Dore Ibintu Bine (4) Yesu Yavugiye Kumusaraba Ko Birangiye.

AMATERANIRO YO KUWA 13/8/2023 Mu gusoza icyumweru cyahariwe komisiyo ishinzwe ivugabutumwa muri CEP UR HUYE.  Muri CEP hari hashize icyumweru cyose biga kunsanganyamatsiko iboneka murwandiko rwa Abaheburayo 13:8-9. Kuri icyi cyumweru twari turikumwe n’umwigisha ariwe AHIMANA PASCAL THEME:NTIMUYOBE(BYWE) YESU KRISTO NTAHINDUKA aho twasomye: Abaheburayo 13:8-9 8 Yesu kristo uko yara ari ejo, n’uyumunsi niko ari kandi ni ko azahora iteka ryose. 9 Ntimuyobywe n’inyigisho z’uburyo bwinshi bw’inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n’ubuntu bw’Imana, udakomezwa nibyo kurya kuko abitaye kuri byo bitabagiriye umumaro. Dukwiriye kubaho ubuzima Imana ishaka ko tubamo, Nkuko Intumwa paul yajyaga akunda kwigisha (GUHUGURA) akabwira abantu ko bakwiriye kugera ikirenge mucye nkuko nawe yakigeze mucya  Yesu kristo. TITO 2:12 Ubuntu bw’Imana butwigisha, kureka kutubaha Imana n’irari ry’ibyisi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mugihe cyanone . Yesu kristo yazanywe no kugira ngo zibone(Intama) ubugingo kandi zibone bw’inshi , Yesu kristo yazanywe no guhuza abantu n’Imana  ikindi kandi Imana  yatanze yesu kugirango aze akosore amakosa yakozwe na Adamu wa mbere. Ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo butubwiriza kwihana no guca bugufi kandi tukagira urukundo( ibyahishuwe 2:4),  dukundana, tutizirikana ubwacu gusa ahubwo dusengerana tudakunda impiya, nibindi byose byiza umuntu akwiriye kubikorana urukundo. Bakristo mwirinde abigisha bibinyoma bababwira ngo Ubuntu bwemera gukora ibyaha bwarabonetse, siko biri ahubwo mukwiriye kuba maso mugasaba Imana ikaberesha Ijambo ryayo kuko ariryo kuri (yohana 17:17). Akesnhi abo bigisha Ubuntu buyobya bavugako Yesu yarangije byose kumusaraba. Ariko nibiki yarangije mubyukuri? Dore Ibintu Bine (4) Yesu Yavugiye Kumusaraba Ko Birangiye
  1. Ibitambo n’abatambyi, Kuko Yesu yahindutse Umutambyi mukuru kandi aba n’igitambo gikuraho ibyaha kandi gihoraho. ( abaheburayo 10:10)
  2. Urubanza rw’iteka kubamwizeye n’abazamwizera bose. (abakolisayi 2:14-15)
  3. Ububasha satani yarafite kubakiranutsi, Yesu yarabumwambuye. ( luka 23:43)
  4. Yararangije imigenzo n’udukoryo twabagaho. Ex: kwanduzwa nuwakoze icyaha, kudaha agaciro abana bavukaga ari abakobwa n’ibindi.
ITANGIRIRO 7:1 Mwibuke kugihe cya nowa, nowa yubatse inkuge bamuseka kugeza ubwo umwuzure waziye mu bantu urabica, ariko abicaye mu nkuge bari bafite amahoro. ( itangiriro 7:16) rero Imana ntiyigeze ihinduka niba ushaka amahoro  ngwino wizera ijambo rizima rya Kristo Yesu urakira kandi Imana y’amahoro irakweza rwose wowe ubwawe, umutima  ndetse n’umubiri kandi birindwe.(1Abatesalonike 5:23). Niki cyagufasha kutayobywa n’Inyigisho z’uburyo butari bumwe?
  • Ku gwiza Ijambo rizima rya Kristo Yesu muri wowe. ( zaburi 119:10)
  • Gusengesha umwuka muburyo bwose bwo gusenga ( abefeso 6:18)
  • Kwirinda ( abaheburayo 12:15)
Shalom mugire amahoro. Umwanditsi: Olivier NSENGIMANA. Uwakosoye: TURATSINZE Rodrigue.          

Loading

1 thought on “Dore Ibintu Bine (4) Yesu Yavugiye Kumusaraba Ko Birangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *