Amakuru

Ese waba uzi icyo usabwa gukora? kugirango icyusaba Imana cyose ugihabwe.

0Shares

Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, Irondorwa n’abayishimira bose.  Abanyeshuri bakorera umurimo w’Imana muri CEP UR HUYE Campus kuruyu munsi waranzwe no kuramya ndetse no guhimbaza Imana cyane.

El-Elyon worship team bahimbaza Imana bagira bati YESU yahozeho kandi azahoraho iteka ryose, turabagabo bo guhamya ineza n’urukundo rwa YESU. Icyubahiro ndetse n’ubutware nibibe iby’Uwiteka wanesheje byose.

Twakomeje turirimbana indirimbo ya 81 mu gakiza igira iti” Nkunda kumva amakuru yo mumurwa”. Benedata biradukwiye gukumbura ururembo rwera rwo mu ijuru kuko mu ijuru haba umunezero bidutere guharanira kuzagerayo  tubane n’Umwami wacu.

Korali Elayo bahimbaza bagira bati “ Imana yacu irera”, ihangane utegereze ijambo Imana yavuganye nawe naho ryatinda ntirizahera. Intambara urwana arazizi irinde hatagira ukwambura ikamba ryawe, kumwiringira ntibikoza isoni, uhereye kera ukageza iteka niwe Mana.

Korali Vumiliya bahimbaza Imana bagira bati” Imana ifite uko ibigenza bikemera”, ntukagamburure ugeze mumakuba gukomera kwawe kutaba imfabusa, njyuhanga amaso k’Uwiteka niho gutabarwa kwacu  guturuka. Nuko dukomere dukomeze abandi hahirw uwihngana akageza imperuka.

 Enihakor mu ndirimbo yabo igiri iti “Yesu nagaruka azaca intambara zishire.”  Mubyishimo basangije abateranye bose, yakomeje  kubibutsa kugaruka kwa Kristo mubyukuri sibo bonyine baribafite ibyishimo n’ibyiringiro byo kuguruka kwa YESU kuruyu munsi.

Umwigisha wigishije kuruyu munsi Regional NDAYISHIMIYE Tharcisse . yatuganirije ijambo ry’Imana ryiza dusanga muri Yohana 15: 7 ”Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka muzagihabwa.” Intego iragira iti” Kuguma muri YESU bizana imigisha.”  Yesu aradukunda kuko niyo twatandukiriye tukamugarukira atugirira ibambe.

Kugira ngo duhabwe byose twifuza, hari ibyo dufite kubanza gukora:

1. Kuguma muri Kristo

2. Amagambo ye nayo akaguma muri twe

Hari ikigomba kubanziriza icyo tuzaba cyo, icyibanziriza ibyo byose ni Kristo Yesu. Ikibazo gihari nuko dushaka ko Imana itugirira neza ariko twe ntidukore ibyo Imana idusaba gukora. twafatira ku rugero rwiza rwa Dawidi ubwo yarwanaga na Goriyati, mu byukuri Dawidi uburyo yanganaga haba urubavu rwe mu myaka ndetse n’ibindi abantu bamubonaga nk’umunyanegenke ugereranyije n’uburyo Goriyati yanganaga .

Abantu bose ba bonaga umurwano wa Goriyati na Dawidi utangaje cyane bibazaga uburyo igihangange nka Goriyati agiye guhangana n’akagabo gato cyane mu bandi bose ari we Dawidi, ariko uko babonaga urugamba siko rwari ruri uwo bitaga umugabo muto niwe byarangiye abaye umunyentsinzi mu gihugu hose, atabihawe nuko arimunini cyane mu gihagararo cyangwa mu bwenge ahubwo intsinzi yayihawe nuko, yagumye muri kristo, amagambo akaguma muriwe nicyo cyatumye anesha, mu mabuye atanu yakoresheje arwanisha, iryambere ryagaragazaga kwizera.

Harigihe duhura n’ibihe bigoye tugataka tuvuga ngo birarangiye ariko abari muri kristo ntibajya banyeganyezwa nabyo kuko uba muriwe amagambo ye akaba muriwe icyo asabye cyose aragihabwa kubwo kumvira, ese nawe, amagambo ya kristo ari muri wowe? cyangwa ibyo ufite, ibyo ukora nibyo biba muri wowe gusa ntamwanya wa kristo ugira? tugume mu riwe na magambo ye abe muritwe nibwo tuzabasha kubona ibyo twifuza byose mu buzima.

 1,098 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: