Amakuru Ibyigisho

Agaciro ka “NZA” ni “NTU” Icyaha cyawe ni iryinyo uba warumye Imana naho ibibazo byawe ni iryinyo Imana iba yakwishyuye.

0Shares

CEP EVANGELICAL CAMPAIGN UMUNSI WA 4

Theme: YESU KRISTO ISOOKO Y’UBUZIMA BWO KWEZWA

SUB TOPIC: Kutumvira Imana inkomoko y’icyaha

Umwigisha:  Ev.KARANGAYIRE Clement

Imana ntibaho, Imana ntishoboka, Imana ntisanzwe, Imana ni igitangaza.

1 Abatelonike 5:23 “ Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwukawanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.”

Intangiriro 3:11 “Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujijie kuryaho?”

Yohana 1 :12-13 “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. 13 Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.

Umuntu wizera Imana ni umuntu udasanzwe. Umuntu utizera ntiyumvire Imana, ni umuntu usanzwe.

Umuntu wizera Imana ntabwo aba afite ibitekerezo bisanzwe kuko aba atekereza nka Kristo kuko aba ari muriwe.

Ibintu biranga umuntu usanzwe: yabyawe n’amaraso, umubiri ndetse n’ ubushake bw’umugabo.

Nkuko inka ibyara inka ndetse n’umuntu akabya umuntu, agakora nkuko abantu bakora, niko Imana ibyara Imana. Rero uwizeye Imana aba ahindutse uwabyawe n’Imana aba abaye umwana w’Imana. Abaroma 8:29.

Impamvu aba kristo bahangayika kubw’ibibazo bahura nabyo nuko batamenya ko Imana ariyo yababyaye cyangwa ko ari abavandimwe ba Yesu Kristo.

Umuntu usanzwe arangwa n’ibintu bitanu aribyo:

  1. ibyiyumviro bitanu aribyo kumva, kubona, gukorakora, kuryoherwa, guhumurirwa.
  2. afite ibice bibiri; umubiri n’ubugingo.
  3. afite ibitekerezo bya Satani ariwo umutima wa kamere (Abagaratiya 5:17-21).
  4. imbaraga ze n’ubushobozi bye bigarukira kubishoboka (Umubwiriza 6:10).
  5. imbere y’Imana arapfuye ni intumbi (Luka 9:59-60).

Umuntu udasazwe, bivuzeko hari icyo irusha umuntu usanzwe. Ibimuranga nibi bikurikira:

  1. Arangwa nuko abifite ibyumviro 6: kumva, kuryoherwa, kubona, guhumurirwa, gukorakora no kwizera.

Kwizera bimufasha kubona ko ibidashoboka kuriwe bishoboka. Itorero ni igihugu kitangira ubutaka                ariko gifite umwami, ingabo ndetse n’itegeko nshinga( bibiliya) byose babikoresha kwizera.

  1. Arangwa nuko afite ibice 3: Umwuka , umubiri ndetse n’ubugingo
  2. Arangwa nuko afite ibitekerezo by’Imana ariwo umutima w’Umwuka (Abaroma 8:6)
  3. Arangwa nuko imbaraga ze n’ubushobozi bwe bifata idashoboka akabihindura ibishoboka

(Yosuwa 23:9-10 , Gutegeka kwa kabiri 4:37-38 , Gutegeka kwa Kabiri 7:1)

  1. Arangwa nuko imbere y’Imana ariwe muntu muzima (Abefeso 2:1)

Imana irema umuntu yamuremye adasanzwe, amaze gucumura ahinduka umuntu usanzwe. Yesu kristo yaje kugirango ahindure abamwizeye kongera kuba adasanzwe.

Imana ni umwuka niyo mpamvu kugira ngo ibe mu muntu itura mugice cyitwa umwuka, kandi icyo gice cyubakiye ku kwizera. (Yohana 14:19)

Mubuzima bwawe bwose ongeramo kwizera Imana nibwo uzabaho neza. Aho umuntu udasanzwe ageze akabaho akagubwa neza, usanzwe iyo ahageze agubwa nabi cyangwa agapfa. Ndetse umuntu udasanzwe iyo abayeho nk’umuntu usanzwe agubwa nabi ndetse agapfa.

Mu kwizera gusa niho Imana iba. Imana ntibaho, ikora ibintu bitabaho ibikorana n’abantu batabaho ahantu hatabaho. K’umuntu utuzira ntabwo abasha kumenya Imana, icyakora uwizeye Imana we arayimenya. Imana ntisanzwe nicyo gituma ikora ibintu bidasanze ibikorana n’abantu badasanzwe bari ahantu hadasanzwe. Imana ni igitangaza nicyo gituma ikora ibitangaza ibikorera bantu bibitangaza ahantuhatangaje.

Umuntu si umunyabyaha kubera ibyo yakoze ahubwo ni umunyabyaha kuko ariko aremye. Yesu Kristo yazanywe no gukosora uko abantu baremwe.

Itangiriro 2:16-17 “ Uwiteka Imana iramutegeka iti “ Ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”

Umuntu wizera Imana (Umukristo) ni ikibitsanyo cy’ibyo Imana yavuze kugira ngo atayicumuraho. Inshingano y’uwizeye ni ugukosora icyo Adam yananiwe gukora abikoreye muri Yesu Kristo. (Abaroma 3:1-2)

Umukristo aruta abandi muri byose ndetse n’ibibazo umukisto afite biruta umunezero w’umunyabyaha.

Umukristo wese ni umukozi w’Imana kuko Imana yamuhaye akazi ko kubika ijambo ryayo mu mutima we kugira ngo atayicumuraho. Kwizera ni ukudatakereza nk’uko Imana itekereza, ukireba nk’uko Imana ikureba. Ku bakozi b’Imana, Imana yabateguriye ibihembo kuko umukozi akwiye guhembwa. ahembwa kugubwa neza mu buzima bwa none, iyo akiranutse muri byo ahembwa ubugingo buhoraho.  ( Matayo 10:9, Luka 10:7, 1 Timoteyo 4:8)

Bibiliya igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, igice cyambere ni imasezerano avura icyaha ariyo mategeko y’Imana agizwe na “NTU” (Gutegeka kwa kabiri 4:13). Igice cya kabiri ni amasezerano avura ibibazo aribyo Imana yavuze ku mukristo aginzwe na “NZA” (Gutegeka kwa kabiri 8:7-10).

“NTU” ivura icyaha igaragaza icyo umuntu akwiye gukorera Imana (akazi), “NZA” ivura ibibazo kandi yibutsa ibyo Imana izakorera umuntu (umushahara).

Icyaha cyawe ni iryinyo uba warumye Imana, ibibazo byawe ni iryinyo Imana yakwishyuye, iyo utayirumye ntabwo ikwishyura kandi yo ishyiramo urukundo.

Icyaha ku bantu ni igikorwa kibi naho ku Mana icyaha ni igitekerezo kibi ( Matayo 15:19), ibitekerezo bibi niyo kamere.

Agaciro k’ibyo Imana yabikije umukristo (Imigani 8:10).  abatunzi bo mu isi babikijwe ibyaremwe ariko umukristo yabikijwe ibyaremye. Kubika ibyavuzwe n’Imana byaguhesha ubutunzi bwo mu isi ariko ubutunzi bwo mu isi ntibwaguhesha agakiza cyangwa kuba umwana w’Imana.

Akazi ko kubika ibyavuzwe n’Imana ni ikazi kadasanzwe gakorwa n’abantu badasazwe kandi bagahawe n’Imana idasazwe umunyabyaha ntiyagashobora.

Ibyaha abantu bakora ni uko baba bananiwe gukora akazi Imana yabahaye ariko kubika ijambo ry’Imana mu mitima yabo.

(Gutegeka kwa kabiri 9:1-3, Kubara 14:6-9, 1-4) Igihe umukristo akoze ibyo Imana yamutegetse nk’uko yabimubwiye ntacyo azatwarwa n’ibiteye ubwoba. Icyo Imana ikuvuzeho kingana n’icyo yakugize.  Agaciro k’ibyo Imana yagusezeranije ( NZA) ni ukumvira icyo yagutegetse (NTU).

Mbere y’uko ikigeragezo cyangwa ikibazo kigera ku mukristo hari ijambo Yesu Kristo aba yamubikije , iyo atitaye kuri ryo akora icyaha. Iyo wabitse ijambo ry’Imana ikurengera mubyago uhura nabyo  byose.

 

 564 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: