Amakuru

TUMENYE BIBILIYA: Igice cya Kabiri: Uko byose byatangiye kuva ku iremwa kugeza ku gutoranwa.

0Shares

Umwanditsi w’ ibitabo bitanu bya mbere bya Bibiliya

Gushakana hagati y’umusore n’umukobwa bo muri umwe mu miryango y’Abisiraleyi (Lewi), kwavuyemo umwe mu bantu b’ ibirangirire babayeho mu mateka y’Isi. Uwo ni Mosheh izina ry’Igiheburayo risobanura Uwakuwe cg Uwavanywe. Yavutse ahagana mu mwaka w’1571 mbere ya Yesu, mu bihe by’iyicwa ry’ abana b’abahungu b’abaheburayo ryakozwe n’umwami wa Egiputa (RAMESESI WA II) (Kuva 1:15-16). Yaje gukurira mu rugo rw’ uwashakaga kumwica; ubwo umukobwa wa Farawo yamukuraga mu mazi. Mu buryo bw’igitangaza nyina wamubyaye yahawe akazi n’umukobwa wa Farawo ko kurera Mose.

Birumvikana ko umubyeyi wamubyaye yari ahawe amahirwe yo kwigisha umuhungu we amateka n’imico by’Imana y’Abaheburayo, amaze gukura yigishijwe ubwenge bwose bw’abanyegiputa (Ibyakozwe n’intumwa 7:22). Ubushakashatsi bwerekanye ko abanyegiputa bigishaga ko habaho IMANA IMWE NKURU. Mose yagombaga kwigishwa neza nk’uzasimbura  RAMESESI  WA II akaba Umwami, abikuye  mu burenganzira yaheshwaga no kuba umuhungu w’imfura  w’Umukobwa wa Farawo. Ntabwo ari ko byagenze kuko; Kwizera  yari afite kwatumye asiga iki cyubahiro n’ubutunzi, ni uko yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo.  Ahubwo ahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana,abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha (Abaheburayo 11:23-28).

Amaze imyaka 40, yagize ishyaka ryo kugenderera bene wabo, abonye Umuheburayo  urengana aramutabara yica Umunyegiputa,  kuko yibwiye ko bene wabo bamenya ko Imana ibakirisha ukuboko kwe. (ibyakozwe n’intumwa 7:17-29). Amaze kumenya ko ibyo yakoze byamenyekanye, yarahunze aba umusuhuke mu gihugu cy’i  Midiyani. Uyu muhungu w’i bwami wari warigishijwe ubwenge bwose bw’abanyegiputa, Imana yemeye ko aca bugufi imyaka 40 mu butayu aragira intama za sebukwe Yetiro.

Umunsi umwe, Mose aragiye intama mu butayu, abona igihuru cyakamo umuriro ariko ntigikongoke, agiye kureba iryo shyano, Imana imubuza kwegera kuko aho yari yaragaze hari ahera (Kuva 3:1-6).  Imana yaramwihishuriye imubwira ko yitwa UWO NDI WE. Uyu NDIHO yamwigishije gukora ibitangaza, ni uko nyuma yo gushidishaka ku ntege nkeya ze,  yaje kwemera  inshingano zo gutumwa kubohoza ubwoko bw’Imana. Ageze muri Egiputa, asaba Farawo kurekura Abisirayeli ariko Farawo yanga kurekura ubwoko bw’ Imana ahubwo arabaza ati  ”UWITEKA NINDE,NGO NUMVIRE NDEKE ABISIRAYELI?”(Kuva 5:2)  

Imana  yamukoresheje ibitangaza icyenda, ariko Farawo akomeza gusuzugura Imana, maze Uwiteka yica abana b’imfura bo muri Egiputa bose. Uko ni ko  Mose yaremye Pasika no kuminjangira amaraso kugira ngo Urimbura abana, adakora ku bana b’Abisirayeli. nyuma y’ iki cyago Farawo yarekuye Abisirayeli  ariko abakurikirana n’amagare, n’ abahetswe n’amafarashi, n’izindi ngabo ze zose; ngo agarure Abisirayeli. Imana ibakirisha gutandukanya inyanja no kuroha amagare n’ingabo z’Abanyegiputa mu Nyanja itukura.

Ku musozi wa Sinayi, Mose yahagaze hagati y’Imana n’abantu, yakira amategeko icumi(10) y’Imana, yari kuyobora abantu b’ Imana mu gihe cy’ imyaka igera mu 1491, akomeza kuyobora Abisirayeli ndetse no gukora indi mirimo  nko:  kubarura Abalewi, kwandika ibyo Imana yamutegekaga, guca imanza z’Abasirayeli,  ndetse no kubasabira ku Mana. Imana yabwiye Yosuwa uwasimbuye Mose ko akwiriye guhamya ibiri mu gitabo cy’ amategeko kandi ngo ajye abitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo abone uko akurikiza ibyanditswe byose. (Yosuwa:1:8).  Ibi bidusobanurira neza  ko Mose yasize yanditse igitabo cy’ amategeko, kirimo (Kuva,Abalewi, Kubara, Gutegeka kwa kabiri).  Mose nk’ umuntu wari warize amashuri akomeye  muri bene wabo bose, yagiye abwirwa amasekuruza ya bene wabo n’ amateka yabo kuva kuri Aburahamu kugeza ku gihe cye (Imyaka 355), cyane cyane ko muri iyo myaka ya kera abantu babikaga amateka bakayahererekana mu buryo bw’ inkuru,  kandi akabikirwa ab’ abihe bizakurikira. Ibi rero, Mose yabikusanyirije mu gitabo cy’ itangiriro kuva mu gice cya 12 Imana ihamagara Aburamu.

None se Mose yamenye gute ibyo  kuremwa kw’ isi, n’ inkuru za Adamu na Eva kugeza kuri Nowa: ibintu byabaye Kuva mu Itangiriro igice cya mbere(1) kugeza ku cya cumi na Kabiri (12)? Mose yari incuti n’ Imana kuko: Imana yamwihishuriye mu gihuru cyaka umuriro (Kuva 3:1-6), Imana yamwigishije gukora ibitangaza (Kuva 4:1-9), Imana yamubwiye izina ryayo(Kuva 3:14), ni we muntu wenyine Imana yeretse mu mugongo wayo (Kuva 33:12-23), Mose  yamaze iminsi mirongo ine atarya kandi atanywa maze Imana imuha ibindi bisate by’amategeko uko ari  icumi(Kuva 34:28), Mose yararabagiranaga uko yavaga kuvugana n’imana (Kuva 34:35), ni we muntu wenyine washyinguwe n’Imana  (Gutegeka kwa kabiri 34:5-6).

Rero ntibitangaje ko Imana yahishuriye iyi nshuti yayo ibyabaye kuva Imana irema isi, ndetse n’ ibyo abantu bakoze nyuma y’ aho. Mose nawe yaduhaye iyi mpano ikomeye yo kubitwandikira.

Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana. Nta wagereranywa na we kubw’  ibimenyetso n’ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa,…..” (Gutegeka kwa kabiri 34:10-12).

ESE KO UYU MWANDITSI UKOMEYE YARI INSHUTI N’IMANA, WOWE UBUCUTI BWAWE NAYO BURANGANA GUTE?

Mu gice cya gatatu,tuzagaruka cyane ku igitabo cy’Itangiriro cyanditswe nuyu mwanditsi  MOSE.

 1,408 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: