana:10:18).
Petero ibi
yabihamije ubwo yagendereraga Koruneliyo, maze avuga ko mu mahanga yose Uwubaha
Imana, agakora ibyo gukiranuka, Imana imwemera. (Ibyakozwe n’ intumwa 10:35).
Ibi
bivuze ko hari igihe umuntu akora ibyo gukiranuka(imirimo igaragara inyuma)
ariko atubaha Imana! (Matayo:23:27-28).
Abandi
bakora imirimo ariko bakayikora nk’ aho batayitoranirijwe! Nk’ aho ari
ugusimbura undi wakayikoze. Nyamara, Imana izi abakora banezerewe n’ abakora
ngo buzuze inshingano; aba rero nta ngororano babona kuko bakora bagononwa
(1Abakorinto:9:17-18.)
Uri gusoma
impamvu umuryango w’ Abalewi watoranijwe, rero banza wibaze uti “Ese
nishimira kumenya ubushake bw’ Imana? Ese iyo mbumenye mbikora nezerewe?”
Imana
yabujije Mose kubarura umuryango w’ Abalewi nk’ abandi Bisirayeli bandi, kuko
bari abarinzi b’ ubuturo bw’ ibihamya n’ ibintu byabwo byose, ndetse bagombaga
kubutwara. (Kubara:1:49-51).
Kandi
Abalewi bari ingurane z’ imfura z’ Abisirayeli, ndetse Abalewi bari ab’ Imana.
Abaheburayo 8:5, hatumenyesha ko umurimo, Abalewi bakoraga wari igishushanyo n’ igicucu cy’ ibyo mu ijuru.
Kristo ni we
mfura yo Kuzuka kandi yadukijije urupfu, nawe atubera ingurane imbere y’ Imana,
aradusimbura apfa urupfu twari gupfa. (2 Korinto:5:21.)
Kristo rero
ni we wemerewe kuvugira abantu ku Mana mu ijuru wenyine! Natwe abamwizera
aratweza akatwegereza Imana mu buturo bwayo,(Abaheburayo:8:6). Nk’ uko Mose yavugiraga Abisirayeli,
akabahishurira n’ ibyo Imana ibashakaho, ni ko na Kristo nawe yaduhishuriye
Imana (Luka: 10:22 ), yaduhishuriye n’ icyo Imana ishaka (Yohana 4:23), Ko
tuyisengera mu Kuri no mu Mwuka.
Umumaro wo
gutoranywa n’ Imana;
- Niyo mpano ikomeye iyi Isi ifite ko
hari abantu Imana yahamagaye ngo babe abahuza Imana n’ abantu (2 Korinto:5:18), - Uyu murimo waduhinduye ubwoko bushya
imbere y’ Imana, twebwe abatari Ubwoko, ubu turi; abatambyi, abami, ishyanga
ryera n’ abantu Imana yaronse.
(1Petero:2:8-9). kandi uyu si umutwaro ni UMUGISHA
“Mwemere
kuba abagaragu bange munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima,
namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’
umutwaro wange utaremereye” Matayo: 11:29-30.
Ubushake bw’
Imana n’ umunezero bihishwe mu kwemera kuba Abagaragu ba Yesu( Kumvira icyo
Umwuka we adutegeka tutabajije impamvu.) kandi tukamwigira ho ibyo yakoze natwe
tukabyigana (ibyanditswe ku buzima bwe muri Bibiliya).
Abakolosayi:2:3
“Muri
we ni mo ubutunzi bwose bw’ ubwenge no kumenya bwahishwe”