Amakuru

Menya ibintu byagufasha kunesha ibishuko

0Shares

Umwigisha UKUNDWANIWABO Eric yatangije indirimbo ya 107 mu ndirimbo z’agakiza igira iti” Twemezwa n’iki ko tuzagera mwijuru? N’umwuka w’ihoraho. Hano twakibaza ikibazo kigira kiti ubundi twemezwa ko tuzagera mu ijuru ariko igisubizo n’iki ni Umwuka w’ihoraho, Ijambo ry’Imana ryahawe umutwe ugira uti “Imbaraga z’umwuka wera zadushoboza kunesha ibyatuneshaga”.

Ijambo ry’Imana muri MATAYO 26.69-75 rifite umutwe uvuga uburyo Petero yihakanye YesuTwakibaza ngo Petero yari inde, yari muntu ki? Iyo usomye mw’ijambo ry’Imana usanga Petero yari muntu Yesu yatoranije ubwo yarikumwe n’umuvandimwe we kandi Petero bisobanura urutare.

Petero yari aziranye naYesu  ndetse we n’abandi b’igishwa baherekeje Yesu mubutayu maze Yesu arabitarura maze arasenga petero abona Mose na eliya bahagaze imbere ya Yesu maze Petero aravuga ati twubake amahema aha ibyo nikimwe mubyo petero yasabye Yesu bitewe n’uburyo bari babanye ndetse anamukunda ariko tugiye kureba niyihe mpamvu yatumye Petero yihakana Yesu ubwo abaja bavuga ngo kandi uyu mugabo yarikumwe nawe(Yesu) maze Petero arabihakana mbese nigute ushonoraa kwihakana Yesu hejuru y’inote y’igiumbi? Twese twabyibaza ese birakwiye y’uko twakihakana Yesu imbere ya Module? Nukurintibikwiye y’uko twakihakana Yesu mugihe tugeze mumakuba ndetse n’amage. Igisubizo ni OYA

Reba neza ubuzima ubayemo, inzira unyuramo utaba warataye inzira nyayo.  Aha twafata uru rugero rwa Petero uburyo yari yicaranye n’abagaragu bai barigushinyagurira Yesu maze bavuga bati uyu nawe yarikumwe n’uriya mugabo maze Perero arabihakana. Ariko tumenye yuko nubwo tutakunda Imana ariko Imana yo iradukunda kuko yemeye nogutanga umwana wayo kugirango umwizwera wese ahabwe ubugingo buhoraho nukuri duharanire kuba muri urwo rukundo rutagira akagero

Twasomye irindi jambo riri mu IBYAKOZWEN’INTUMWA 2;1-13&22 & 14-15. Igihe cyimwePetro yarikumwe na Yesu nuko barikwigisha ubwo Yesu yarari kwigisha abasirikare baje gufata Yesu Petero afata inkota aca ugutwi umusirikare ariko yesu aramubwira ati si uko urugamba rwacu rugwanwa.

Aya magabo yo mubyakozwe n’intumwa aratubwira ngo dusabe Imana kunesha ibyatuneshaga ahari haba hari ibyigeze kukunesha ariko uyu munsi mureke twese dusabe imbaraga z’umwuka wera zidushoboze nkuko Petero nyuma yokwihakana Yesu yagarutse akabwira abari bataramye bishimira ko Umwami Yesu yishwe arababwiye ati yemwe bagabo wawundi mwishe mukamubamba niwe ukoze ibi mureba.

Hari kumunsi wa pantekote maze bose ubwo bari bari mumwanya umwe kandi bahuje umutima nuko umurirri uvuye mw’ijiuru urabatungura umeze nk’umuyaga uvuye mw’ijuru ukwira munzu bari bicayemo nukuri aha Petero yaramaze kugerwaho n’imbaraga z’umwuka wera ahamya ibyo Atari yarigeze ahamya ndetse abihamiriza mubo yari yarihakaniyemo Yesu.Ariko ntkindi cyadufasha gutsinda ibitunesha uretse Imbaraga z’umwuka wera kandi ibyo wabona byose ukiri mwisi ntibivuze ko wabona ijuru ahubwo ikitwizeza kandi kikaduhamiriza ko tuzagera mw’ijuru ni umwuka wera.

Dusome n’ubundi mu ibyakozwe n’intumwa 1:8 Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera n’abamanukira nukuri iri jambo niryiza kuko twebwe ntabwo twakishoboza guhamya ibyo Imana yakoze kandi n’ibyo izakora ahubwo tuzabihamisha iri jambo ryuko tuzahabwa  imbaraga umwuka wera natumanukira tumwemerere aduturemo maze atubashishe kunesha ikibi nukuri ntambaraga twabona zokureka icyaha atari umwuka wera udushoboje.

ubukene buri hanze ntibwatuma tubona imbaraga zokureka gukora ibidakwiye nko gutanga ruswa iyo ariyo yose kugirango tubone akazi ariko kuko imana idushoboza iduha imbaraga z’umwuka wera maze tugakomeza kuba mumwamnya nkuwo Imana idushakamo.Dukomeze twibaze ngo mbese n’iki cyahamya yuko tuzagera mw’ijuru? Ariko igisubizo ni iki ni UMWUKA WERA W’IHORAHO

 1,160 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: