Amakuru

Ijoro ridasanzwe ryiswe Iryo kuraza Imana muri CEP UR Huye

1Shares

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019, muri cep ur huye hari umugoroba udasanzwe wahimbwe“ ijoro ryo kuraza Imana” bitewe n’uko bari buzuye byinshi bashakaga kwibutsa Imana. Uyu mugoroba ufite intego yo gushima Imana ku mirimo n’ibitangaza yakoreye CEP ndetse n’abakristo muri rusange.Uyu mugoroba waranzwe no guhimbaza Imana, kuyishima, no kumva ubuhamya bwa bamwe ndetse n’Ijambo ry‘Imana. Ni umugoroba waranzwe no kwisanzura kuko byari bimenyerewe ko amasengesho yo kuwa Gatanu atangira saa 19h30 akarangira saa 22h00 ariko kuko uyu mugorob audasanzwe basenze bageza saa 12h01.

Uyu mugoroba wari uw’ umunezero, abakristo banezerewe buri  wese yongera kwibuka aho yavuye, ashima Imana aho igejeje ikora. Ubuhamya ndetse n’amashimwe byatambutse byakomeje abakristo kuko byari bikubiyemo imirimo y’Imana itangaje nko kuba umwana yarabeshejweho no kurya amakara kandi akabaho. Damascene Maniriho yabivuze ashima Imana ko yamukuyemo mu buzima bubi yabayemo we n’umuryango we kubera amateka yabaye mu gihugu cyacu.Bagiririye ubuzima bubi muri Congo, ariko Imana ibagirira neza bavayo amahoro ubu we n’umuryango we bameze neza kandi barashima Imana.

Bizumutima Vincent ati “nabonye Imana imbeshaho ntagira umuryango, ikampa kubaho ndetse ikampa kwiga kugeza na  kaminuza,nkabangiye kuyirangiza  kubera Imana” uyu yavuze ukuntu se yamubyaye afite imyaka 15 y’amavuko mu gihe nyina yari afite 26 y’amavuko.Nyuma y’imyaka 2 Bizumutima avutse, papa we yaje kwitaba Imana.Nyuma yindi myaka 5 Nyina arwara mu mutwe.Hashize igihe na nyirakuru yarasigaranye wamureraga arapfa, asigara wenyine. Ariko abona ukuboko kw’Imana kuko nyuma y’ubuzima bugoye ubu agiye gusoza kaminuza.

Umwigisha Nizeyimana Samuel nawe ati“ Tegereza Imana wihanganye” asoma amagambo ari muri Yohana5:1, havugwa inkuru z’umurwayi war iumaze imyaka 38 arwaye ari kukidendezi Bedesida hamwe n’abandi barwayi batandukanye. Bibiliya iravuga ngo iyo amazi yo mur iicyo kidendezi yihindurizaga umurwayi yajyagamo agakira.Uwo murwayi rero yari afite ikibazo cyuko iyo amazi yindurizaga abandi barwayi bamutangagamo. Ku murongo wa 7: Umurwayi aramusubiza ati”Databuja simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkiza undi antanga kumanukamo”aya ni amagambo uwo murwayi yasubije Yesu ubwoyaramubabajije ati” urashaka gukira?”

Ijambo ry’Imana ryahumurije abantu badafite ababajugunya mu kidendezi (bigereranywa nko kutagira ugufasha mu bibazo) ribabwira koYesu ashobora byose kandi nubwo amazi atakwihindurizaYesu yaseruka akabarengera. Nawe yagukiza, yagutabara mu bibazo waba urimo byose mu ntambara waba urwana nazo zose, kundwara waba urwaye yose Imana ishobora byose.

Uyu mugoroba ni uw’umugisha kandi abanyamuryango ba CEP urhuye ndetse n’abashyitsi bahabonetse bungukiyemo byinshi. Kuko buri wese yongeye gutekereza ku mirimo y’Imana, kandi abari baratakaje kwizera bongeye kugira ibyiringiro byuzuye kubera kumva imirimo Imana yakoreye bamwe muri bo.

Yanditswe na UHORANINEMA Anitha

Mwarimu Nizeyimana Samuel niwe wari umwigisha

 1,038 total views,  2 views today

1Shares

1 COMMENTS

  1. ndumva nshimishijwe no kumva ukuntu abantu b’Imana bafashijwe bagatinda gutaga gutyo!
    erega nicyo Imana idushakaho kandi numva nongeye gukumbura korari z’i huye cyane Elayo.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: