Ibyigisho

Noheli nyayo, umukirisitu ahora azirikana ko Yesu yavutse kuducungura. J Damascene MANIRIHO

0Shares

Amateraniro ya CEP ku wa 25 ukoboza 2019.

Umwigisha: Jean Damascene MANIRIHO

Intego y’ijambo: Kirisitu Umucyo W’isi

Umukiristu wese wukuri agendana Noheli mu mutima we. Noheli uyu munsi wa 25 z’ukwacumi nabiri ntabwo ariho Kiristu yavutse. Babibaze bashingiye ku ngoma zambere, usanga Yesu ataravutse mu kwacumi 12 ahubwo ari hagti y’ukwa 7-8. Yesu ntaho ahuriye n’iminsi, ahubwo tugendana nawe mu mitima yacu. Ikingenzi ni ukwibuka ko kristu yavutse

Kuki Kiristu yiswe umucyo w’isi?

Yohana 1:4-5” Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu. 5Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.

Yohana1: 9-13 Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese. 10Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya. 11Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. 12Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba. abana b’Imana. 13Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.”

Yesu avugwa ahantu henshi muri bibiliya. Uhereye mu itangiriro baramuvuga. Mu bice bitatu by’itangiriro Imana iri guhana Adam na Eva niho hantu hambere Yesu agaragara. Mose yaramuhanuye, Yakobo aramuhanura, Baramu aramuhanura, Yobu aramuhanura, na Yesaya aramuhanura. Ariko urebye bibiliya yose ntakindi kivugwamo usibye Kiristu. Amahanga yose yagombaga kubonera umugisha muri Yesu.

1yohana 1:25. Isezerano Imana yatanze ni rimwe ni ubugingo ariryo Yesu yaziye hano mu isi.

Yavukiye i Betelehemu, akurira i Nazareti, bamwanze yimukira i Kaperinawumu. nyuma yahavuye ajya mu butayu aho yageragerejwe n’umwanzi mu bintu (Matayo 4:11) kandi natwe abakiranutsi tugomba kugeragezwamo. Umwami agiye kuvuka avukira mu kiraro k’inka. iki kiraro gishushashanya iyi Si imeze nk’umwanda.  Bibiliya ivuga ko Yesu yagiye akura agwiza imbaraga z’umutima. None ni ukubera iki bibiliya itubwira gukura tugwiza imbaraga z’umutima? Ni ukuberako arizo zibasha gutuma tunesha ibyaha. Kwizihiza noheli ni ugusa na Yesu kuko Pawulo yandikiye Abefeso 5:1 ngo twigane Imana nk’abana bakundwa. Ni ukuvuga ngo dukwiye gusenga Imana dusa nayo. Mu byakozwe n’intumwa intumwa ziri kubwiriza abantu barazibonye baravuga ngo ko bazi ko ari abanyamusozi batize ibi bavuga babikura he? Ariko bibuka icyintu kimwe gusa, ko babanaga na Yesu. Iyo niyo shusho natwe dufite kugira.

Yesu yakuze agwiza imbaraga z’umutima kuberako yari agiye guhura n’ibirushya umutima. Uko niko natwe dufite kureka mwuka Wera agatura muri twe kuko niwe utanga izo mbaragaz’umutima. Muri iki gihe abntu ntabwo bari guhinduka, nta terambere mu bugingo. None ni ukubera iki abantu biki gihe batari kwihana? Ni ukuberako abantu bavuga ibitarabahindura. Bakeneye za mbaraga z’;umutima kugirango zibabashishe gusa na Yesu.

Ubutaka bwaravumwe n’umubiri kubera ko wavuye mu butaka nawo waravumwe. Ariko Yesu araza yambara uyu mubiri wavumwe kubera urukundo adukunda. 1Yohana 3:1ngo ni murebe urukundo Yesu yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana”. Ntamuntu ukunda nkuko Yesu yadukunze, iyo umugore atabyaye umugabo aramusenda, ariko Yesu ntangumba nimwe yigeze y’irukana. Uko niko yafashe imibabaro yacu ayishyiraho kugirango igihano kiduhesha amahoro cyibe kuri we.

Muriwe niho harimo ubugingo kandi ubwo bugingo niwo mucyo w’abantu. Yesu araza akamurikira ibitekerezo by’abantu. Aratumurikira akaduha gutekereza kuzima Pawulo yaranditse aravuga ati “ubu dufite gutekereza kwa kirisitu” uko duhabwa n’umwuka wera. Iyo umuntu ataravuka ubwakabiri aba agizwe n’ibice bibiri aribyo inyama n’amaraso na roho, haburamo igice cy’umwuka.  Uwo mntu aba yuzuye kamere ntashobora gukora ibinezeza Imana. 

Mureke Kirisitu atubere amatara mu bugingo bwacu atumurikire ariko natwe twemere kugendana nawe. Mbese aho tugenda dusa nawe? Kuko abamwemeye bose yabahaye kuba abana b’Imana.

Mbese wakwemera ko Kirisitu akumurikira?nugendana n’umwami ahatambika nawe azakubashisha kuzamuka ahazamuka.

Ese Kirisitu akubereye umucyo? Mbese wowe ufite ibitekerezo bya Kirisitu? Kuko ntiwabeshya ko ukijijwe. Kuko kamere iragaragara. Kuko ubuzima umuntu aba abayemo ari ubw’isi. Uba wiyoroshe  isi ndetse n’impumeko yawe iba ari isi. Ushobora kuba umaze igihe kirekire wibwira ko ujyendera mu munzira ariko igipimo nyakuri ni ijambo ry’Imana yaduhaye. None igenzure urebe ko utataye inzira yanyayo. Shaloom

amateraniro ya CEP UR Huye. ku wa 25 ukuboza

 1,568 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: