Amakuru

Menya umuntu usimbuye Eric UKUNDWANIWABO kumwanya wa president wa CEP UR HUYE

0Shares

Kuri uyu wa Gatandatu 19 ugushyingo hamenyekanye Perezida wa CEP UR HUYE, akaba agiye gusimbura Eric UKUNDWANIWABO wari Umaze Igihe cy’umwaka n’amezi abiri ayoboye Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote  bakorera umurimo w’Imana mu kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

CEP UR HUYE igira amatora buri mwaka w’amashuri (academic year) mu byiciro byose by’Uyu muryango yaba mu makorari n’amakomisiyo atandukanye akorera Umurimo w’Imana muri uyu Muryango. Ayo matora abanzirizwa n’aya komite nyobozi igizwe na Perezida, Visi Perezida wa mbere, Visi Perezida wa kabiri, Umwanditsi, Umubitsi, Umujyanama ushinzwe Imyitwarire, Umujyanama ushinzwe ibyiciro muri CEP Kandi hakaba n’umujyanama Ushinzwe ishuri rya CFMN.

Kuri uyu wa gatandatu 19 ugushyingo 2022 nibwo amatora yarategerejwe na benshi muri CEP UR Huye akozwe, hatowe komite nyobozi nshya igiye gusimbura iyari iriho iyobowe na Eric Ukundwaniwabo. Iki gikorwa gitangijwe n’iteraniro rigufi ribanjirijwe no kuramya no guhimbaza Imana na korali ibanga (amakorali yose yo muri CEP) mundirimbo zitandukanye. Aya matora abaye hari umushumba w’itorero rya matyazo Rev. Pst Charles

Komisiyo y’amatora iyobowe na BYIRINGIRO Pacifique, yerekanye abakandida 13 bakuwemo abayobozi bashya umunani (8) babaye abayobozi ba CEP 2022-202 aribo

  1. TURATSINZE RODRIGUE
  2. UFITEYESU ETIENNE
  3. NYIRANEZA PROMESSE BENITHE
  4. UWERA SANDRINE
  5. AGATESI SANDRINE
  6. UWIKUNDA JEANNETTE
  7. HAKIZIMANA ARON
  8. NIYITEGEKA JMV
  9. KWIHANGANA STEVEN
  10. ISHIMWE SAFI
  11. RUKUNDO AIMABLE
  12. SHUMBUSHO ENOCK
  13. AHISHAKIYE EUSTACHE
  14. NSHUTI ELIE

 Muri aba bakandida bari batwe habonetsemo umuyobozi wa CEP ariwe TURATSINZE Rodrigue prezida wa mbere n’amajwi 100 akurikiwe na UFITEYESU Etienne afite amajwi 83 bivuzeko ariwe vice president wa kabiri, ndetse na vice president wa 3 NYIRANEZA Promesse 47. Umwanya w’umwanditsi (secretary) wa CEP AGATESI Aimee Sandrine n’amajwi 32, kumwanya w’icungamutungo (accountant)ni UWERA  Sandrine n’amajwi 86 abajyanama 2 ni uwikunda Jeannette n’amajwi 61na Hakizimana aroon n’amajwi 46 na niyitegeka JMV nuko amatora yarategerejwe na benshi agenze.

Amatora asojwe umushumba wa matyazo ashimiye abitabiriye amatora ubwitonzi bagaragaje n’umuhate bagize mukubitegura no kubisengera, asengeye abantu bahamagariwe kuyobora CEP mu mwaka wa 2022-2023 anabajyira inama mu ijambo 2timoteyo 4:1-3 (Ndagutongera mu maso y’Imana no muya kristo yesu uzaciraho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mugihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abagisha bahuje n’irari ryabo.)  ati muhawe ubutware bwo kuba abayobozi.

 

 1,712 total views,  8 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: