CEP SERMON
Ibyigisho

Ibifatika byose Yesu yaje abisanga ino aha, ahubwo yazanye ikitahaba aricyo Bugingo buhoraho. komeza gurikirana umunsi wa 6 w’igiterane cy’ivuga butumwa Ev. Jean Paul NZARAMBA

0Shares

Yohana 7:3838 Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.”

Kuba wararangije amashuri ukaba wicaye mu biro, ntabwo aribwo buzima bushya, ubuzima bushya ni ukuba muri Kirisitu yesu, uko ni ugufata ubundi buzima ariko sibwo buzima bushya. Ubuzima nyakuri tubuvoma muri Kirisitu Yesu, kuburyo uca ahantu ukumva isi nta deni uyifitiye.

Yohana 3:16 “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”. Iyo umaze kwizera Yesu ubona ubugingo buhoraho. Icyo nicyo kintu gikomeye tuzabona ubugingo buhorahno buruta diplome, biruta abana uzabona, biruta kujya muri Amerika n’ibindi. Hari abafata Yesu bakamwitiranya n’ibintu bifatika, ariko ibyo n’abapagani barabibona, bagakira, bakabyara, bakarongora bikemera kuko Yesu ibyo yaje abisanga ino, ariko yaje azanye ibintu bitabaga ino aha aribyo “bugingo” butahabaga. Kubugendana nicyo kintu kigukwriye kandi nange kinkwiriye.

Isaha n’isaha Yesu azaza, niyo mpamvu udakwiriye kurarana icyaha. Uwizera Yesu imigezi y’amazi y’ubugingo idudubiza iva munda ye, kandi ntiyongera kugira inyota ukundi. . Mu mirongo yose igize bibiliya umurongo munini urimo ni uyu uvuga ko Imana yakunze abari mu isi kugirango Umwizera wese abone ubugingo buhoraho. Kandi ntabwo ari abantu bose baremewe kujya mu ijuru keretse uzamwizera. abo bazabaho iteka ryose, kubw’ijambo rimwe gusa. Kwizera yesu Kirisitu.

Mariko 9: 14 “aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’ 49“Kandi umuntu wese azasābwa n’umuriro, nk’uko umunyu usāba ibyokurya”. Birashoboka ko umuntu yajya mu bugingo buhoraho afite ukuboko kumwe kuruta ufite Yose wakoze ibyaha.  Kuko aribyo byiza kuruta uko wajya Gihenomu aho urunyo rwaho rudapfa n’umuriro waho ntuzime.

abitabiriye amateraniro ya nimugoroba
umuyobozi wa gahunda Marthe

Isi ni paradizo y’abanyabyaha ariko natwe abakiranutsi tubikiwe paradizo yo mu ijuru. Ab’isi bararyoshye barasambana, bagasinda, abana b’Imana bagahura n’ingorane bagafatwa nk’injiji, ariko hari ubwami twabikiwe. Nta muntu uri muri Yesu uryoshya, kandi ntacyo duhombye.

Hari igihe abantu bapfa abasigaye bakavuga bati impamvu nsigaye ni ukubera amasezerano yange ntarasohora, ariko hari igihe, uko uba utuye, uko ubayeho, bitakwemerera kujya mu ijuru. Imishinga yawe iberanye no kujya Paris, Washington, ariko ntibireshya na Siyoni.

Yohana 1:12 “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. 13Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.”  Iyo twizeye Yesu tubikuramo kuba abana b’Imana ntabwo ari ukwitwa. kandi si ubushake bw’umubiri, si amaraso ahubwo ni ubushake bw’Imana. Hari abantu bagiye baba abana b’amadini, ariko Atari abana b’Imana. Izina dufite ryo kuba abana b’Imana niryo zina ry’icyubahiro riruta irindi ryose wakwita kw’isi. Hari ibyo twitwa kandi tuba wenda kubera twabatijwe mu mazi menshi, kuba umuririmbyi ni izina ry’idini runaka, ariko kuba abana b’Imana ni izina uhabwa nuko wizeye Yesu gusa. Mu rusengero harimo abana b’Imana bake, ahubwo harimo abatumishi. Ntabwo kuba umukozi w’Imana aribyo bibanza, ahubwo umwana ukora iwabo niwe ufite agaciro, uhinga ari umupagasi atandukanye n’umwana uhingira iwabo. iyo ubyawe n’Imana ugira kamere y’Imana.

1Yohana 5:4 ” kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu. 5Ni nde unesha iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana? Impamvu uzaba imbata y’ikibi hari inda utanyuzemo, hari undi wakubyaye atari Imana. niba ugikora ibyaha ntiwabyawe n’Imana. 1Yohana 3:9 “Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana.”
ntabwo umwana w’ihene yahangana n’umwana w’intare, kandi nkuko umwana w’intare ahora ari hejuruy’uwihene, uku niko umwana w’Imana atahangana n’umwna wa Satani, kandi uku niko umwana w’Imana ahora ari hejuru y’uwa Satani. nkuko Imana iri hejuru ya Satani ni nako uwabyawe n’Imana ahora ari hejuru y’uwa Ssatani. Rero biratangaje iyo bavuga ngo umwana wa Satani yagushije umwana w’Imana kuko uwabyawe n’Imana ari hejuru y’uwabyawe na Satani. ntibishoboka kuko uwabyawe n’Imana ntakora icyaha. nkuko imodoka iguxiyeho ikagutera ibiziba ujyenda ukihanagura, ugashaka uburyo wasa neza, uku niko umwana w’Imana yanduzwa atabishakaga ariko akiyeza. Ariko umuntu ugitekereza kandi agashyira mu bikorwa icyaha ni uwa Satani kandi nturabyarwa. cyakora waba umwana w’idini. Hari ukwizera idini, pasitori nabandi ntibitanga ubushnob ozi keretse kwizera Yesu wenyine. Ntabwo umwna w’i bwami yinjira ahantu hose habonetse.

Ev. Jean Paul NZARAMBA kubwiriza amateraniro ya nimugoroba.
El_Elyon worship team mu kuramya
abanyeshuri bafite inyota y’ijambo kandi bashishikariye kumnya Imana

 1,318 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: