Amakuru

“Waba uzi icyo twaremewe?”BYIRINGIRO Pacifique

0Shares

Umwigisha kuri uyu wa kabiri yari BYIRINGIRO Pacifique,akaba umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yatangiye asoma muri bibiliya 1 Abami 22:34,Yesaya 1:28-30. Bavandimwe ntakindi twaremewe,twaremewe guhimbaza Imana. Imana yacu izi gushyira ibintu kuri Gahunda nubwo tubabazwa muri ino isi,tuzayimaramo imyaka igihumbi turi kuyinezererwamo na Kristo.

Umwigisha yagarutse Ku Mwami AHABU, uko yashakaga uruzabibu rwa NABOTI.nuko NABOTI anamba kuri gakondo ye arayimwima,bituma Umwami arakara. Impamvu AHABU yashakaga iyi gakondo ya NABOTI yashakaga gushyiramo igifumbiro cy’imboga ze. Isomo riri hano hari abantu bajya bareba agakiza kacu bakagasuzugura,bagashaka ko twimura imbago kugira ngo dutangire dukore ibyaha.

Nyuma yuko Umwami AHABU arakaye,Umugore we yaje gushaka uburyo yakwicisha NABOTI,aza kubigeraho kugira ngo ashimishe Umugabo we. Uyu AHABU yakoze ibyaha bine icyambere yashatse umugore w’umunyamahanga kandi amwakirana n’ibigirwamana bwe. Muri iyi minsi iyo Umuntu avuze ngo ikigirwamana,abantu ntabwo bacyumva kuko batazi Imana. Icyakabiri,uyu AHABU yatutse Imana. icya gatatu Yicishije NABOTI.Muri kino gihe AHABU amaze kwicisha NABOTI,umuhanuzi ELIYA aza kureba Umwami amusaba kwihana,Imana iramubabarira ariko ibyari kuzamubaho,Imana ivuga ko bizaba ku muryango we.uyu AHABU akomeza kugomera Imana kugeza naho yangaga kumva Ubuhanuzi by’ukuri ahubwo agakunda Ubuhanuzi bw’ibinyoma.

uyu AHABU yaje kupfa azize Amaraso yamennye.Benedata mureke twumvire Imana kuko nicyo kintu gikomeye.dufite Amahirwe yo kumva Imana ariko ntabyo tuyumvira. Mureke dusabe Imana iduhe Imbaraga z’umutima kuko Ibyo gukora turabizi ariko ntabwo tubikora.

Ikindi Benedata mureke dusabe Ubwenge,mu gihe turi gusenga amasengesho yacu ahure n’ubushake Bw’Imana.

Dukomeze gufashwa kandi niba hari aho utumviye Imana,saba Imbabazi,shalom.

 7,158 total views,  16 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: