Amakuru

Chorale Enihakore yasinye amasezerano y’imbanzirizamushinga yo gusohora Amashusho

1Shares

Ku tariki 20 Werurwe nibwo ubuyobozi bwa Chorale Enihakore bwasinyanye amezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki Bless World Music iyobowe na Twahirwa David k’umushinga wa Chorale Enihakore ifite yo kumurika amashusho [Video].

Ni album igizwe n’indirimbo 10 zizakorerwa amashusho nk’uko impande zombi zabyemeranyijeho muguhitamo Twahirwa David ko ariwe uzokorana na Enihakore hagendewe k’ubuhanga akomeje kwerekana mugutunganya indirimbo haba muburyo bw’amajwi ndetse n’amashusho munzu itundanya umuziki yitwa Bless world music inzu iri muzikomeye hano mu Rwanda sibyo gusa byagendewe muguhitamo uyu David kuko habaye igihe gihagije cyo kumusura aho asanzwe akorera mumujyi wa Kigali  ndetse no muburyo bw’ibiganiro haba imbonankubone ndetse no kuri telephone.

Tugendeye kuri contract [Copy y’amezerano] Commission ishinzwe itangazamakuru muri CEP ifitiye kopi impande zombi zemeranyije ko umushinga nyirizina amashusho azafatwa tariki 30 na 31 Werurwe muri Auditorium ariko hashobora guhinduka bitewe n’impamvu zuko iyi salle ya Kaminuza ishobora kuzaba ifite ibindi bikorwa biri gukorerwamo. Naho indirimbo kuburyo bwamashusho zikazamurikwa kumugaragaro mukwa  gatanu zigomba kuba zabonekeye kugihe.

Impande zombi ntizifuje ko amafaranga yemeranyijweho ajya hanze kubwumutekano w’akazi gusa Enihakore yatanze amafaranga y’imbanzirizamushinga kugira ngo hafatwe amashusho y’abaririmbyi.

Kuruhande rwa Enihakore imyiteguro irarimbanyije kuko kuburyo bw’amajwi umuyobozi w’indirimbo yadutangarije ko bigeze kukigero cya 70 ariko kubimyetso [Geste na Dance] nabyo bikomeje gushyirwamo imbaraga.

Uyu Twahirwa David uyobora amashusho akaba ari nawe nyirinzu itunganya umuziki ya Bless world music ntawashidikanya kubuhanga bwe kuko amaze kugorana n’amakorali menshi atanduakanye yo muri ADEPR ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye zimwe muri korale yakoreye zamenyekanye cyane harimo nka Chorale Elayo isanzwe ikorera muri Kaminuza y’u Rwand  ishami rya Huye, yakoreye kandi na Chorale Siloam yo k’umudugudu wa Kumukenke ADEPR Gasave, akorana na Chorale Hermoni y’iGisenyi,ndetse na Besalel y’I Murambi muri ADEPR KICUKIRO ndetse n’izindi chorale zikomeye hano mu Rwanda.

Tuboneyeho no kubibutsa gushyigikira Chorale Enihakore muburyo bw’ibitekerezo ndets n’amafaranga

Unyuze kuri

0789021455 Murwanashyaka Emmanuel Uhagariye umushinga Email murwanashyakae40@gmail.com 0781857673 ndetse na Ntigirumujinya Jean D’amour umuyobozi wa Chorale Enihakore

0788807807 Patrick Ahorukomeye uhagarirye abaterankunga cyangwa kuri email ahorupa@gmail.com

Ufite ubuhamya cyangwa se ikindi gitekerezo ushyaka gusangiza abakurkirana urubuga rwa CEP UR HUYE watwandikira kuri idc@cepurhuye.org cg  info@cepurhuye.org

Uhereye kuwambaye ishati y’ubururu Murwanashyaka Emmanuel Uhagarariye umushinga,Ukurikiye Jean D’amour Ntigirimujinya President wa Chorale Enihakole uwambyaye ishati y’umuhondo ni Producer David Twahirwa na Jean Damascene umuyobozi muri CEP

Copy y’amasezerano Bless world Music yagiranye na Chorale Enihakore
Impande zose zasinye kumasezerano[Contract]

 1,108 total views,  2 views today

1Shares

1 COMMENTS

  1. Imana Ishimwe kubw ‘iyi ntambwe nziza. Uwiteka akomeze Enihakole umushinga wa Video uzarangire neza ukore ivugabutumwa

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

CEP UR HUYE Christian Student in Year 4 Business information and Technology (BIT) Huye based campus
%d bloggers like this: