Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Menya impamvu zizatuma Yesu azagaruka

0Shares

UBUSOBANURO NYABWO BWO KUGARUKA KWA KRISTO
Umuvugabutumwabwiza akaba n’umumisiyoneri udatumwa n’itorero runaka (Free missionary) Ndikubwimana Mazimpaka Joseph yagize ati “Kugaruka kwa Yesu gusobanurwa mu buryo bubiri: Yesu azagaruka gutwara itorero maze azongere agarukane n’itorero rye kwimana ingoma y’imyaka igihumbi.”
Ni mu cyumweru cyahariwe itsinda ry’abavugabutumwa bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu muryango witwa CEP ubwo twaganirijwe ku kugaruka kwa Yesu.
Ndikubwimana yavuze ko mu kugaruka kwa Yesu harimo ababivuga kwinshi bitewe n’impamvu ibibatera: Abizera Kristo bo bitewe n’urukumbuzi bafitiye Kristo kandi n’imiruho baruhira muri Iyi si baba bafite inzara n’inyota byo kuzabana n’Uwabacunguye.
Hari abavuga ko atazaza kuko batabyizera abandi bati “Yagaruka mu isi n’ibyo bamukoreye?” ariko ibi byose babivuga babitewe no kwirengagiza ukuri kuvugwa kw’ijambo ry’Imana.
Bimwe Mu Bintu Bizatuma Yesu Agaruka
Kuko ibyanditswe ariko bivuga: Yesu azaza kugira ngo ibyanditswe n’amasezerano Imana yavuze asohore kuko atari Imana ibeshya.
1. Gutwara itorero: Mu magambo Yesu yavuze harimo nagaragaza ko azagaruka gutwara abamwizeye: Mwizere Imana nanjye munyizere, mu rugo rwa Data hari amazu menshi, ngiye kubategurira ahanyu kugira ngo aho nzaba namwe muzabeyo.”
2. Guca imanza z’abamwanga n’abataramwemeye: Abantu bose bamusuzuguye, bakamukwena, bakamukubita ndetse n’abo yabwirije ubutumwa bakabukerensa azaza abacireho imanza zikwiriye ibyo bakoze.
Kwangirika kw’isi: Yesu azaza amareho imiruho, imihati n’ibyago byose by’iyi si biterwa n’umwijima w’ibyaha kandi ashyire mu mahoro abamwizeye bose .
3.Gukuraho burundu Satani: Ni byo koko Yesu yanesheje Satani ariko aracyakora kandi ayobya benshi, rero kimwe mu bintu by’ingenzi bizamugarura ni ugukuraho burundu imirimo y’umwanzi Satani yose.
Kugaruka kwa Yesu ni inkuru y’impamo kandi kuzabera kwiza abizera bose, mbese abasinziririye muri Kristo kuko Imana Data izabazanana na Kristo bene abo naho abatizera bazaba babikiwe umujinya w’Imana.
Yashimangiye ko mu kugaruka kwa Yesu atazababarira abanyamashyengo mabi n’ibindi byaha bifatwa nkaho byoroshye (ku Mana ibyaha byose ni bimwe.) kuko abazamusanganira ari abamwizeye kandi bibonereza mu maraso ye bakirinda muri byose. Yohana14.1-4, Tito 2.11-12.

 2,558 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: