Amakuru Ibyigisho

Ese usobanukiwe neza impamvu uri mu itorero ? ninde ukwiriye gutumwa?

0Shares

AMATERANIRO YA CEP

CFMN SPECIAL WEEK

THEME: GO YE WITH THE GOSPEL. (Matayo 28:18-20)

Mu bibazo turi bubanze kwibaza muri iki kiganiro cyacu tuganira kuri iyi nsanganya matsiko tumaze icyumweru twigana.

Koherezwa (Mission): iyo bavuze mission cyangwa mu Kinyarwanda tukavuga gutumwa bishatse kugaragarazwa nko gutumwa, utumwe ajyana ubutumwa ahawe ntakindi yiyongereyeho, ariko twebwe icyo dushaka kuvuga muri iyi nsanganya matsiko yacu nuko dufite mission yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Ese ni bande bakwiriye gukora iyi mission turi kuvuga Yesu yasize atanze? Iyi mission ikorwa n’umuntu wizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza.

Ese iyi mission ikwiye gukorerwa he?

Itorero n’abantu bahinduwe n’imbaraga z’ihindura ziri muri Kristo kandi aba nibo bakora iyi mission reka tugaruke ku cyibazo cyacu, Ese iyi mission ikorerwa he? Ikorerwa munzu y’Imana, hanze yayo, imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

 

Hari ikibazo abantu dukunda kugira ugasanga umuntu arajya kuri mission cyangwa akajya kuvuga ubutumwa bwiza ariko ntawamutumye, dore rero icyo dukwiriye kwibaza ese ninde ukwiriye gukora ibi? N’umuntu wahawe ububasha na Kristo bwo kuvuga ubutumwa bwiza atabiheshejwe n’imbaragaze cg ubundi bushobozi.

Ese amadini cyangwa icyo dukunda kwita itorero baracyavuga ubutumwa bwiza cyangwa baracyakora mission Yesu Kristo yasize atanze?

Abantu benshi basenga muburyo butandukanye kandi basengera ibintu bitandukanye kuko hari aho usanga umuntu ashobora kumara iminsi itatu arimo asengera uwo bazabana undi ugasanga nawe arasengera abantu kugira ngo bakizwe, naho amadini bakunda kwerekanako bari munzira yo kuvuga ubutumwa bwiza cyangwa kwigisha ubutumwa bwiza ariko ugasanga rimwe na rimwe sicyo kigamijwe, ariko itorero rya kristo riri kuri mission kuko iramutse idahari n’abanyetorero ntago baba bahari.

Abaroma 10:13-15

Amadini n’Intumwa, yakabaye akora ivugabutumwa nka mission ya Yesu yasize atanze, reka turebe mu mateka y’ivugabutumwa rya kera ku ntumwa za Yesu aho bari baranze kuva iyerusaremu ngo bakwirakwize ubutumwa bwiza, kimwe mu bintu bitumwa abantu badakora  ivuga butumwa nuko batumvira icyo Kristo yavuze.

Ariko reka turebe na none itandukaniro riri hagati y’idini n’ itorero, idini cyangwa amadini naho tubarizwa cyangwa aho duteranira mu buryo busanzwe naho itorero n’abantu bose bizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo barangiza bagahindurwa nawe mu mibereho yabo.

Umuntu wagakwiriye kuvuga ubutumwa bwiza n’umuntu ufite mwuka wera muri we, hari naho usanga umuntu ayobora idini ariko adafitwe mwuka wera muri we, ibi bintu byose tuba dukora tutayobowe na mwuka wera nuguhari ivuga butumwa cyangwa mission.

Amadini ntago ari catholique, Adepr, Adventist, Islam, Buddhism aya ntago ariyo madini ahubwo idini n’uruhurirane rw’abantu benshi bafite imyizerere runaka bahuriyeho.

Hari aho usanga mu madini yacu umuntu ashobora kumara iminota igera muri mirongo ine arimo kwiugisha ku nkura za dawid, goriyati n’abandi ariko yajya gusoza ukumva abwiye abantu ngo abashaka kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza ukibaza uwo bagiye kwakira ninde ko atigize amuvuga.

Abaroma 10:17

Ubutumwa bwiza nuko umuntu yaremwe mwishusho y’Imana ariko akora icyaha atandukanywa n’urukundo rw’Imana, ariko kubera urukundo rw’Imana yongera gutanga umwana wayo kugirango acungure umuntu akizwe urubanza rw’iteka.

Ubutumwa bwiza n’ukwihana ndetse no kubabarirwa ibyaha umuntu akaba abaye icyarimwe gishya muri Kristo, ubutumwa bwiza bugomba kuba ari ihishurirwa, ubutumwa bwiza ntago ari amagambo umuntu avuga nkuko abitekereje ahubwo nukubwirizwa na mwuka wera.

Ese wabwirwa niki umuntu uri kuvuga ubutumwa bwiza nyakuri nuko uba afite imbaraga za mwuka wera akaba ariwe uguhishurira kuko ntago Wabasha kurebera mu mubiri ngo umunye ibibera mu mbaraga z’umwijima.

Ntanzira yindi ihari dukwiye kunyuramo itari iya Yesu kuko niwe nzira yonyine dukwiriye kunyuramo, kuko ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo.

Ese abantu bose bahawe impano za mwuka wera niko bafite ubushobozi bwo kuvuga ubutumwa bwiza?

Matayo 20:22 hatwereka ko abigishwa ba Yesu bahawe umwuka wera kandi iyo mwuka wera aje azana n’impano ze ariko mwuka wera agabira umuntu impano bitewe nuko ashatse, kuko atanga impano zitandukanye kubantu batandukanye, nonese ubwo abantu batahawe impano zo kubwiriza cyangwa kuvuga ubutumwa bwiza? Ariko izi mpano zose uko zitangwa na mwuka wera zatangiwe gukora mission ya Yesu Kristo mu buryo butandukanye .

 

Ese n’ibiki umuntu akwiriye kuba yujuje kugirango abe intumwa nziza ya Kristo?

Kuvuga ubutumwa ntago bisaba kuba uri intyoza mu byubwenge ahubwo ijambo ry’Imana riravugango bazabamenyere kumbuto zanyu, bishatse kugaragazako umuntu ashobora no kuba atavuze ariko abantu bakubona bakamenyako wizeye.

Ese itorero ryo muri ikigihe cyacu rikeneye iki kugirango rikore ivugabutumwa muburyo bukwiriye cyangwa rikore mission ya Kristo?

Ntakindi nuko abantu bihana ibyaha byabo kugirango bakore ivugabutumwa muburyo bwiza,( matayo4:17)

Ikindi nuko dukwiriye kuzura imbaraga z’umwuka wera kugirango umuntu akore abwirijwe na mwuka wera kandi umuntu akagira ibyo yigomwa kugirango akore ivugabutumwa.

Itorero rikeneye kubaka imyumvire mizima yo gukora ivugabutumwa kugirango abafite umuhamagaro wo gukora ivugabutumwa batozwe kurikora muburyo bwiza.

 

Umwanditsi :SIBOMANA Eric.

 

 

 

 658 total views,  2 views today

0Shares

3 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: