Ibyigisho

” kugarukira Imana nayo ikakugirira ibambe” UKUNDWANIWABO Eric

0Shares

Tariki ya 06 werurwe 2020,Umwigisha yari Ukundwaniwabo Eric,akaba Umunyamabanga wa CEP,yatangiye avuga ku ndirimbo  ya 359 mu guhimbaza ashima ko Yesu ariwe udufata kandi akadukomeza  ikindi Yesu niwe udukunda  . Twasomye muri bibiliya abacamanza 13:1-6,16:17

Muri ibi bice dusangamo inkuru z’Umugabo bita Samusoni wabyawe n’Umugabo bita Manowa,Manowa uyu ari umukiranutsi ariko akaba agira ikibazo cyuko Umugore we atabyara mbese yari ingumba ariko Imana izakumuha Isezerano ko azabyara ariko imuha ibyo azagenderaho ko ntacyuma cyogosha kizamukora mu musatsi kuko Imana ibyo yavuze bidahera aza kubyara uyu Mwana Samusoni.

Benedata,aho turi ni Imana yabivuze kandi ninayo yabidusezeranyije,ikindi twaje kwiga ariyo yavuze ariko hari Impamvu yatuzanye aho turi iyambere ni ugukomeza gukiranuka,ni ukwamamaza ubutumwa bwiza.

Ariko Samusoni uyu yaje kubwira umuntu udakwiye kumenya icyatuma acogora( derira) mbese ibyo Imana yamubujije  natwe benedata turetse gusenga twacogora tukamera nka bandi 

 Iyo usomye muri Yesaya 59:1-3 usanga ukuboko kw’Imana kutaraniwe gukora cyangwa ngo ugutwi kwe kunanirwe kumva ahubwo gukiranirwa kwacu niko kwatumye itureka kuko ari iyera, ariko mu bacamaza 16:28, tuhasanga Samusoni yongera gusaba Imbabazi,aca bugufi imbere y’Imana kuko Imana ikunda Umuntu uciye bugufi ako kanya Imana yahise imugirira ibambe ahita yegama ku inyingi bibiliya ivuga ko Samusoni yishe abafirisitiya baruta abo yari yarishe mbere.

 Benedata,uko Yesu kristo yakoraga niko akiri muyandi magambo uko yagaburira abantu,niko akibanurira abantu,uko Yambikaga abantu niko akibigenza ariko Abantu babona ko Imana itagikora nka mbere nukubera gukiranirwa kwabo. Ibintu bitatu bituma Imana ireka Umuntu

1 ni ukumena Ibanga ufitanye n’Imana

2.Gukiranirwa  kuko Imana ikunda gukiranuka,Umuntu agakiranirwa uba uri kujya mu nzira itandukanye niyo Imana ishaka.

3.ni ukutumvira Ijambo ry’Imana cyangwa ngo kutumvira  ibyo Imana yakubwiye uri gusenga .

Umwanzuro: Mureke tugarukire Imana, irongera itugirira ibambe. 

 2,022 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: