umujura
Amakuru

Mana utugarurire iby’igiciro Satani yatwambuye , wakibaza ngo nibihe? – BAJENEZA Theoneste

0Shares

twaganirijwe ijambo ry’Imana na BAJENEZA THEONESTE yatangiye adusomera mubutumwa bwiza uko bwanditse na Yohana 10:10 ” Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.”

Yesu Kristo yaje mu isi ngo tubone ubugingo ndetse bwinshi. Ibyakozwe n’intumwa 10:1 ”Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.2 Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.

Yakomeje atubwira Intego y’ijambo ry’Imana iragira iti” Mana utugarurire iby’igiciro Satani yatwambuye”. Imana yafashe imigisha yose iyishyira muri Kristo Yesu iramuduha, kuko abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Icyuruta byose Imana yaduhereye muri Kristo ni ubugingo.

Hari ibintu bitatu Satani yanyaze abantu b’Imana dusabe Imana ibitugarurire.

  • GUSENGA: Satani yibye abantu b’Imana amasengesho, benedata tumenye ko gusenga ari ngombwa mubuzima  bw’umukristo. Ntabwo dushobora gukirana ubusabane n’Umwuka Wera tudasenga. Imana itwambike imbaraga twongere ibihe byo gusenga kugirango umunezero wagakiza n’Umwuka Wera bitwuzure. Ugira inyota yo gusenga n’uwasenze, dusengeshe Umwuka iteka muburyo bwose bwo gusenga ndetse twiyiriza ubusa, dusenge Imana ubudasiba.

  • GUKIRANUKA, Satani yanyaze abantu b’Imana gukiranuka dukiranukira ahiherereye ndetse nahagaragara. Kunesha ibyaha binaniye abantu, dushoboye gukora imirimo myiza ariko gukiranuka byarabuze. Imana itwambike imbaraga ndetse iduhe umutima uzinutse ibyaha, tugambirire kutiyandurisha ibyaha by’isi. Dukiranukire ahagaragara ndetse nahiherereye benedata. Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome nicyo Imana izagukiriza, rero twige gusenga ndetse no gukiranuka. Twere imbuto ndetse tugire imico ikwiye abana b’Imana.

  • URUKUNDO, Satani yambuye abana b’Imana urukundo, ntabwo bishoboka ko dukunda Imana tutazi mugihe twanga bagenzi bacu. Dukundane urukundo rw’ibikorwa atari urwamagambo, amategeko yose y’Imana akomezwa n’urukundo, dukunda Imana ndetse nabantu bayo. Dukunde urukundo rurenga imbibi, dukunde kandi dusabire nabatwanga ibyo twakora byose ntarukundo ntabwo twakwishimirwa n’Imana ndetse ntacyo byaba bimaze, Dukunde Imana tuyubahisha, tuyumvira tuyikoreshereza ubwenge bwacu, ubuzima n’imbaraga byacu, ndetse nubutunzi bwacu.

Benedata dukwiriye rwose gusenga, gukiranuka ndetse n’urukundo muri ibibihe bigoye umugenzi, ntukemerere ko imibiri yacu ko ikora ibyo irarikiye, tube intangarugero mubo tubana nabo ndetse no mubo tugendana nabo. Kristo Yesu atwambike imbaraga atubashishe. Shalom!

 1,292 total views,  2 views today

0Shares

5 COMMENTS

  1. Mana data rwose uturengere, wongere utwiteho, utugarurire ibihe byiza byo kubana nawe. Utugarurire urukundo, gukiranuka Muri Byose ndetse n’ibihe byiza byo gusenga, komeza utugirire neza Muri ibyo byose, Amen

    • Imana idusubize kurufatiro rwayo yubake umurimo wayo muri twe iturinde impanuka yo mumwuka satanic atatunyaga ubugingo.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: