Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Menya impamvu abantu benshi baharanira guhigura imihigo bahize, ese waba waruzi impamvu yabyo?

0Shares

Wabimenye soma wumve inkuru nziza! Gira umwete usome, wumve uburyo Imana ishoboye kandi ikunda umuntu yaremye kandi ishaka ko uyamamaza.

Mubyo dukora byose nibyiza ko dufata umwanya tugasoma by’umwihariko tugasoma ibihembura ubugingo ibidusubizamo imbaraga, bidukumbuza ijuru duharanira kuragwa iryo kamba ry’ubugingo, kuko nkuko ijambo ry’Imana riduhugura ngo “Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha” (1Timoteyo 4:13)  iyo dusoma ijambo ry’Imana nibwo tumenya neza ko Yesu ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo kuko iyo dusoma turasobanukirwa kuko ibyanditswe byera ari ibyahumetswe n’Imana.

Umwigisha w’ijambo ry’Imana yitwa HABUMUREMYI Jean Paul guturuka mu itorero rya Nyarugenge, umutwe w’ijambo “Yesu yirukana abadayimoni benshi mu muntu” Mariko5:1-20 ni amagambo menshi ariko ni amagambo afite ubusobanuro bwiza kandi bwumvikana rwose.

Intego nyamukuru y’ijambo ry’Imana igir’iti “Kwamamaza ibyo Yesu yadukoreye kugeza kurwego abantu bumirwa” Yesu yari yiriwe abwiriza ubutumwa bwiza nuko bageze aho baragenda bafata hakurya y’inyanja bajya mu gihugu cy’Abagadereni bahasanga uwari waratewe n’abadayimoni ariko Yesu kuko ari umukozi w’umuhanga kandi akaba yari yazanwe no gushaka ndetse no gukiza icyari cyazimiye.

Turarisanga muri Luka 19:10 Yesu abamwirukanamo maze uwari utuwemo n’abadayimoni aba muzima, nukuri Yesu yaje nokudushaka twebwe abantu yaje kunshaka, yaje kugushaka muri make yaje kudushaka twebwe abari kure twazimiriye mubyaha, twacitse intege, ntitukigira inyota y’ijambo ry’Imana, twararutse rwose ariko Yesu araduhamagara kuko ijambo ry’Imana riratubwira ngo” Kandi umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye”

Muri ikigihe abantu baharanira kwamamara (kwiyamamaza) mu buryo butandukanye hari ababinyuza mu businzi umuntu akaba ikimenyabose, akamamara mugukora uburaya,akamamara mu kumenya kuvuga (abubu babyita gukoraumunwa),  akamamara mu bintu byinshi bitandukanye ariko uko kwamamara baba bari kwamamaza ibibakoreramo(abadayimoni).

kuko Yesu we iyo akurimo ntabwo ajya akunda kwiyamamaza muburyo budahwitse(budasobanutse/ muburyo budahesha Imana icyubahiro) kuko we ubwe imirimo n’ibikorwa bye ubwabyo biramuhamya maze nabatamuzi bakamumenya bakamenya yuko ashoboye kandi afite ububasha kubintu byose, ibyo yagukoreye, ibyo yankoreye, ibyo yadukoreye muri ibyo byose niho kwamamara kwe guherereye kubera ibyo rero dukwiriye kwamamamaza ibyo Yesu yadukoreye kugeza kurwego abantu bumirwa maze Yesu akamamara ndetse nomumahanga yose.

Benedata dukwiriye kwamamaza ibyo Yesu yadukoreye. Imana iradushakaho ko duhaguruka tukamubwira abo tugendana, abo twigana, abo ducuruzanya, abo dukorana ahantu hose tugeze tukamamaza Yesu maze n’abatmuzi ndetse n’abataramwizera bakamumenya maze hagakira benshi bakava mubyaha bakareka ubugome maze bagasanga Yesu, 1Petero 2:9 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugirango mwamamamaze ishimwe ry’iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mumucyo wayo w’igitangaza”.

Mariko 5:20 Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa” mu byukuri birakwiriye ko abantu twamamaza Yesu mubyo tubarizwamo byose abantu bakamumenya bakizera ko ari umwana w’Imana wazanywe no gushaka ndetse nogukiza icyari cyazimiye.

shalom shalom !!!!

 1,328 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: