Amakuru Ibyigisho

Ese umukozi w’Imana ni nde?

0Shares

AMATERANIRO ATANGIRA EVENGELICAL CAMPAIGN YA CEP YO KUWA 11/11/2023

IJAMBO RY’IMANA (REVEREND PASTEUR Tharcisse NDAYISHIMIYE)

 

GUKORERA IMANA GUKWIRIYE

ABAROMA 12:1: IMIRIMO IKWIRIYE IMIBEREHO YA GIKRISTO, Ni uko bene data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

Ese umukozi w’imana ni nde? Mbere ya byose, Kugira ngo witwe umukozi w’ahantu runaka ni uko uba uzwi aho ukorera.

Gukorera Imana ni ukwitanga tukaba ibitambo bizima bishimwa n’Imana. Hari abantu bihana kubera ko babonye ibyishimo byo mu rusengero (umuziki, kubyina) babibura bakagwa. abo rero ntabwo baba barihannye byukuri.

Ese ubundi gutanga umubiri ni wawe ku Mana ni iki? Ese gutanga Umubiri wawe bikorwa bite?  Gutanga Umubiri ni ukuwuha undi muntu akaba ari we uwugenga. Yesu ni we wenyine watanze umubiri we ho igitambo. (Ibyahishuwe 5 :1-6) Mu ijuru habuze uwaza kuba igitambo ariko Yesu aba ari we wemera kuba igitambo, Maze mu ijuru baririmba indirimbo nshya. Ubwo rero, niba twumva dukeneye kuba abakozi b’Imana ni dutange imibiri yacu ibe ibitambo bishimwa n’Imana.

Kuba igitambo ni ukwemera guta agaciro kuko iyo ikintu kiswe igitambo kiba cyarangiye. Duhinduke inzu y’umwuka ikorerwamo iby’umwuka. Ntitukibeshye twese Imana iratuzi. Uko wakwishushanya kose Imana irakuzi (zaburi 139 :2). Niba warahindutse igitambo uri umukozi w’Imana.

Baramu ngo umuntu wese yavumaga yaravumikaga. N’uko igihe kimwe ambwira Baraki ko hari ubwoko ashaka ko ajya kumuvumira. Baramu abanza kujya kubaza Imana, agezeyo imubaza abantu baje iwe abo ari bo, Amubwira ko batumwe na Baraki, bakaba bagira ngo abavumire Ubwoko bwa Israel, Imana imubuza kubavuma, Baramu yanga kubavuma. Baraki yumvise ibyabaye, yongera ingano y’ibintu bashyira Baramu. Babigejejeyo Baramu arahinduka yemera kujya kuvuma bwa bwoko Imana yamubujije. (Kubara 22 :6).

Ageze mu nzira ajyayo, indogobe ibona malayika w’Imana yanga kugenda. Baramu ayikubita ubugira gatatu, marayika agera ubwo avugira mu ndogobe,ariko Baramu ntiyabyumva kuko yari yahumwe amaso n’ibyo Baraki yari yamuwoherereje. Baramu abonye byanze, ahindura inzira akoresha uko ahoboye agera kwa Baraki. Ariko n’ubundi agiye kubavuma aravuga ngo mbonye buriya bwoko ari ubwoko butavumika, mbonye Imana y’abo ari nk’intare y’ingore ibundikiriye ibyana by’ayo (kubara 22 :21-32). Abantu bakorera Imana barahari, uko byagenda kose barahari. (2Timoteyo 2 :19)

Hanze aha hari byinshi byo kutubuza gukorera Imana ariko nugera mu kabwibwi (mu mage) ujye usaba Imana igutabare.

Abefeso 5:1-2: Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu Rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza.

Niba dushaka kuba abakozi b’Imana nyakuri twigane Imana, tureke kwigana abantu, Tureke kwigana ibigezweho, ahubwo twigane Imana n’imitima yacu.

Byose bisaba ko abantu baba bakundana. Ibyo wakora byose nta Rukundo ruhari biba imfabusa (1 abakorinto 13:1). Yona Imana yamutumye kujya gutanga ubutumwa I Nineve ngo abantu bihane, arahunga. Anyura iy’ubwato Imana itezamo umuhengeri. (yona 1:3) Abari mu bwato babonye byakomeye basaba buri wese kwambaza Imana ye. Umukuru w’ubwato agiye kureba hasi mu bwato abona Yona asinziriye, amubajije Imana asenga amubwira ko yubaha Imana y’Abaheburayo. Yona yumvishe ibirimo kuba, asaba ko bamuroha mu Nyanja kuko ari we wari urimo kubateza ibyo byago, (Umurokore mubi atuma abantu bahura n’akaga). babikoze umuhengeri urashira. Yona ageze mu Nyanja igifi kinini kiramumira, amara iminsi itatu mu nda yacyo, ishize kimuruka hakurya y’inyanja ajya gutanga ubutumwa i Nineve (Yona 2:11).

Twese aho turi, mu byo dukora byose, duharanire gukorera Imana tumaramaje tube ibitambo bizima, kandi tugire urukundo nk’uko Imana ibidusaba.

 700 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: