Amakuru Menya nibi

UBUTUMWA BW’INTUMWA IGICE CYA GATATU: Yafashe neza abasore bamugannye akira ibyago.

0Shares

Ninde utaziko gufatwa neza binezeza ubikorewe? Ninde utishimirako yafatwa neza? (Care) umuntu muzima agizwe nibice bitatu bikuru muri we. 1. UMUBIRI (Body), 2. SOUL (Ubugingo) 3. UMWUKA (Spirit). twese turemye mu buryo dufite igice dusangiye aricyo gitera ibyishimo cyangwa umubabaro nicyo kitwa UBUGINGO (Soul) iki gice kibamo ibintu bigera kuri bitatu (3) aribyo: ubushake cg amahitamo (will), ubwenge (mind) n’amarangamutima (emotions). Nicyo gituma dukwiye gusaba Imana kugirango ibi bice byose birindwe bitabaho umugayo. (1abatesalonoke 5:23)

Umuntu iyo akivuka aba afite ibi bice byose uko ari bitatu ariko byose ntabwo biba bikora neza. Igice cya gatatu cyitwa UMWUKA (Spirit) cyo kiba gipfuye kidakora ariko kiri mu muntu. Gikora iyo igice cya cyabiri cyitwa UBUGINGO (Soul) cyakiriye Ijambo rikangura igice cy’umwuka bivuye ku Mana umuremyi wa byose. Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si……… Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo 5ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), (abefeso 2:1-5)

YAFASHE NEZA ABASORE BAMUGANNYE

Nibyo iyo umuntu yishimye muri we havubuka umusemburo witwa dopamine (usome dopamine) ibi biterwa nuko hari ikintu umuntu aba yumvishe, arebye cg akoze kikamushimisha akumva nibyiza kuba icyo kintu akibonye, agikoze cg acyumvishe. (siyanse niko ivuga) kandi n’Imana ubwayo idusaba guhora twishimye iteka. (1Abatesalonike 5:16)

Malaya Rahabu yishimiye kwakira abasore babiri babatasi arabacumbikira abafataneza arabahisha kubw’abanzi babashakaga. (yosuwa 2:1-4)

Bibiliya ntabwo ivuga neza baba batasi ariko bivugwako (munyandiko z’abayuda) ko ari Karebu n’umutambyi Eliyazari. Hari aho umuntu yibaza uti” kuki bagiye munzu ya Malaya?” Ariko bibiliya ivugako Yesu yaje gushaka abarwayi ataje gushaka abazima. (mariko 2:17) ni igitangaza kubona Malaya agirirwa Ubuntu bwo gucumbikira abazamugirira neza bakamutera kurokoka ibyago byendaga gutera.

Nibyiza kwakira abazanye inkuru nziza yo gukiza uyumvise, kuko ibirenge byabavuga ubutumwa bwiza ni byiza cyane ( yesaya 52:7, abaroma 10:15). Uyu Rahabu yakijwe no kwizera kuko yaravuzengo ” ndabizi nezako Uwiteka yabagabije iki gihugu ( yosuwa 2:9) nyuma yo kwizera izi ntumwa n’amagambo bamubwiye bimutera gukora imirimo myiza.

 

RAHABU YAKIZE IBYAGO.

Nyumwa yuko twumvise ubutumwa bw’intumwa, bidusaba kubwumvira kuko uwumva gusa ntakore iby’ijambo yumvise ntacyo mubifasha cyane ( yakobo 1:23-24). Rahabu bamubwiye icyo asabwa nyuma kumva inkuru nziza ko abamugendereye bashobora kumuhesha gukira ibyo byago. Nitugera muri iki gihugu uzapfundike aka kagozi gatukura ku idirishya uducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n’abo mu rugo rwa so bose, uzabateranirize iwawe ( yosuwa 2:18) inzira yatuma umuntu akira ibyago bizatera isi ntabwo ari nyinshi ahubwo ni imwe gusa: kwizera amaraso ya Kristo Yesu akiza ibyaha. Niwe nzira n’ukuri n’ubugingo (yohana 14:6)

Akagozi gatukura gashushanya amaraso ya Yesu ayo malayika urimbura azareba akibuza kurimbura ufite icyo kimenyetso cyayo maraso. (Ezekiyeli 9:6).

Nibyo Rahabu yizereye mu kagozi gatukura yabwiwe n’intumwa (abatasi) akira ibyago abandi bahuye nabyo kuko ryari isezerano (yosuwa 6:17)

Yosuwa bisobanura” (yeho means GOD), Shuwa means to Deliver or save ( gukiza). JAH-SHOO-AH.  Imana ni umucunguzi. Yosuwa yashushanyaga umukiza Yesu Kristo.

IBI BIRATWIGISHA IKI UYUMUNSI?

Yosuwa yabaye umucunguzi wa Rahabu ariko kandi niwe wabaye umucamanza ku bantu b’iyeriko, kuko niwe watanze amabwiriza yo kubarimbura kuko bataribafite ikimenyesto uretse Rahabu. Niko na Yesu Kristo ameze ni umukiza w’abantu ariko kandi niwe uzaba umucamanza w’abantu banze kumvira intumwa ze ( Ijambo rye).

Ndakwihanangiriza ntanze Imana ho umugabo, hamwe na Kristo Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, no kubera ukuza kwe aje kwima ingoma ye ( 2timoteyo 4:1)

Niwemera kwakira no kumva abavuga ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu uzikizanya n’abawe. Uyumunsi niwumva butumwa bwiza kukagutsinda, wizere Yesu Kristo kandi wemere ko uri umunyabyaha nkuko Rahabu atahishe ko ari Malaya, hanyuma ubwire Yesu ngo ngirira imbabazi.

Numara kumwemera nk’umukiza wawe uhamye mu bandi ibyo yagukoreye nabo ubasabire nkuko Rahabu yamenye amakuru meza agasabira ab’inzu yase bose. (yosuwa 2:12-13)

Nkuko Rahabu wari Malaya yahawe umurage wo kuba mu muryango w’abisirayeli kubwo kwizera, niko nawe iyo umaze kwizera Yesu Kristo uhabwa umurage wo kuba mu muryango w’abana b’Imana.

Umuntu abantu babonako gukizwa bidashoboka imbere y’Imana gikizwa kuriwe nibyo bishoka. Ntabwo Rahabu wari Malaya kuriya ntekerezako hari abantu bari bamufitiye icyizere cyo kuba yakizwa ariko Imana yarabikoze.

Urasabwa kwizera gusa. Hanyuma wowe wizeye urasabwa kugendera muruko kwizera udatandaraza bigahamywa n’imirimo ukora ( yakobo 2:17)

Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho. (Yohana 15:25)

UMWANDITSI: TURATSINZE Rodrigue.

 980 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Hallelujah
    Imana ishimwe ko Yatanze Kristo kugira ngo tubone ubugingo . Birakwiye ko tumwizera kuko ariwe byose tubiboneramo

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: