Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Chorale Elayo ya CEP UR Huye yagiriye uruzinduko mu giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na AJEMEL

0Shares

Chorale Elayo ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye yitabiriye igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na AJEMEL (Association Des Jeunes Etudiante Methodist Libre) gifite intego igira iti: “Dushime Imana mu mitima yacu“, Ikaba iboneka mu Gutegeka kwa kabiri 7:7.  Iki giterane kikaba cyabaye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2021. Chorale Elayo yo muri CEP UR Huye yitabiriye iki giterane cy’ivugabutumwa nyuma y’aho chorale Alliance ya CEP UR Huye na yo yakitabiriye ku munsi wabanjirije uyu.

Chorale Elayo ya CEP UR Huye muri iki giterane cy’ivugabutumwa yaririmbye indirimbo yitwa: “Ikidendezi” iyi ndirimbo ikaba yari ikubiyemo ubutumwa buvuga ko Yesu yihariye n’ubwo amazi atakwihindukiza ashoboye byose, utegereze wihanganye igihe cye kigere arakora. Iyi ndirimbo byagaragaye ko izwi kandi ikundwa na benshi bari bitabiriye iki giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na AJEMEL chorale Elayo yahisemo kuyiririmba yifashijije gukina ibivugwa muri iyi ndirimbo, ibi bikaba byashimishije abantu benshi bari bitabiriye iki giterane.

Elayo yaririmbye iyi ndirimbo yitwa:”Ikidendezi” nyuma y’uko iririmbye ikorasi ikubiyemo ubutumwa buvuga ngo:” Nzahora ndirimba bwa buntu, ubu si ngituye muri ya mateka, nahishuriwe urukundo“. Umwigisha w’ijambo ry’Imana kuri uyu munsi Rev. Pasteur Dr Mutaganda Marcel yagarutse ku ijambo ry’Imana riboneka mu Gutegeka kwa kabiri 7:7-9 akaba ari na yo ntego y’iki giterane ndetse n’igice cya gatandatu kuri uyu murongo wa karindwi.

Uyu mwigisha yavuze ko tudakwiye kwirata abo turibo ahubwo tukirata urukundo Imana yadukunze rudasaza. Uyu muvugabutumwa yagize ati:” Turi abantu bihariye turi muri Yesu, icyo dukwiye ari ukumwikomezaho kandi tukazirikana urukundo yadukunze”.

Nyuma y’ijambo ry’Imana rya mbere hakurikiyeho Pasteur Theogene waganirije abaje mu giterane Ijambo rirambuye. Yagarutse ku ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 3: 16 aho yatanze ubuhamya bwiganjemo ubuzima yabayemo no ku hantu urukundo rwakabaye ruboneka ariko rutaboneka avuga ko abafite agakiza bakwiye kugakomeza kandi akagakomeramo.

Chorale Elayo yakomeje ihimbaza Imana mu ndirimbo yanejeje abantu benshi kandi byagaragaye ko benshi bari bayizi kandi bafashijwe yitwa:” Tunejejwe n’ Imana” aho yari ikubiyemo ubutumwa bugira buti: “Tunejejwe n’Imana mu mitima yacu. Yakoze ibyo tutibwiraga, ibyo ubwenge butashyicyiraga. Nimuhumure , nimukomere Imana yacu iracyakora”. Iyi ndirimbo yagaragaje ko ifite abantu bayikunda benshi kuko igihe yaririmbwaga abantu benshi bari bitabiriye iki giterane cyateguwe na AJEMEL cyabereye muri Main Auditorium.

Mu ijambo risoza iki giterane president wa AJEMEL ashima Imana agira ati “Turashima Imana yabanye natwe muri iki giterane kikaba kirangiye neza Imana ibishimirwe.” anashima CEP UR Huye ku bufasha yatanze muri iki giterane byumwihariko kohereza amakorari ya CEP arimo na Elayo yaririmbye kuri uyu munsi asoza asabira umugisha abitabiriye bose iki giterane cyashojwe kuri uyu munsi.

President wa AJEMEL NIYOMUGABO Felecien

Amwe mu mafoto yaranze uyumunsi :

Rev. Pasteur NIYONSHUTI Theogene

Rev. Pasteur Dr Mutaganda Marcel

Yanditswe na: RUKUNDO Eroge

cepurhuye.org

 1,716 total views,  2 views today

0Shares

4 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: