Amakuru Menya nibi

Ubutumwa bw’intumwa igice cya 6: N’ubwo yari umuhanuzi ukomeye ariko ntiyarafite umutima ubabarira. Ariko yakoreshejwe n’Imana avuga kandi akora iby’agakiza kendaga kuza. Yona umuhanuzi ukomeye.

0Shares

Ndifuzako iyi nkuru tuyitangirira mu gace kitwa nineve. Mbese aha ni hantu ki umuhanuzi ukomeye w’Imana yatinye kujya igihe Imana yari imutumyeyo?
Umuhanuzi yitwa Yona cyangwa yunusu mu rurimi rwi cyarabu (Arabic language). nibyo muri bibiliya ntabwo avugwa mu bahanuzi bakuru, ariko se Niki cyateye Imana kumukoresha ishaka gukiza abaturage bari batuye mu gace ka nineve? Ese mugihe cya none turimo, aho hantu nimukiye gihugu? Mu idini ya Islam nabo bamwemera nk’umuhanuzi w’Imana waburiye abantu. Bo bamwita YUNUSU.

Kuba ariwe watumwe n’Imana muri kariya gace nabyo twabishingiraho tuvuga ko yari umuhanuzi utoroshye Kuko Yesu ubwe yamutanzeho urugero nk’icyimenyetso gihamya ibyo yavugaga ko akwiriye gupfa akamara iminsi itatu hanyuma akazuka ibyo bigatera benshi kwizera no gukira ibyaha nkuko ab’i nineve bijejwe no kumva umuntu wavuye munda y’urufi Ari muzima. Ab’isirayeli bagombaga kumva ko Yesu ariwe ibyanditswe byavuze (luka 11:29). Ibya Yona Yesu yabivuze yerekeza ku rupfu rwe.

Nituvuga agace Yona yagiyemo ka nineve twumve Iraq yubu. Uwo mujyi cyangwa Ako gace Kari gafite ubuso bungana na kilometero kare 95km² cyangwa miles 60. Bivugwako Umunsi umwe umuntu yagenda mile 20 cyangwa 30km² nicyo gituma uwo mujyi bibiliya ivugako ugendwa iminsi itatu. Umwami wayoboye Ako gace abenshi tuzi ni, senikarebu wayoboye siriya aho aka gace kabarizwaga ( 2 ingoma 32:10).
Yona umuhanuzi wa Isirayeli watumwe n’Imana ariko yanga kumvira Imana ngo ajye aho imutumye mu gace kitwaga Nineve.
Ese ni iki cyateye uyu muhanuzi kwanga kujya aho Imana yari imutumye?
Ubusanzwe Isirayeli ntabwo yarebanaga neza n’abantu babaga i nineve ( i Siriya), abantu b’inineve bangaga cyane abisirayeli kuko batubahaga Imana ( 2 abami 18:13). Bibaye ari uko bimeze, twatekereza impamvu Yona yanze kujya i Nineve. Birashoboka ko yangaga kuhababarizwa. ariko iyo usomye neza iki gitabo cya Yona ubona igisubizo gitandukanye niki tuvuze haruguru.
Ariko ibyo birakaza Yona cyane. Asenga Uwiteka ati”, si icyo navugaga nkiri i wacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenyeko uri Imana igira Ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. (yona 4:1-2)

N’ubwo yari umuhanuzi ukomeye ariko ntiyarafite umutima ubabarira
Ikibazo nibajije nawe ushobora kukibaza cyangwa ukibaza n’ibindi bisa nacyo. Ese umuhanuzi cyangwa umuntu ufite impano z’Imana ashobora kwanga abandi? Ese nawe ashobora kugira umutima udafite imbabazi, ashobora gukora icyaha? Igisubizo ni yego kuko umuntu ubwe niwe urinda ibyinjira muri we bishobora ku mwanduza cg kumutera kugira imbuto za kamere (imigani 4:23). Kuko guhitamo icyiza cyangwa ikibi ni intambara ihora mu muntu kuko ibyo umwuka akunda kamere irabyanga kandi na kamere ibyo ikunda umwuka arabyanga (abagalayita 5:17).
Mu byukuri nkuko tubibona mu ijambo ry’Imana icyateye Yona kutajya I nineve akajya I tarushihi nuko atifuzagako abantu b’inineve bababarirwa kuko batabanaga neza kandi ikindi n’intambara bagiriraga bene wabo (ib’isirayeli) bamwe muri bo bari baripfiriye muri izo ntamabara). Biragaragarako Yona yari afite inzigo yo kwihorera ku baturage b’inineve. Kugirango ubyumve uburyo atashakaga ko bakira nuko mu cyimbo cyo kujya ibusasirazuba(nineve) we yagiye iburengerazuba(tarushishi ariyo esipanye ya none). Icya kabiri nuko ahantu yari kugenda iminsi itatu we yahagenze imunsi umwe gusa (yona 3:4) muyandi magambo twavugako yavuze ubutumwa butuzuye, ariko Imana itandukanye n’abantu, n’ubwo wakora ibibi bimeze bite Imana irakubabarira (yesaya 1:18), Imana igira ubuntu bwinshi, imbazi kandi itinda kurakara (zaburi 86:15). Inzira zayo (Imana) zitandukanye n’izacu (yesaya 55:9)
Iyi nkuru yatwigisha iki?
Nibyo koko yari umuhanuzi ariko yari agifite kamere (ni umuntu), iyo umuntu yumva ari mwiza Imana ikoresha amagerageza kuri we kugira ngo yimenyeho ububi bwe n’ubwo yaba afite impano zitandukanye kuko ku Mana uhamagariwe kwezwa (1 tesalonoke 4:7). Ntabwo Yona yari kumenya ububi bwe n’uburyo atagira urukundo nk’umukozi w’Imana kugeza ubwo Imana yamejeje uruyuzi rukamutwikira, yamara kurwumisha Yona akababazwa narwo hafi yo kwiyahura (yona 4:8). Ibi byashushanyaga ubuntu Imana yendega guha abanyabyaha kugira ngo ibakize kurimbuka kw’iteka ryose. (abafeso 1:5)

Tugana k’umusozo ndashaka kukubwira ko n’ubwo wahamagawe n’Imana utaragera ku rwego rwo kudakora ikibi (umubwiriza 7:20, 2ingoma 6:36). Ukwiye rero kwemera kwigishwa n’Imana mu buryo bwose harimo kubura ibyo warufite, kugeragezwa, gusuzugurwa, gusonza, gukena, gukira, kutabona ibyo wari witeze, gutinda kw’amasezerano Imana yakubwiye, n’ibindi nkibyo. Uzakoreshwa n’Imana yego, ariko uzemere ko Imana ikwigisha kugira ngo ukomeze gutunganira imbere yayo no gukura mu buryo bw’umwuka (imigani 4:1-6).

Zahabu abahanga bavuga ko iba itunganye igihe uyirebamo nawe ubwawe ukibonamo, icyo gihe inkamba ziba zayishizemo. Nawe Imana irashaka kugutunganya kugira ngo ikumaremo kamere ugira kuburyo wirebera muri Yesu ukibona. Zahabu igeragereshwa umuriro, umuntu nawe utunganywa n’ibigeragezo (1petero 1:7)

Dukeneye kwiga no kwigishwa.
Shalom.

 696 total views,  6 views today

0Shares

4 COMMENTS

  1. Mbegaaaa nukuri Iyinkuru ninziza cyane Turakwiye kwemera Imana ikatwigisha kandi tukemera Ikadukoresha , tukakanezezwa nimbazi n’urukundo Imana igirira nabandi batarizera.
    Mbegaa nibyiza rwose Imana Ibahe Imigisha
    Muzadukorere kukibumbano nebukadinezari yarose mugitabo cya Daniel.

  2. Mbega inkuru nziza n’ukuri dukwiye kwemera kwigishwa kugirango Imana idukoreshe tutariho umugayo. Muhabwe umugisha kubw’iy’inkuru, iramfashije cyane.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: