Amakuru amatangazo

Umuvugizi wa ADEPR nyuma y’amezi abiri avuye muri kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye agiye kuhagaruka ni iki kimuzanye?

0Shares

Ku itariki 28/11/2021,Muri kaminuza y’U Rwanda,Ishami rya Huye hategerejwe ko Umuvugizi wa ADEPR,Pst.NDAYIZEYE Isaie Azaza ubwo azaba yitabiriye Umuhango wo gusengera abayobozi bashya b’Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote bakorera Umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye(CEP-UR HUYE).

Ubwo Umuvugizi wa ADEPR aheruka i Huye.

Hari kuwa Gatandatu itariki ya 18 /Nzeli/2021, nibwo habaye amatora mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote (CEPURHUYE) yo gutora abayobozi bashya bazayobora mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.Abayobozi batowe ni aba bakurikira:

1. Eric UKUNDWANIWABO, yatorewe kuba Prezida wa CEP UR HUYE

2. AGAPE MUHOZA Patrick,Yatorewe kuba visi-Prezida wa mbere wa  CEP-UR HUYE

3. DUHUZIMANA Francine akaba yaratorewe kuba visi-Prezidante wa CEP-UR HUYE

4. Clemence MANIRAFASHA (Umunyamabanga)

5. Lydia ISHIMWE( Umujyanama wa mbere)

6. Adolphe MUGISHA (Umujyanama wa kabiri)

7. Naomi YUBAWE( Umubitsi wa CEP-URHUYE)

8.Olivier MIZERO(Umujyanama ushinzwe CFMN)

Iyi komite nshya niyo izasengerwa kuri iki cyumweru ,ikaba yarasimbuye iyari isanzwe iyoborwa na Gashugi Yves.Uyu muhango biteganyijwe kandi ko uzakurikirwa n’igiterane kizaba kuri uyu munsi,kuva saa munani za manywa kugeza saa kumi n’imwe n’igice,Kikaba kizabera muri imwe mu nyubako ya kaminuza izwi nka MAIN AUDITORIUM.

Muzaze mwumve icyo Imana yaduteguriye muri iki giterane.

 2,330 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: