Amakuru

Ese nigute nkwiriye kwitwara nk’umukristo muribi bihe?

0Shares

Kuruyu munsi twagiriwe umugisha woguterana twese nkaba cepie/enne duhuje umutima, twatangiranye na El-Elyon worshpteam iramya Imana igira iti “Mana uruwera ibyaremwe byose bikuramye mwami yesu ntawe muhwanye.” Imana yacu niyera ibihe byose mubyikora n’ibyo ivuga byose.

Twakomeje twese hamwe turirimbana indirimbo 104 mu gushimisha Imana ivuga “IMBABAZI Z’UMUKIZA” twongeye kwibuka mu mitima yacu imbabazi z’umukiza wacu yesu zamuzanye ngo acungure njyewe nawe kubw’ibyaha byacu twakoze kugira ngo tubone ubugingo, twari mw’isayo y’ibyaha yesu aradusayura twari mu mwijima ukomeye non’ yesu aratumurikira, nubu aracyatumurikiye kandi aracyatanga imbabazi wowe urushye uremerewe musange n’umutima uciye bugufi aracyateze ibiganza.

Imana yakomeje kubana natwe mu materaniro aho twagiriwe Ubuntu kuruyu munsi bwokuganirizwa ijambo ry’Imana na Evangelist.KUBWIMANA MAZIMPAKA joseph yatangiye ashima Imana ko yongeye kuduha umwanya nkuyu wo guterana twese hamwe yakomeje yivuga muri rusange, mu magambo ye agira ati “nd’umugabo ndubatse mfite umudamu n’abana batandatu.” Yongeye gushima Imana ko itajya ibura uburyo ikoresha kugira ngo dukomeze kumva ijwi ryayo.

Yakomeje asoma ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi 90 yose uhereye kumuro ngo wa mbere ,hari ibintu bwinshi turikugenda tureba tunumva ariko ntanakimwe kiri kurema agatima ibyinshi n’ibicanenge urareba amakuru cyangwa ukayumva ugasanga n’amakuru y’abanduye abapfuye bazize icyorezo kiriho kurubu mbese usangaho amakuru atanejeje habe nagato, ariko nubwo ibyo byose biriho hariho Imana ibitegeka ariyo Mana yacu twizera.

Hari ijambo dusanga muri bibiliya rivuga ngo hari ibintu bidakwiye kudutera ubwoba ibyo tubibona iyo dusomye muri Zaburi 46:1-2  1Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kora yahimbishijwe ubwenge 2Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. uyu ni Dawidi hari , amagambo menshi yagendaga agaragaza mo   ibyiringiro yarafitiye Imana ye ,  aba bana Bakora bagiye babona ibintu byinshi biteye ubwoba ariko bakomeje kwizera kwabo, bakomeza kwiringira Imana , natwe muribi bihe turi guhura na byinshi tukabona  biteye ubwoba ariko dukomeze kwizera kwacu ku witeka kuko abiringiye uwiteka bameze nk’umusozi siyoni utabasha kunyeganyezwa  ahubwo uhora uhamwe iteka rwose.

Twafatira kurugero rwiza kuri Dawidi yashyiraga Imana imbere muri byose, akayiringira agaca bugufi imbere yayo mbese yakora byinshi bishimwa n’Imana, hari amagambo meza yavugaga agaragazako afite kwizera muriwe aho yavuze mu magambo ye agira ati “inshimbo yawe n’inkoni yawe nibyo bimumpuriza.” Ibi yabivugaga afite impamvu, Dawidi yari  umwungeri yabaga afite inkoni n’inshyimbo mukuragira intama kwe kuko byamufashaga kuziragira,  inshyimbo yamufashaga kugarura intama yagize ikibazo nkigihe yaguye mu mwobo yamufashaga kuyizamura akayikura mu mwobo hamwe n’inkoni ibi bishatse kuvuga iki twebwe turi intama zomujyanya cy’uwiteka, n’inshyimbo yacu akaba n’inkoni yacu kuko ajya abasha kutuzahura akadukura mu byaha igihe twabiguyemo.

Muriyi minsi turikumva inkuru nyinshi zurucanenge ariko yesu yaravuze ati “ mu minsi yimperuka muzumva inkuru z’imuha zuburyo butandukanye.” Ariko ibi ntibikwiye kudutera ubwoba ahubwo dushyire imbara mugushaka Imana mu buryo bwose, niba uwiteka ariwe buhungira bwacu ntidufite guterwa ubwoba nibi tubona ahubwo bikwiye kudufungura amaso nokugira ububyutse mu mitima tukarushaho kwegera Imana kurusha mbere.

Abari mu buturo bw’uwiteka bo ntanimbwa zizabamokera nubwo ibyo byose byaza haba indwara z’ibyorezo n’ibindi biteye ubwo ntacyo bizagira abari mu bwihisho bw’isumba byose , yesu niwe utubereye ubuhungiro ntakintu na kimwe gikwiye kudutera ubwoba, twafatira kurugero rwa mose ayobora ubwoko bw’Imana  yarayoboye bwagiye bwitotombera Imana bitewe n’ibyo bahuraga nabyo munzira ariko twebweho ntidukwiye kwitotombera Imana nubwo twaba turi kubona ibyo twe tutifuzaga, mu buzima bwaburi munsi tubamo iyo ubayeho uwiteka akwishimiye ntanakimwe cyakunyeganyeza ariko iyo ubayeho atakwishimiye burikimwe cyose cyaza cyakunyeganyeza turusheho kubaho mu buzima uwiteka yishimira burwanya icyaha n’igisana nacyo cyose.

Bibiliya ikomeza itubwira muri yohana1:4 , 1 Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu. dufite abantu benshi bakwirakwiza inkurumbi ariko twebweho turakomeje nubwo twazumva izonkuru zose zurucanenge , tugarutse kubwoko bwa isirayeli bari ikadeshi y’igalireya bakomeje kwitotombera Imana cyane, Imana byarayibabaje cyane byari bibaye inshoro yacumi batizera Imana bayishidikanyaho nibyo byatumye Imana ibateza ibyago bikomeye cyane.

Ibibihe turimo bikwiye kugaragaza uko uhagaze muriyi minsi Ese kuba insengero zifunze biri kugusiga uhagaze he?  dusomyemu gutegeka kwa kabiri 32:15 , 15 Maze Yeshuruni arabyibuha atera umugeri, Urabyibushye, urahonjotse, urarembekereye. Maze areka Imana yamuremye, Asuzugura Igitare cy’agakiza ke.  

Mose aha yaritegereje arareba abona ubwoko bw’ abisirayeli babonye burikimwe cyose barangije baradamarara bibagirwa Imana yabo, Iyi zaburi Imana yayiduhaye uyumunsu kugirango dukomeze kwita kwiherezo ryacu turushaho kwegera Imana kurenza uko twabikoraga ,Ese wowe ukurikije ahuri none urabona uhagaze he? Muriki gihe wagaragaye ute?

Ese ikigihe cya covid-19 uri kugaragara ute?  Ese ibi bihe byagaragaje izihe negenye zawe? ese ufite ibyiringiro mu Mana cyangwa wacitse intege? Ibi bibazo abariwowe uba nyambere mukubisubiza byongere gutuma haraho uva naho uribujye kandi heza, Ibibihe bitoroheye burumwe wese bikwigishe kurushaho kwegera Imana mu buzima bwawe byose, Mana utwigishe kubara iminsi yacu bitume dutunga imitima y’ubwenge.

Shalom shalom !!!!!!

 2,003 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: