Amakuru Ibyigisho

Igiterane cy’ububyutse muri kaminuza y’urwanda ishami rya Huye cyateguwe na CEP UR HUYE

0Shares

Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye,CEP-UR Huye campus yateguye igiterane cy’ububyutse kizamara iminsi icyenda muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.Iki giterane cyatumiwemwo amakorari  ndetse ni  abavugabutumwa batandukanye.Kizabera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye,by’umwihariko kuri stade ya kaminuza y’u Rwanda aho amateraniro ya CEP asanzwe abera.

Abantu bose bakoreye umurimo muri CEP UR Huye campus mu myaka yashize,iyo bumvise ijambo “Evangelical campaign” ribakumbuza igiterane kiza bigiragamwo ijambo ry’Imana,guhimbaza Imana hamwe ni amakorari meza,hari ni abibuka ko icyo giterane cyababereye intangiriro y’urugendo rw’agakiza dore ko akenshi muri icyo giterane habonekamwo abizera bashya nyuma yo gukorwa ku mutima n’ijambo ry’Imana.Iki ni igiterane ngaruka mwaka gitegurwa na CEP UR Huye.

Twaganiriye ni umuyobozi wa coordination iri gutegura iki giterane, KWIHANGANA Steven,tumubaza intego y’iki giterane maze aratubwira ati “Uyu mwaka dufite intego igira iti ‘YESU KRISTO, ISOOKO Y’UBUZIMA BWO KWEZWA’1Abatesaloniki 5:23.” Yakomeje agira ati”Impamvu y’iyi ntego ni ukugirango abantu bazamenye kandi basobanukirwe impamvu  Yesu Kristo ariwe soko y’ubuzima bwejejwe,abantu Kandi bazamenya impamvu dukwiye kwezwa ndetse tuzaniga uburyo umwami Yesu azaza, ni itandukaniro rizaba riri hagati y’uwemeye kwakira Yesu akabaho ubuzima bwejejwe ni umuntu utaramwizeye.”

Muri uyu mwaka Iki giterane kizatangira ku wa gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2023 gisoze ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.Muri iyi minsi yose kizitabirwa ni amakorari menshi Kandi meza ndetse ni abavugabutumwa batandukanye.Mu makorari azitabira harimwo nka korari Iriba ikorera umurimo kuri ADEPR Taba na Korari Elayo ikorera umurimo kuri ADEPR Sumba zombi zibarizwa mu rurembo rwa Huye hamwe na Korari Yerusalemu isanzwe ikorera umurimo kuri ADEPR Muhondo,mu rurembo rwa Muhoza ndetse na Korari zose zikorera umurimo muri CEP UR Huye campus ni ukuvuga korari Alliance, Elayo, Enihakore na Vumiliya ndetse na El-Elyon Worship team nazo zizitabira iki giterane.

Iki giterane Kandi kizaba kirimwo abavugabutumwa batandukanye,aha twavuga nk’umushumba mukuru w’itorero ADEPR, Rev Past NDAYIZEYE Isaie, umushumba w’ururembo rwa Huye Rev Past NDAYISHIMIYE Tharcisse, Umushumba w’ururembo rwa Rubavu Rev Past UWAMBAJE Emmanuel,Prof BYIRINGIRO Samuel,Ev NZARAMBA Jean Paul ndetse ni abandi.

Twifuje kumenya uko abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda biteguye iki giterane maze tuvugana na NIYOYATABAYE Ruth wiga mu mwaka wa mbere aratubwira ati “Ku rwange ruhande,nk’umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere ugiye kwitabira Evangelical campaign bwa mbere mfite amatsiko menshi yo kumenya ibyiza bizayiberamwo  kandi numva nizeyeko bizaba bitangaje, bizahembura imitima y’abazitabira bose ndetse ni  abazumva ubutumwa bwiza buzahavugirwa.” Twavuganye kandi na AHISHAKIYE Eustache wiga mu mwaka gatatu maze  aratubwira ati “Ni ibihe byiza Imana iduhaye byo kwiga no gusobabukirwa byinshi twibaza nk’urubyiruko,ibihe byiza byo gukuza abakiristo muby’umwuka no mubiri,dushingiye ku ntego yayo izabasha  guhereza umukiristo wese ikerekezo k’ubuzima,ni ahantu abazitabira bazafatira ibyemezo bizagena ubuzima bwabo bw’ejo.Ni igihe kiza kizatuma abadakijijwe bakizwa ni abadakomeye  mu gakiza bagakomera bagashikama mubyo kwizera.”

Umuyobozi wa CEP UR Huye,TURATSINZE Rodrigue twamubajije umusaruro  twakwitega ko uzaboneka muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nyuma yiki giterane maze atubwira ko iki giterane kizasiga impinduka zikomeye.Yagize ati”Nyuma ya campaign twitezeko abantu bazakizwa ( kuvuka ubwa Kabiri), abantu bazarushaho kumenya no gusobanukirwa ijambo ry’Imana birushijeho ndetse nyuma ya campaign abandi bazarushaho kuzura umwuka wera.

Umuyobozi wa coordination iri gutegura iki giterane KWIHANGANA Steven hari ubutumwa bwihariye yageneye abanyeshuri bose bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.Yagize ati”Abanyeshuri ba UR Huye, icyo nababwira ni uko kubura muri iki giterane ari igihombo gikomeye. Bazaze ari benshi tubane muri ibi bihe byiza Imana iduhaye, twakire ubuzima kandi twakire imbaraga,bose bahawe ikaze.”

Iki giterane kiza ntabwo kizakurikiranwa ni abari muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gusa, ahubwo  mu buryo bw’iyakure,hazifashishwa umuyoboro wa YouTube CEP UR Huye campus  witwa  Cepurhuye tv mu kugeza ubutumwa ku bandi bari hirya no hino ku isi.

 

 394 total views,  2 views today

0Shares
%d bloggers like this: