Ijambo ry’Imana na Senior pastor Ndayizeye Isaie, 1 Abatesaronike 5:23
Theme: Yesu Kristo isooko y’ubuzima bwo kwezwa
Imana irera mubyo ikora byose, Imana irema umuntu yashaka ko yera nk’uko nayo yera niyo mpamvu yamuhaye umwuka wayo. Umuntu yakoze icyaha yumvira ijwi rya Satani, icyaha kimugira nabi rwose ndetse nawe yarabimenye. Iyo umuntu yakoze icyaha niyo yakwirimbisha ariko yumva ko yanduye bitewe n’umwuka w’Imana uri muriwe. Atinya kwegera Imana nk’uko mungobyi ya edeni Adamu yatinye kwegera Imana. Ibyaha byambura agaciro umuntu kuko ibyaha byambaye izina ryitwa isoni.
Umukristo ntabwo akwiriye gutega amatwi abamubwira ko hari ibyaha bitagize icyo bitwaye, ibyaha byose bitandukanya umuntu n’Imana, ntakintu nakimwe wahendahendesha Imana ngo yemere kubana nawe ufite ibyaha, icyo wakora ni ukubivamo gusa.
Imana yifuza ko abantu bayihisemo ko ibababera Imana ibabera byose bakwiye kwera kuko nayo yera.
Umuntu amaze gucumura ku Mana, Imana yatangiye gushaka icyatuma umuntu yera. Mugihe cy’abahanuzi, abahanuzi bahamagariraga abantu kwezwa ngo bave mubyaha. Mugihe cy’abacamanza n’abatambyi hatambaga amatungo nk’ibitambo kugira ngo abantu Imana ibeze ibyaha byabo babe abera nkuko Imana iri.
Ababashije gukiranukira Imana babaye intwari zo kwizera, ariko Imana yabonye ko ibitambo by’amatungo, abahanuzi ndetse n’abacamanza ntabyo byabashije kweza umuntu, ibyo bituma yo iza mu isi kugira ngo ibe isooko yo kwezwa.
Nta rindi zina cyangwa ikindi kintu cyazanira umuntu agakiza keretse Yesu Kristo. Yesu wenyine niwe wahawe isi kugira ngo akize abantu be ibyaha.
Satani agira uruganda rukora imyanda, ntawabana nawe ngo ntiyandure. Mu maraso ya Yesu Kristo harimo imbaraga zikiza ibyaha kuko Yesu Kristo yaje kumaraho imirimo ya satani.
1 Petero 1:13, Petero ahugurira abakristo kwera mu ngeso zabo zose, batagenda nkuko abapagani bagenda.
Mukwera kumuntu akwiye kwiyambura ibituma Imana itamwishimira, kwiyambura irari ryose ryangiza ubugingo, umujinya, ubusinzi, ubusambanyi, ubujura, ijambo riteye isoni, gutukana, intonganya, igomwa, kubeshya ndetse n’ibindi biteye isoni.
Ibyo byose nta wundi nta kindi cyabimukuraho keretse Yesu Kristo. Iyo umuntu ashatse kwambara ibyiza kandi acyambaye cyangwa akora imirimo ya satani icyo gihe aranuka aba mubi hanyuma yukora ibibi gusa.
Hari umwambaro mushya abizeye Kristo bambara; umutima w’ineza, kwicisha bugufi, kubabarira ndetse no kwambara urukundo ijambo rya Kristo rigwiriye mumutima rifite ubwenge, ndetse no guhugurana muri zaburi n’ibihimbano by’umwuka ndetse ibivugwa byose biba aribyo gushima Imana.
Yesu Kristo icyo yitayeho bwambere mu buzima bwa muntu n’uko amutsindira ibyaha ndetse akabikuraho mu buzima bwe.
Ahari ibyaha byakwambuye agaciro cyangwa hari icyaha kikwizingiraho vuba kikakubuza kuba uwera nkuko Imana ari iyera, uyu munsi menya ko Yesu Kristo yaje ndetse apfa kubwawe. Niwizera urahabwa kubabarirwa ndetse n’amahoro yo mu mutima wishimirwe ndetse wemerwe n’Imana.
https://www.instagram.com/p/CzitCEJNToQ/?igshid=eHJ2ZTZseXNodGFu
https://x.com/CepHuye/status/1723629379123617843?t=WP4kvySVAUSk6Pmo6V4kog&s=09