Amakuru CEP FELLOWSHIP SERVICE

 Guhabwa imbaraga zo kwihangana mu makuba.

0Shares

AMATERANIRO YA CEP KUWA KABIRI

 

Ijambo ry’Imana.

Umwigisha yatangije Indirimbo ya 248 Gushimisha

umutwe: Mbese twebwe twaba twarigize tureba Yesu nk’ubambwe kumusaraba?

Abagalatiya 3:1,3

1 Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?

3 Muri abapfapfa mutyo?  Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri?

Yeremiya 18

  • Ijambo ryaje kuri yeremiya rivuye k’Uwiteka riti
  • “Hagaruka umanuke njya mu nzu y’umubumbyi, niho nzakumvishiriza amagambo yanjye.”
  • Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga.
  • Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbusha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.

Hari umwungeri yarafite intama mirongo urwenda n’icyenda ariko yarafite imwe yarizimiye,

Nuko umwungeri afata inzira ajyakuyishaka.

Mbese twebwe twaba twarigize tureba Yesu nk’ubambwe kumusaraba?

Abagalatiya bakundaga gukuriza amategeko y’ibyanditswe, ariko Paulo yababwiraga itegeko ry’umwuka.

Iryotegeko ndimo ndavuga n’itegeko ry’umwuka aho rigeze ryigisha kwihanganira byose kandi rikaduhesha imbaraga zo gustinda ibyaha byuburyo bwose.

 

Ibyaranze inzira y’umusara wa Kristo kugirango aduheshe umufasha

  1. Yabambwe hagati y’ibisambo bibiri iburyo n’ibumoso.( Byashakaga kuvuga ngo Yesu niwe gisambo gikuru )
  2. Yarasuzuguwe ku kigero cyo hejuru.(Kumucira mu maso, bamuciraho imyenda, arakubitwa).
  3. Yari umunyamibabaro wamenyereye intimba.

Imana ishimweko n’ubwo yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, ntiyacogojwe nabyo yakomeje intego ye yo gushaka intama yarizimiye,

Atumenyesha Imana turayimenya aduha n’agakiza k’ubuntu.

 

Ibyo turimo uyumunsi, nibyo turigukora turimo kuzirikana ineza ya Yesu? murimo kuzirikana ieza umubabaro Yesu yahuye nawo kubwacu?

Mwatangije ibyumwuka none musoreje kubyumubiri?

Yeremiya arimo gukora ikibindi aragisenya akibumba uko ashaka (ibyo ukora byose umenyeko uri mubiganza by’Imana niyo ifite ubuzima bwawe mu kiganza cyayo ).

 

Noneho hindukira wireba inyuma wikererezwa n’abanyagiputa, mureke dukurikire Yesu kuko niwe nzira y’ukuri.

Yemeriya 21:8

“Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu ngo mwihitiremo.

 

AMATERANIRO YA CEP KUWA GATANU KUWA 07/07/2023

Umwigisha: HAKIZIMANA Bonaventure

INTEGO:  Guhabwa imbaraga zo kwihangana mu makuba.

Esiteri 4

12 Nuko babwira Moridekayi ubutumwa bwa Esiteri.

13 Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati “We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y’umwami,

14 kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.”

15 Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubiza ati

16 “Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.”

17 Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse.

Esiteri :6

11 Nuko Hamani ajyana imyambaro n’ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n’ifarashi, arangururira imbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”

12 Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry’ibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye.

13 Aherako atekerereza umugore we Zereshi n’incuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be n’umugore we Zereshi baramubwira bati “Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rw’Abayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye.”

14 Bakivugana na we haza inkone z’umwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye.

 

Amakuba ni sogokuruza w’ibyiza byose uzageraho byose.

Abaroma :5

3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,

4 kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.

 

Imana idushoboze kurenza amaso yacu inkike za Yeriko ageze mu gihugu cyisezerano Kanani.

Dushimiye Yesu witanze ngo abe igitambo twebwe duhabwe ubugingo bw’iteka.

Harigihe inzandiko zandikwa zo gushyira abantu b’Imana mu makuba ariko Imana niyo ikura mu makuba.

Abantu bari kugwa munkera za mbere ariko inkera za kabiri niho tuzatabarirwa.

Shaka ikintu uzakora cyikandikwa kuburyo nugera mu makuba Imana izakibuka.

Guhabwa imbaraga zo kwihangana bituma umuntu waguciraga akobo ariwe ugucira akanzu.

Tujye dusubira kw’irembo kuko tutaragera mu nkera za kabiri.

Harigihe Imana ijya idutangira ingurane kugirango abantu bayo bihanganire mu makuba.

 

wifuza kureba film ykinwe na evangelisation muri cep ur huye? ukande kuri iyi link.

https://youtu.be/E7bMIW8EQ78 

 

 

 1,246 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: