Amakuru

Amateraniro yo ku cyumweru kuwa 03/10/2021

0Shares

Kuri uyu munsi turi kumwe n’umuvugabutumwa Claude uturuka mu Matyazo, dusangiye ijambo ry’Imana rihembura ndetse rikomeza imitima dusanga mu (Kuva 4:2-5.) “Uwiteka aramubaza ati “icyo ufiye mu ntoki ni iki?” Aramusubiza ati “Ni inkoni.” Aramubwira ati “Yijugunye hasi.” Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga. Uwiteka aramubwira ati” Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze. Uwiteka ati “Ni ukugira ngo bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.””

Intego y’ijambo ry’Imana iragira iti “Gutwara agakiza nk’inkoni”. Yesu Kristo yemeye kuducungura aduhindurira ku Mana, guhindurwa kwacu kwatuviriyemo guhabwa inkoni ariyo gakiza. Mose yabonye Imana ariko ajyanywe nigitangaza cy’igihuru cyakaga ntigikongoke, natwe twaje dukurikiye byinshi bitandukanye, ariko iyo tuhageze Imana idusaba gukwetura tugasiga ibyo Imana idashima byose.

Imana yabwiye Mose umugambi ifite kubisirayeli, nawe nugirirwa umugisha wo kumenya umugambi Uwiteka afite kuri mugenzi wawe jyugira ubushake bwo kuba ikiraro cyo kugirirwa neza kwe. Iyo wemereye Imana ikagukoresha ibana nawe, kandi kubana nayo biguhesha byinshi utakwiha cyangwa abandi baguha.

Mose ajya gutumwa yarafite inkoni Imana imusaba kuyishyira hasi, ihinduka inzoka. Impamvu inkoni yahindutse inzoka nukugirango imwereke ko hari abanzi murugendo rwe kuko hari urwango hagati y’inzoka n’umuntu. Ikindi Imana yashakaga kumutinyura kuko muri Egipita naho habaga inzoka, bivuzeko Imana igutegurira ubuzima uzabamo ndetse ikagutoza kububamo, ntabwo Imana igutoza gutinya intambara ahubwo igutoza kubaho muntambara. Imana yabwiye Mose gufata umurizo w’inzoka kugira ngo imwereke ko Imana ikora ibyo abantu babona ko bidashoboka. `Imana yatumaga Mose ikamubwira ngo witwaze nayankoni (imwe yahindutse inzoka) Imana ikamukoresha iby’ubutwari. Nuko nawe witwaze agakiza nk’inkoni aho ujya hose, Imana nayo izagukoresha iby’ubutwari ndetse inkoni izagufasha kurinda neza ubugingo bwawe.

Mwenedata usabe Uwiteka aguhe inkoni ariyo gakiza atanga ndetse umwemerere agukoreshe mugendane hano mu isi muzabane no mu ijuru. Emerera Yesu ni ubukiriro. Shalom!

 1,442 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: