Ese wari uzi ko imibare y’ abiyahura mu bana bari munsi y’imyaka y’ubukure n’urubyiruko yiyogereye ku kigera cy’ibihumbi bitanu ku ijana (5000% cg 5000/100) guhera mu mwaka 1950) (Kelly, 2014). Ese na none wari uzi ko abantu binjiye mu myifatire ya gitinganyi (LGBQ) nyuma y’imyaka itatu 80% bagize ibitekerezo byo kwiyahura, naho 40% bakaba barabigerageje? Mbese ibi byose biterwa n’iki? Ese ubu bizashira? Twitege ko se hari ubuvumbuzi buzakorwa bwatuma abantu bakira ibibazo byo mu mutwe bakishima?
Abantu bose bavuka kimwe utitaye ku ibara ry’uruhu, imiterere y’ umubiri, ubushobozi mu by’ubutunzi n’imbaraga z’ubutware, agace cyangwa nawe ibindi washingira ho. Nyuma yo kuvuka umuntu ararerwa kugira ngo azase n’abo asanze mu muryango maze nawe azabyigishe abandi. Abanyarwanda bati: “imfura itega nka se” cyangwa se ngo: “umwana apfa mu iterura” bashaka kugaragaza ukuntu kurera ari ngombwa cyane.
Rimwe nari mwe hari abavuka ntibamenye ababyeyi (imfubyi) abandi bakihakanwa n’abakiswe imiryango yabo, wenda kuko bavutse mu buryo butanyuze mu mucyo. ibyago byaza bati ni we ubizana. Abandi bo bajya babura ababitaga ho bagateraganwa n’imiryango bakabura epfo na ruguru. Muri make umuntu agakura yarashaririwe n’ubuzima akaba nka Naome wiyatse izina rye akabwira abantu b’ i Betelehemu ngo muge munyita Mara kubera ko nasharirwe (Rusi 1: 19-21) (society, 1993)
Muri ubu buzima, umuntu wese aho ava akagera agira ibibazo bimuvuna mu mutima. Nyuma y’uko Adamu akoze icyaha Imana yaramuvumye hamwe n’uwo bashakanye n’abazabakomoka ho bose (Itangiriro 3: 16-19). Isi yabaye mbi cyane icyo umuntu ataremewe kimugera ho.
Nk’uko kurisha isosi ikanya bidashoboka ni ko n’imibabaro yaziye umuntu atari kubasha kuyihanganira kugera n’ uyu munsi. Imana ubwayo yari ibizi ko abantu ubu buzima bw’ akaga kangana gatya batabushobora (Imana yadushyiriyeho ho Pasika mu bihe bitandukanye kugira ngo idukize ibyago n’ umubabaro).
Iyo umuntu ataramenya Imana yishakira uko yakikura mu kaga ngo arebe ko kamere yo kwishima Imana yamuremanye atarakora icyaha ngo mu bugingo bwe hazemo umworera w’inyota yayihaza. Bamwe bishora mu busambanyi, ibiyobyabwenge, ubusinzi, kwambara imyenda y’ igiciro cyane binarenze ubushobozi bwa bo, bibyara ubwibone no kwifuza bikabije bijyana mu bindi byaha nk’ubujura.
Muri iki gihe bamwe isi dusanzwe tubamo barayimutse; ubu bagiye ku imbuga nkoranyambaga (social media) kuko ariho bakundwa cyane, hari abandi bimukiye muri virtual reality. Byose ngo binezeze! Inkuru ibabaje n’ uko iyo nyota yiyongera kurusha ho, aho gushira cyangwa kugabunuka.
Ikigaragara n’uko umuntu wese ahora ashaka ibyisumbuye ho buri munsi. Salomo yari afite abagore magana arindwi n’ inshoreke magana atatu (1 Abami 11:3).Byose yabikoreye guhaza irari ry’ umubiri, gusa ntabwo ryahaze kuko yashakaga umugore w’igihumbi n’umwe; gusa uwo mukobwa yaramwanze! (Indirimbo ya Salomo) si salomo gusa na Dawidi umugarugu w’ Uwiteka yishe umugaragu we kubera umugore n’ubwo yari asangwanywe abagore benshi. Herode nawe yishe Yohana umubatiza kuko yamubuzaga gushaka Herodiya yari asangwanywe abagore. Hari abandi bantu nka Akani (Yosuwa 7: 19-21), abo Intumwa Pawulo yavuze baguye kubera gukunda impiya (1Timoteyo 6: 6-10). Hari ingero nyinshi cyane muri bibiliya, n’aho utuye. Iki cyorezo k’ inzara tutazi ntigishira.
Iyi ndwara y’irari ntabwo igarukira ku by’ umubiri gusa. Abagiriki basengaga imana nyinshi. Imitima yabo yabemezaga ko hari Imana ikomeye isumba izindi bayubakira igicaniro ahari ngo niza itazabagirira nabi (Ibyakozwe n’intumwa 17: 22-23) ibi nabyo byaterwaga n’ inyota yo kutanyurwa.
Ese ko tubonye twugarijwe n’ icyorezo dukore iki? Guhora twumva tutuzuye bishira ryari? Ubusharirwe bwo mu buzima twakuriye mo buzakurwa ho n’ iki? Ese ni urushako, kubayara abana, akazi k’ inzozi zange, ubucuruzi ndota buzatuma numva nuzuye? Ubwo bisobanuye ko tuzaba ak’ isuri isambira byinshi igasohoza bike? Ni
Ibiragano(Generation) by’inyoko muntu guhera muri Asia ukamanuka Africa, ugasoreza muri America zashakaga iki gisubizo nubwo batari bakizi ( Yesu Kristo). Nyuma yo gushaka no kugerageza byose usanga burya ibyo warwaniraga warashaga kumenya aho ukomoka kugira ngo ukunde ugire ubuzima bwazuye. Inzira zose uri mo ushaka ibisubizo byo kugubwa neza, haba ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, social media, kugira abakunzi benshi… imperuka yazo ni Yesu Kristo watwunze n’ Imana nyakuri ngo twongera dusubirane umwimerere w’ ubuzima bufite intego. Imana burya ntabwo iri kure y’ abantu nk’uko Pawulo yabivuze (Ibyakozwe n’Inatumwa 17: 26:28)
Muvandimwe ntakintu umuntu yakora ngo yishime. Yesu ati:” Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza
ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. 2 Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose” (Yesaya 61: 1-2).
Ese byamarira iki umuntu atunze ibyo mu isi byose ntabone ubugingo buhora ho?” Yesu kristo ni we rembo ryakugeza ku munezero wuzuye, ntazagukomeretsa ahubwo azakomora (Matayo 11:28-30). Umuntu wakiriye Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza ni we wenyine ushobora kuryurwa muri iyi si kandi akagira ibyishimo mu mutima we bitava ku kindi. Intumwa Pawulo idushishikarizwa kunyurwa n’ uko turi muri Yesu kristo (1 Timoteyo 6: 6-12).
Indunduro y’ ubuzima bwo kwizera n’ubugingo buhora ho (abaheburayo 13:14). Aha ni ho imibabaro yose izashirira (isezerano Umwami Yesu Kristo yazeranye rizuzurira mu ijuru neza), ntabwo tuzongera gusuhuza umutima ukundi, nta mfubyi, abapfakazi, inshike, gupfusha, abana batateganijwe, gutongana, inzara, ubukenwe, gusuzugurwa, kwangwa, kufatwa kungufu, intambara gukukubitwa, kwigunga, n’ ibindi.
Ni watuza akanwa kawe ko Yesu kristo ari Umwami, ukizeza umutima wawe y’ uko Imana yamuzuye uzakizwa(Abaroma 10:9). Nawe ngwino kuri Yesu mugirane ubushuti butazwi n’ umuntu uwari wese, umuhoze ho amaso ntuzicuza nari mwe (Abakolosayi 3: 1-4). Uyu mwanzuro waguhindurira ubuzima wowe, abawe n’ abazagukomoka ho bose.
Amahoro.
Ukwanditsi: NSHIMIYIMANA Moses
References.
Kelly, M. (2014). Rediscover Catholicism. Blue Sparrow.
society, R. b. (1993). bibiliy yera. kigali : rwanda bible society.
Pinterest images.
Turabashimira cyane uburyo mudahwema kutwungura ubumenyi aha nungutse byinshi cyane Imana ibahe umugisha ibagure ,muzadutegurire ku umwuka wera nibimenyetso byawo, kuvuga indimi nshya no kuzura umwuka wera
Thank you Moses [] Inahuti ni Yesu we are at our comfort zone with him no lament
Imanikwagure