Ku tariki 05 Gicurasi nibwo Chorale Enihakore izashyira ahagaragara umuzingo w’amashusho wayo wa mbere witwa “ IJAMBO RY’IMANA”. Chorale enihakore ni imwe mu makorari akarera umurimo w’imana muri CEP UR HUYE,ikaba ari korali yatangiye muri 2007 ifite abarimbyi batatu bitwa intare z’umwami, yaje guhabwa izina muri 2011 kuri ubu ifite abaririmbyi mirongo ine na barindwi (47) mu gihe imaze iririmbira muri kaminuza nkuko ari korali izigwe n’abanyeshuri hari abaririmbyemo barangije kwiga amashuri yabo bagera ku 155(abaposte ba enihakore) ,iyi chorale ikaba iri kwitegura gushyira hanze umuzingo w’ amashusho.Ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 10 zakorewe amashusho nk’uko impande zombi zabyemeranyijeho muguhitamo Twahirwa David ko ariwe wazibakorera na Enihakore hagendewe k’ubuhanga akomeje kwerekana mugutunganya indirimbo haba muburyo bw’amajwi ndetse n’amashusho munzu itundanya umuziki yitwa Bless world music inzu iri muzikomeye hano mu Rwanda. Indirimbo zafatiwe amashusho nizi uko ari icumi
- IJAMBO RY’IMANA
- KUKO IMANA
- NTAKIZA BAZAKENA
- UWITEKA NI WOWE
- GARUKA
- TURASHIMA INEZA
- AKIRA AMASHIMWE
- HARIHO ABAKOZI
- SINZASUBIRA INYUMA
- MWUKA WERA
Izi ndirimbo zafatiwe amashusho kuwa 31 werurwe muri uyu mwaka turimo wa 2019 akaba ari indirimbo zafatiwe amashusho neza nta kibazo nta kimwe cyab aye ubwo bafataga amashusho mu byukuri Imana yabanye nabo mu gihe bakoraga iki gikorwa. Biteganyijwe ko aya mashusho yizi ndirimbo azajya hanze kuwa 05 gicurasi muri uyu mwaka ni igikorwa kizabera muri Main auditorium ya kaminuza ishami rya Huye.
Nkuko IDC, commission ishyizwe gutangaza amakuru muri CEP UR HUYE yaganiriye na perezida wiyi korari NTIGIRUMUJINYA Jean D’amour yatubwiye ko imyiteguro korari ayoboye igeze kure kandi bakaba babifatanya no gusenga kuko uyu murimo atari uwabo ahubwo ari uw’Imana kandi yakomeze asaba abakristu bo muri CEP n’abandi bose ko babafasha gutumira kugira ngo bazabafashe kuvuga ubutumwa ikindi yavuze yagize” Rwose uyu munsi wo ku itariki 5/05/2019 ntimugire indi gahunda muhashyira ,muzaze mwumve ubutumwa bwiza”.
Bibiliya muri 2 petero 1:19 hagira hati” nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho,kuko rimeze nk’itabaza rimukira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu”.Nuko rero muzaze mwumve Ijambo ry’ Imana rinyuze mu ndirimbo za enihakore( iriba ry’uwambaje)
Uwiteka abakoreshe iby’ubutwari kandi tuyitegere n’amatsiko.