Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Ese nawe waba uzibanga rihishwe muri Bibiliya? menya byinshi utaruzi

0Shares

Amateraniro yo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021 akaba yayobowe na Manzi Christian ,yabereye muri Auditorium ya Kaminuza.

Muri aya materaniro haririmbye Korali Ibanga ikaba ari Ihuriro ry’amakorari yose abarinzwa muri CEPURHUYE, iyi Korali yaririmbye indirimbo nziza yahembuye Imitima ya benshi igira iti”Maze Imigezi itembe Muri Njye, Umpe Umunezero wa Gakiza unkomereshe Imbaraga z’Ijambo ryawe, Unyigarurire nanjye ndagaruka maze Nibere Uwawe Yesu Ibihe byose”Ni indirimbo yerekana Umukristo arimo asaba Imana Ize Imwigarurire kandi imukomereshe Ijambo ryayo noneho Nimara kumukomeza nawe arakomera,Abone Gukora ibyo Imana imushakaho. Mbese Mwenedata Woe ujya ugira iki cyifuzo muri wowe? Niba ntacyo ugira Saba Imana ize Ibane nawe kandi igukoreshe.

Kandi Korali yakomeje iririmba indirimbo igira iti”Yatumenye tutarabaho tukiri insoro muri nda zaba Mama ntanakimwe iyobewe” Harimo Isomo ryiza ko Uyu mubabaro tunyuramo turi hano mu isi ari uw’igihe gito Kuko igihe kigiye kugenda tugataha Iwawe I Yerusalemu. Mwenedata Umwami Yesu aragarutse tureke guhangayikishwa nibyo tunyuramo kandi Mu ijuru tuzabona abacu twabuze ntabwo tuzongera kubabara ukundi tuzibera mu Munezero.

Muri aya materaniro Umwigisha yari Maniriho Jean Damascene akaba ari Umunyeshuri muri Kaminuza y’U Rwanda Ishami rya Huye akaba Yiga ibijyanye n’Imiti (Pharmacy).Yatangiye avuga Umumaro Wo Gusenga, Benedata Umuntu nagutwara Umwanya ukabona utagisenga uzamenya ko Uwo muntu ari kukujyana ahantu habi, kuko Isengesho rigera kure kandi niba ushaka kuba mu isi Ukiranuka garuka mu ibihe byo Gusenga.

Intego y’Ijambo ry’Imana yari mu rurimi rw’icyongereza igira iti”Freedom and Deliverance “ Ibyo Yesu yakoreye ku musaraba byari ukuducungura nibyo bita Delivarence Ese benedata niba koko yaragucunguye ukaba ugikora ibyo wakoraga ataragucungura ubwo Koko waracunguwe? Ijambo ry’Imana riraviga ngo Ibyabyawe n’Umubiri biba ari Umubiri naho ibyawe n’Umwuka biba ari Umwuka Mwenedata Wowe wabyawe n’iki? Ikibazo abakristo dufite muri iyi minsi ni uko Tukiri abacakara b’Umubiri kandi Yesu yarakoze ibyo yagombaga gukora.

Zimwe mu mpamvu zituma abantu bakora ibintu bitandukanye nibyo Imana idushakaho ni Uko badasoma Urwandiko Imana yatanze arirwo Bibiliya ese Mwenedata niba Udasoma Bibiliya Amakuru ufite uyakurahe?

Muzamenya ukuri, Ukuri niko kuzababatura (Yohana 8:32). Iyo dusomye muri Hosea 4:6 tuhasanga amagambo agaragaza icyo Ubwoko bw’Imana buzize, icyo kintu ni Ukubura Ubwenge niyo abantu baboshye ni uko nta bwenge bafite kubijyanye n’Ijambo, rero Ubundi Umuntu amenya ukuri ari uko abanje kwiga. Kandi Amakuru azatuma tugira Ubwenge tuzayakura muri Bibiliya.

Benedata Mureke Dukunde Gusoma Bibiliya tumenya Ijambo ry’Imana kandi tubyongereho Gusenga ibi bizadufasha gukora ibyo Imana Ishaka.

Umwanditsi: Rukundo Janvier

Korali Ibanga ikaba ari Ihuriro ry’amakorari yose abarinzwa muri CEPURHUYE

 1,738 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: