Amakuru CEP FELLOWSHIP SERVICE

ibimenyatso bitwereka ko Yesu aza vuba.

0Shares

AMATERANIRO YA CEP kuwa 22/8/2023

DECORATION SPECIAL WEEK
IJAMBO RY’IMANA

Theme: Kugaruka kwa yesu
Topic: ibimenyatso bitwereka ko aza (Yesu) vuba

umwigisha yatangije indirimbo ya 69 Agakiza

aho twasomye.

Matayo 24:30-31
Yohana 14:1

 

Yesu yaravuzengo ninjye nzira n’ukuri n’ubugingo ntawujya kwa data ntamujyanye.
Hari abantu benshi batizera yuko yesu aza vuba,
Hari igihe abantu bitegura mu minsi idasanzwe yabo biteguriye bakaba batasiba gahunda nimwe ziri muri iyo minsi muri nibature cyangwa gahunda z’amateraniro, ariko Kristo Yesu aratubwirango duhore twiteguye igihe cyose kuko azaza ntawe yabaje guteguza ( aza nk’umujura).
Hari ubwo abantu bagira inshingano mu itorero ariko badatekereza yuko Yesu Kristo azagaruka kandi bakaba batakemera yuko bafite izo ntege nkeyea, ariko petero we nubwo yagendanye na Kristo yemeyeko atazi igihe kristo azagarukira.( 2 petero 3:8)
Abantu benshi hari ubwo usanga baririmba ukugaruka kwa Yesu kandi harimo n’abatari bizera yuko yazutse akajya mu Ijuru.
Igihe cyo kugaruka kwa kristo cyo kirivuba ariko reka twekugira ikindi twibwira ahubwo twibwire yuko Yesu azavuba, ijambo ry’Imana niryo rivugango ”Nimwumve yemwe abavuga muti’Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu”,
Nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihugu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatumuka.
Ahubwo ibyo mwari mukwiye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzajya turama, kandi tuzakora dutya na dutya (Yakobo 4:13-15)

Umwanditsi: SIBOMANA Eric

 370 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: