Yesu ashimwe,
Impamvu nkwise Ukundwa ni uko Imana yagukunze cyane, ku buryo n’ aho isi yari kuba irimo umuntu umwe gusa (wowe wenyine), yari gutanga impano y’ igiciro cyinshi kuruta izindi, ariyo; Umwana wayo w’ ikinege Yesu Kristo. Imana igukunda wowe wenyine nk’ uko ikunda umwana wayo umwe wenyine.
Imana yakwandikiye urwandiko rw’ urukundo (Bibiliya), kandi yararuguhaye. Birashoboka ko urusoma gake cyane “iyo ubonye umwanya.” Kandi hari n’ igihe utabona umwanya, ukumva ko ntacyo bitwaye. Ariko Imana igukunda yo ntiyategereje igihe izabonera umwanya, kuko igira inshingano nyinshi ku buryo idasinzira. “Dore urinda Abisirayeli, ntazahunikira kandi ntasinzira.” (Zaburi:121:4). Nyamara, Uwo ugukunda ntiyigeze yica gahunda ahubwo; “Tukiri abanyantege nke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. ” (Abaroma:5:6). Ntiyategereje ko tugira imbaraga kugira ngo aze tubane, reka da! Ese ko yubahirije igihe, wowe iki gihe uri kugikoresha ute?
Yaguhaye umwanya wo kubaho; n’ ubwo ushobora kuba utibuka kuyishima. Byarashobokaga ko ubaho isaha imwe, umunsi umwe, cyangwa icyumweru…. Burya igihe wavukaga, hari abavutse nyuma yawe batakiriho, ariko buri mwaka ugira amasegonda agera muri miliyoni mirongo itatu n’ imwe (31 536 000), kandi ntiwagize ikibazo cy’ umwuka uhumeka, niba waranakigize nticyakwishe. Kandi se ujya wibuka kuyishima?
Gushima Imana si amagambo ahubwo ni ubuzima bwo kuyinezeza; kuko yari izi ko nudakora icyo waremewe uzarimbuka. Utekereze nk’ imodoka yakorewe kugendera ku butaka, ariko umushoferi agafata icyemezo cyo kuyitwarira mu mazi, ati: “Inzira zose zigera i Roma, kandi mu mazi nta ambuteyaji(traffic jam) ibamo!” iyo modoka nta kabuza ko irohama, kuko yakoze icyo itaremewe.
Ushobora kuba ugaye imitekerereze y’ uyu mushoferi, ariko nawe waba uri murumuna we; niba ukunda ibyorohereza kandi biryohera umubiri n’ aho byaba atari byo wareweme, ukawukoresha ibikujyana kurimbuka. “Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’ inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ari benshi, ariko irembo rifunganye, n’ inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.” (Matayo:7:13-14). Uyu Mwana w’ Imana, yatwigishije ko ibyo abantu benshi bakunda atari byo ukuri, ahubwo ko abantu benshi bakunze ubuzima “bwiza” ariko bubafasha kurimbuka, kuko butuma bibagirwa gukora icyo twaremewe.
Ubu tekinoloji (technology) nziza, ni idufasha kumara umwanya munini tutari gutekereza ku Mana,(Watsap, Instagram, Snapchat, Youtube) zuzuyeho amakuru atuma umuntu arushaho gukunda isi, akareba ibyaha ku mugaragaro kandi ku buntu; byaba kwica, gusambana, no kubeshya. Ubu; urwenya (commedy) rwiza ni ururimo umuntu ubeshya cyane, ni byo binezeza abantu; nyamara, ibyo twishimira ni inzira ijyana abantu kurimbuka, kuko byinjiza icyaha mu bitekerezo byawe.
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Uwo wagukunze cyane yari azi ko ibi byose bizaza, ni yo mpamvu yashatse kukurinda, maze aguha igisubizo; igisubizo cyonyine Imana yari ifitiye ngewe nawe, ndetse n’ isi yose cyari Yesu Kristo. Kugira ngo umuntu wifuza kumumenya, akabaho ubuzima bw’ ibitekerezo ndetse n’ ubugaragara, ari kwigana/ gusubiramo ubwo Yesu Kristo yari abayeho (Kumwizera), atarimbuka.
Inshuro nyinshi ushaka kwigana ibyo Kristo yakoraga; ukagira impuhwe, ugafasha, ugasura ababaye… ariko ukumva udahagijwe n’ imirimo, ukumva hari ikibura, ukibaza ikindi wakora! Impamvu ni uko udafite gutekereza kwa Kristo. Usibye no gukora neza, hari n’ imbaraga zigana ibitangaza bya Kristo; ariko ntizihereze abantu gutekereza kwa Kristo. Ibi nabyo bizana kurimbuka!
Kurimbuka si ugupfa, ahubwo ni ukubaho utagishoboye gukora icyo waremewe. I kuzimu hazaba huzuye abantu bananiwe gukora icyo Imana yabashyiriye mu isi, kandi batagifite amahirwe yo guhinduka. Mbega ahantu hateye ubwoba; hazaba abantu batagifitiye Imana umumaro, batacyifitiye umumaro kandi badafitiye umumaro abandi! Nkwifurije kutazabayo.
“Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.” (Abafilipi 2:5). Iki ni cyo twaremewe, si ukwigana Yesu mu bigaragara ahubwo ni ugutekereza nk’ uko yatekerezaga, birababaje ko umuntu yajya i kuzimu kandi yarasuye abarwayi, yaragaburiye abashonje…. kubera ko atigeze agira imitekerereze nk’ iya Kristo.
Ukundwa, iyo mitekereze (Umutima) uzayihabwa n’ ufata umwanya wo kubana n’ Imana buri munsi. Buri munsi! nongere ngo buri munsi: nufata umwanya wo gusenga, no gusoma ijambo ry’ Imana.
“Nutumbira Yesu, uzasa na we!”
Urabeho.
Murakoze cyanee,
Imana ibahe umugisha,@ ISAAC