Amakuru

Mbese wowe wumvira irihe tegeko? Iry’umwuka cyangwa irya kamere?

0Shares

Nshuti benedata dusangiye gucungurwa Ubuntu urukundo n’amahoro bibonerwa muri Kristo Yesu Umwami wacu bibane namwe iminsi  yose. Njye tuzabana muri iki kigisho nitwa IGIRANEZA Boaz nsengera muri CEP UR HUYE  campus.Iki kigisho tuzagikurikira mu byiciro.Ni ikigisho gifite umutwe ubaza ngo “Mbese wowe wumvira irihe tegeko?I ry’umwuka cyangwa irya kamere?”Reka dutangire igice cya mbere.

Dusome Abaroma 7:15,18-20  ;Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka Atari byonkora, ahubwo ibyo nanga akaba aribyo nkora. Nziyuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, ntacyiza kimbamo,kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora ntako,kuko icyiza nshaka Atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba aricyo nkora. Ariko ubwo nkora ibyo nanga sijye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

Mbese Imana ko yaremye umuntu mu ishusho yayo yari afite ubwiza, iyi kamere y’icyaha imutegeka kugeza naho yifuza gukora icyiza ariko nta bigereho yavuye he? Biratuma duhera mu bice bya mbere byo mu gitabo cy’itangiriro turebe umuntu Imana ishaka kandi tumenye uko dukwiriye guhitamo.Imana iravuga iti’Tureme umuntu agire ishusho yacu asenatwe ,batware amafi yo mu Nyanja ,n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatatungo n’isi yose ,n’igikururuka cyose” . Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo ,afite ishusho y’Imana niko  yamuremye, umugabo n’umugore niko yabaremye itangiriro:1.26-27. Imana yaremye umuntu imuhaye agaciro mu ishusho yayo kandi ngo yabahaye umugisha.Aya magambo y’Imana muri ibi bice bibiliya arantangaje ngo Imana imaze kurema umuntu yamuhumekeyemo mu mazuru umwuka w’ubugingo,umuntu ahinduka ubugingo buzima. (itang.2.7)

Mu byukuri umuntu amaze kuremwa yahawe ibyangombwa yari akeneye byose. Uyu muntu yari mwiza mbere y’uko umushukanyi ariwe Satani abagusha mu cyaha.Kamere y’umuntu mu ishusho y’icyaha nibwo yatangiye nyuma y’ikinyoma cya satani kandi icyaha nicyo cyazanye urupfu.

Satani afite ubuhanga mu gushukana .Yaje mu ishusho y’inzoka aje gushuka Eva ati“ Ni ukuri koko Imana yaravuzei ti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”(intang3.1b).Bene data kuba Satani yarakoresheje aya magambo si impamvu yuko atari azi ukuri! Yari abizi neza ko igiti batemerewe kurya imbuto zacyo ari kimwe gusa .Ariko ati“Ni ukuri koko Imana yaravuze iti? Ni ibigaragaza ko azi ukuri arashaka ko umutega amatwi kuko umaze kumva ko  azi icyo Imana yakubwiye cyangwa yakuvuzeho. Ariko rero ntbwo akomeza ngo abivuge nkuko Imana yabivuze cyangwa yagutegetse niyo mpamvu yahise akomeza avuga ko Imana yavuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’? Aha noneho arangije kugoreka ukuri.

Ndashaka ko tuganira kuri uyu muntu w’Imana wajegukurwa mu ngobyi ya Edeni nkuko twese tubizi kubera icyaha.Kugira ngo Imana yirukaneu muntu mu busitani bwa Edeni hari impamvu nk’ebyiri nsoma bibiliya naje kubona nshaka ko tubanza tukavugaho kandi ziraza  kutuyobora.

Impamvu yambere (1): Umuntu yari amaze kumenya icyiza n’ikibi(kubera kurya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi). Umuntu yari amaze kuva mubushake bw’Imana.Nyuma yo gushukwana satani Bibiliya ijambo ry’Imana itubwira ko umugore abonye ko imbuto z’icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi zikamenyesha umuntu ubwenge.Asoromaho imbuto ararya,ahaho n’umugabo.Nguko ukobagomeye Imana bagakora ibyo yababujije.Itangiriro 3.22: Uwiteka Imana iravuga iti “dore uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi, nonehoataramburaukubokoagasoroma no kugiti cy’ubugingo,akarya akarama iteka ryose.”Tuzareba ukuntu byatuzaniye akaga kuko ibyiza n’ibibi birwanira mu mitima yacu kandi noneho nitwe tugomba guhitamo. Hari  igihe uhitamo nabi ukaba uhisemo urupfu.Ariko hari inkuru nziza kuko twahawe Umwuka wera utwereke inzira nziza tumwumvire.

Impamvu ya kabiri (2): Kugira ngo umuntu atarengaho akarya no kugiti cy’ubugingo.Kuko Imana yari yarabemereye kurya ku mbuto z’ibiti byose uretse izivuye ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ,umuntu yari yemerewe kurya no ku giti cy’ubugingo kuko cyo ntaho tubona Imana ikimubuza. Iki giti nicyo cyatumaga bashobora kubaho ubudapfa. Uhereye cyera Imana iyo ivuze ijambo iraririnda kandi ntiyivuguruza.Yari yarababwiye ko umunsi bariye ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi no gupfa bazapfa. Nyuma yo gucumura rero igiti cy’ubugingo nacyo ntibari bakemerewe.Niyo mpamvu nkuko twabisomye Imana yavuze iti “,noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo,akarya akarama iteka ryose”. Nicyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muriya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo. itang3.22-23. Mbese hari andi mahirwe umuntu afite yo kuzongera gusabana n’Imana kandi atagipfa? Yesu ashimwe ko kubwo kumwizera tuzongera kubanan’Imana.

Dusoza iki gice cya mbere :Benedata satani aracyaturwanya n’uyu munsi kandi akoresha kamere zacu ngo tutumvira itegeko ry’Umwuka wera. Tube maso! Tugaruke kuri rya jambo twahereyeho. Aha pawulo yavugaga ku byaha n’amategeko yerekana ko amategeko ariyo yerekanye icyaha icyo ari cyo. Atanga urugero ati “sinari kumenya irari,iyo hataba itegeko rivuga ngo:“ntukifuze ibyo abandi batunze”. Nuko maze gusoma muri gice cya 7:1-13 dusanga ukuntu ibyaha byitwaje amategeko maze bikibasira umuntu noneho guhera ku murongo wa cumi na kane hoherekana ukuntu abantu baganjwe n’ibyaha .Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka Atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba aribyo nkora.  abaroma7.15 [bibiliya yera ].Muri bibiliya ijambo ry’Imana ho haravuga ngo:ubushake bwo gukora ibyiza ndabufite ,ariko kubikora simbishobora.(abanyaroma 7.18) ku murongo wa 21 ho hakavuga ngo: Dore uko nasanze bigenda igihe nshaka gukora ibyiza, ibibi bintanga imbere.Tugitangira ku murongo wa 20 wiki gice twasanze havuga ko nubwo nkora ibyo nanga sijye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. None ko mu mitima yacu habamo intambara y’umutima uhanana kamere y’ibyaha tubigenze gute ngo tuneshe? 

Benedata ubaye ufite ijambo riri kugufasha watwandikira kuri E-mail yacu ariyo idchuye@gmail.com,tukabisangiza abandi.

Shalom!

 1,138 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: