Amakuru

Imyifatire iranga urubyiruko rushaka ububyutse ni Umunsi wa gatanu w’igiterane cy’ivugabutumwa na Pastor Desire HABYARIMANA

0Shares

Pastor Desire HABYARIMANA ari nawe mwigisha kuruyu munsi ugitangira, nyuma aza gufatanya na Pastor hortance MPAZIMAKA ari naho basubirije ibibazo bya benshi mu masaha y’ikigoroba cy’uyumunsi, pastor Desire yatangiye adusomera ijambo ry’Imana riboneka muri 1petero 2:12 (“Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugirango, n’ubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana kumunsi wo kugendererwamo”)

 Ububyutse mu rurimi rw’ikigereki ni igihe cyo kongera kurabya/gushibuka cyangwa guhemburwa. Ububyutse ntibupfa kuza gusa nk’imvura ahubwo birasaba kugira ngo buri wese abigiremo uruhare abyuke ubwe, buri mutima ukwiriye kugira ububyutse maze iyo mitima yose yakwihuza bigatuma abantu bose buzura imbraga z’ijuru.

Akenshi twakwibwira ko ububyutse buzatangirira mu itorero runaka ariko igisubizo ni oya, kuko na yesu yavukiye ahantu hatari hitezwe, abyarwa n’umuntu utarakekwaga, niyo mpamvu n’ububyutse utamenya aho bwatangirira, ikiza nuko buzava mu mutima wagutse niyo mpamvu natwe dukwiriye kugira imitima yagutse nkabiteguye ububyutse.

Dore Ibimenyetso 12 abantu bakwiye kugira kugirango ububyutse buze/bube Buhari

nuko aba afite umwuka wo kwihana, udakomeye nk’ibuye kandi ufite guca bugufi muriwo kandi ukimenyaho ibibi ukihana.

Ni ukwezwa bivuze guhinduka ku ngeso, urugero: kuba wa ririmba uri umusambanyi, ufite umujinya wakunaniye kureka, mbese udahindutse ngo ugire ubuhamya buzima nta bubyutse bwaba buri muri wowe.

Guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima, abantu ukabona rwose bavuga ijambo kumunwa gusa ariko kumutima ntarihari biteye agahinda, gerageza ube udasanzwe uhindure ijambo ry’Imana ubuzima maze ububemo kuko nibyo bizanezeza Imana.

Gukira imvune z’umutima, niho uzakura imbaraga zo kubabarira no kutagira agahinda gakabije muri wowe.

Abantu baba mukerekezo kimwe no mu iyerekwa rimwe, maze bigatuma bahindura abantu bakabazana kuri Yesu,

Impano z’Imana zirakora, izo mpano si uguhanura (izo mu itorero) gusa ahubwo abuzuye umwuka w’Imana abafasha kubana n’abandi neza mu buzima bwa gikristo, ese ninde ugufasha kumenya impano zawe?

bagira urukundo, urukundo kandi rufite inzego enye, gukunda Imana, gukunda bagenzi bawe, gukunda abanzi bawe, no gukunda gusenga.

haba hari ubumwe bw’abana b’Imana (yohana 17) ese turi umwe koko? Ese ko Yesu atigeze avangura wowe urinde uvangura abantu? Ese uri uwa kristo niwowe ufite igisubizo kandi ufite umwanzuro w’icyo wakora. Ariko ububyutse nibuza ibyo byose bizashira haranira ububyutse muri wowe.

Umuntu amenya icyo yaremewe kandi akamenya icyo kugikoresha, akavugango: ndi nde ku Mana? naremewe iki muri kristo Yesu? Nizihe mpano mfite? Niki Imana yandemeye? Niki Imana ishaka ko nkora?

abantu babwiriza ubutumwa bwiza ahantu hose, kera babwiriza ubutumwa bwiza ntabikoresho bari bafite kandi byara kundwaga cyane rwose, ariko uyu munsi dufite byose ariko gukorera Imana ntibikorwa uko bikwiye , ese nge nawe twakora iki kugirango ubutumwa bw’Imana bwogere hose? Dukoreshe ubwenge Imana yaduhaye bwo gukoresha imbuga nkoranya mbaga n’ibindi byose byatuma bwamamara.

Mugihe cy’ububyutse abantu bagira discipline (umuco) ukamenya ibyo uvuga, ibyo ikora, ukagira ibyo uhindukaho bigahindura n’abandi, ugomba gutuma uwo mubana ashima Imana bitewe nibyo ukora cyangwa uvuga, (1petero 2:12) uko uri/ugaragara nibyo bituma wagirirwa ikizeere, ese wowe ubona wagirirwa ikizere?

Mu bubyutse ubwami bw’Imana bukwira ahantu hose (burahagararirwa) ese nawe urabuhagarariye aho uri? aho uri niba ukijijwe uwo murasire usige haricyo uhinduye mubuzima bw’abandi,

icya mbere niba ushaka ububyutse ni ugusenga maze ukabwira Imana uko uri nuko uhagaze nayo irakumva kuko ari umutunzi w’Imbabazi.

Amafoto yaranze uyumunsi wa gatanu

Image title

Your subtitle here

Image title

Your subtitle here

Image title

Your subtitle here

Image title

Your subtitle here

Image title

Your subtitle here

Image title

Your subtitle here

Image title

Your subtitle here

 968 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: