Amakuru Ibyigisho

pre-evangelical campaign: Urukundo Imana ikunda abantu( Mbarubukeye J.Claude)

0Shares

AMATERANIRO YO KU YA 7/11/2023

IJAMBO RY’IMANA

Iyo Imana ivuga urukundo Imana ikunda itorero iruvuga nk’urw’ukobwa n’umusore bakirambagizanya. (MBARUBUKEYE Jean Claude)

YEREMIYA 2:2: “Genda urangururire mu matwi y’ab’i Yerusalemu uti : « nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n’urukundo rwo mu bugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu mu gihugu kitigeze guhingwa”.

Urukundo Imana ikunda itorero ni nk’urw’umugeni n’umusore bakirambagizanya. Iyo Imana ivuga itorero irivuga mu ishusho y’umugore.( Hoseya 2:4)

Ibimenyetso bine biranga umukobwa wabengutswe n’uko bikwiye guhuzwa n’umugeni wa Kristo muri ibi bihe.

Umwanzi w’umukunzi we aba umwanzi we. Umukristo ukunda Imana by’ukuri ntiyishimira abarwanya Imana, umwanzi w’Imana aba umwanzi we. Eliya yanze Ahabu kubera ko atamuvugiraga Imana neza. Umukristo nyawe ntakwiye kwishimira ibitavuga/abatavuga neza Imana yizeye.

Ikunda kumva amagambo y’uwayibengutse. Umukristo nyawe akunda kumva amagambo y’Imana akaba ari yo amufasha. (Luka 24:13-35) Ubwo Yesu yari amaze kuzuka yiyeretse abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi, agenda abaganiriza ibyo yari yaravuze akiriho, ashatse gutandukana na bo ngo anyure ahandi, bamuhata bamusaba ko bakomezanya bakajyana mu rugo kuko bari bakunze amagambo ye. Uku rero ni ko umugeni wa Kristo nyakuri ahora aryohewe n’amagambo y’Imana mu matwi ye. (Zaburi 1:2)

Iyo izi ko umukunzi we ari hafi akantu kose akoze agakora kugira ngo umukunzi we amurebe. Buri kintu cyose akoze amenya neza ko kirashimisha umukunzi we. Umukristo nyakuri ukunda Imana, yita ku mirimo iyishimisha. “Turi mu isi aho abantu Bambara ngo bashimishe abakunzi b’abo ariko nyamara ntibatekereza uko Yesu abafata mubyo bakora byose.” Umukristo aharanira ko imirimo myiza akora iba iyo kunezeza umukunzi wamukunze  birenze urugero ari we Kristo, atitaye ku ko abandi bamufata.

Dawidi Ubwo yakiraga isanduku y’isezerano, Yatambiye Imana umwitero uragwa, atashye umugore we Mikali amubaza impamvu yamusebeje abaja n’abagaragu bakabona ubwambure bwe, Dawidi aramusubiza ati: “ Burya igihe nabyinaga sinabyiniraga abagaragu ahubwo nabyiniraga Imana.” (2 ingoma 15:29). Buri wese akwiye kwibuka aho Imana yamukuye agakorera Imana atarebye ku bantu.

Iyo agiye kureba umukunzi akoresha uko ashoboye agacya akagenda asa neza. Isuku ni cyo kintu cya mbere yitaho.  Buri mu kristo wese icyo yaba akora cyose, umurimo w’Imana uko waba uwukora kose, ariko utariyejeje mu buryo  byose bizata agaciro. Kwiyeza ugasa neza ni ukweza umutima mu buryo bwo kwihana ibyaha umaramaje. Uyu ni umwanya wo kwibaza uti: “Ese urasa ute imbere y’umukunzi (Yesu) umunsi wa none”.

Niba udasa neza ( ufite ibyaha mu mutima wawe) reka nkwibutse ko kristo Yesu Ari we sooko y’ubuzima bwo kwezwa. Mwizere, umusabe araguhera Ubuntu.

 545 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: