Amakuru

Part one : Tumenye byinshi ku Ihema ry’ibonaniro riboneka muri Bibiliya.

0Shares

Mu bitabo bitanu byanditswe na Mose byitwa Pentanteques ijambo rituruka ku magambo abiri y’ikigiriki  Pante bivuga gatanu(5) na Tikos bisobanura umuzingo,yose hamwe bishatse kuvuga  ko ari imizingo itanu. Iri zina baryise ibitabo bitanu bya mbere mu isezerano rya kera aribyo Itangiriro,Kuva,Abalewi,Kubara,Gutegeka kwa kabiri.

Muri iyi inkuru tugiye kwibanda cyane ku igitabo cyo kuva,tugaruka ku ihema ry’Ibonaniro, benshi baribaza bati”mbese byari ngombwa ko abasirayeli bubaka ihena ry’Ibonaniro?” ,bakongera bakibaza bati”mbese iri hema ry’ibonaniro ryari rubatse rite?”n’ibindi byinshi abantu bibaza turabisubiza muri iyi nkuru.

Mu rusange ubundi byari ngombwa ko abasirayeli bagira ihema ry’ibonaniro kuko n’abandi(abanyamisiri) bari bafite insengero nyinshi cyane basengeragamo bakahatambira ibitambo by’ imana z’abanyamahanga zabo. Imana Data wa twese niyo yategetse abisirayeli kubaka ihema ry’ibonaniro rimwe ryonyine kugira ngo byerekane ko Imana iri kumwe nabo ibi tubibona muri bibiliya mu gitabo cyo Kuva ibice 25 ku murongo wa munani hagati” kandi bandemere ubuturo bwera,nture hagati muri bo. Imana niyo yabaye uburyo bagombaga kuzubaka iri hema(plan).

iyi foto irerekana uburyo Ihema ry’ibonaniro ryari ryubatse.

Iri hema ry’Ibonaniro ryari rifite ibice bitatu by’ingenzi aribyo Ahera(Holy place) na Ahera cyane(The very holy place).Ariko kuri iri hema ry’ibonaniro hari hariho urugo( forecourt),akaba ariho ubwoko bw’Imana bw’abisirayeli binjiriraga,muri iyi nkuru  turagaruke ku gice cy’ urugo ry’ibonaniro n’ibyabagamo nicyo bisobanura ku isezerano rishya.

Muri rusange, uru rugo(Forecourt)  Abisirayeli binjiriragamo rwari rufite ibintu bine by’ingenzi aribyo:

Icyambere cyari Urugo,mu isezerano rishya bishushanya Umubiri wa kristo

Icya kabiri ni Umuryango(irembo) wari umwe winjira mu rugo washushanyaga ko Yesu ari we nzira n’ukuri n’ubugingo ko ntawe Data atariwe umujyanye bivuze ko ari we nzira wenyine(yohana 10:9).

Icya gatatu cyari Igicaniro cy’umuringa bishushanya ko umuntu wese wakoze icyaha akwiye gicirwa urubanza mbese iki gicaniro nicyo cyatambirwagaho by’ibyaha n’ibitambo by’uko bari amahoro.

Igice cya nyuma cy’uru rugo cyari Igikarabiro nicyo bakoreshaga bagikarabiraho bikuraho imyanda yo ku mubiri bisobanura kwihana no kwicuza ibyaha umuntu akakira Yesu.

Ubutaha  tuzagaruka ku gice cya kabiri cy’ihema ry’ibonaniro aricyo Ahera( Le lieu saint).

Hari inyunganizi ushaka kuduha watwandikira kuri E-mail yacu ariyo idchuye@gmail.com, Imana ikomeze kubarinda kandi gukiranuka birakomeje,natwe dukomeze gukizwa Benedata, Shalom.

 4,778 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: