Ibyigisho

“Twibuke iminsi ya kera” Nizeyimana Jean marie vianney

1Shares

IGITERANE GIFITE INTEGO IVUGA NGO ”GARUKA USHIME” MU  CEP IPRC                                                                     19/03 2019

UMWIGISHA W’IJAMBO: NIZEYIMANA JEAN MARIE Vianey

INTEGO: zaburi 143:5.Nibutse iminsi ya kera nkibwira ibyo wakoze byose, ntekereza imIrimo y’intoki zawe nkakuramburira amaboko, umutima wanjye ukugirira inyota,nk’iyigihugu kiruhijwe n’amapfa.”

IMFASHA NYIGISHO: Yohana5:2 kandi I yerusalemu bugufi bw’irembo ry’intama hariho ikidendezi, mu ruheburayo gisobanure wango betesida, cyariho amabaraza atanu muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi,barimo impumyi n’ibirema,nabanyunyutse,[baribategerejeko amaziy’ihinduriza].Ariko yesu arihariye n’ubwo ntawe waba ufite ukujuganya mu kidendezi, yesu abasha kugukiza.

Dawid yigeze avuga muri zaburi 65:5hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza ,kugira ngo agume mu bikari byawe.

Umuntu utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Abisilayeli bari barembejwe n’uburetwa, muri Egiputa ariko uwiteka arabarebaa menya uko ameze, Yohereza Mose abakura mu buretwa. Baca mu butayu Imana yabanaga nabo,ikabaha manu,ikabayora.., gusabaje kwibagirwa.

Mu minsi habamo amajoro n’amanwa harimo iminsi ugera mo ukumvan’ijwi ry’Imana ntacyo ryakumarira, ariko ibashakuhagukura. . Rero birakwiriye nkuko Mose yavuze ati”utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge”, tuzirikane iminsi yacu ya kera. Dawidi Uwiteka amukijije aravuga zaburi 23: uwiteka niwe mungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi  bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma.Kugira ngo urwane intambara neza ni uko wibuka iminsi ya kera warwanye. Ariko ikibabaje muri iyi minsi, iminsi ihemuje abantu, ntibakibyibuka.

Yesaya 45.Yesaya yahanuye ibya Kuro ariko, Kuro yakuze arerwan’umushumba kuko sekuru, yariyarashatse kumwica. Aza gukura, yiga kurwana nyuma aza no kwigarurira igihugu cya sekuru, kuko iby’imana yari yaravuze byagombaga gusohora.Ninako Imana yagiye itabara abantu.

Iyo wibutse iminsi ya kera bigufasha gushimira Uwiteka wayigutambukije, kuko ntiwarwana intambara utarabona ariko iyo wahuyenayo, yagufasha kumenya uko uzayirwana.

Umusozo: muri iyi minsi uri kwitwara gute? Banza wibaze aho wahereye mbese n’ubw owaba utaragera kure, ninka mbere? Ibaze iki kibazo, subiza amaso inyuma wiibuke ku misozi y’iwanyu urebe. None niba umaze kwibuka iminsi ya kera Imana yagutambukije, none ubu ni gute Uri gushaka Imana? Abantu batifatanije n’Imana muri iyi minsi bazabaho ejo gute?,ariko twebwe abifatanije nayo tuzabaho. Gutegeka kwakabiri 4:4 “ariko mwebweho,abifatanije n’uwiteka Imana yanyumura cyariho mwese uyu munsi”. Ni ik iumuti mawawe ufitiye inyota iki? Ko dawidi we yavuze ko umutima we umugirira inyota nk’igihugu kiruhijwe n’amapfa.

 2,184 total views,  2 views today

1Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: