Amakuru

Ibibazo byabaye ku itorero ryo muri edeni igice cya kane: Ni iki cyahindutse?

0Shares

Ese wari wahagera?

Ese warahabaye?

Reka mpakubwire………

Ni ahantu hari amapapayi, amavoka, imyembe, amapera, amatunda, imizabibu, incyeri, indimu, ibinyomoro, haba ibiti bibiri byo bifite amazina atangaje kandi bitagaragara ahandi hantu aho ari ho hose mu isi (kimwe cyitwa; igiti cy’ ubugingo ikindi cyitwa igiti kimenyesha ikibi n’ icyiza). Haba Umugezi mwiza wigabanyamo indi migezi ine, kandi haba intare, ingwe, inzoka, ingona ndetse na kagoma. Hari umugabo muremure cyane kandi munini n’ umugore we; ubarebye nta mwambaro na mutoya bambaye; kandi nta soni bafite ahubwo bumva ikirere cyaho kidakeneye ko umuntu yifubika!

Aho hantu gusa birababaje ko nta muntu ucyemerewe kuhagera kandi ko na wa mugabo amaze imyaka 930 yapfuye, ikindi Imana yahashyize Abakerubi n’ inkota yaka umuriro ngo ihazenguruke impande zose, ibuze inzira ijya ku giti cy’ ubugingo! Aha hantu nange sinahageze; gusa nabwiwe icyahabaye! Ese byagenze bite kugira ngo ahantu hari heza gutya haboneke urupfu n’ izindi ngorane?

Edeni ni ijambo ry’ igiheburayo risobanura ngo ibinezeza/ umunezero: rikaba ari ijambo ryaganishaga ko Edeni ari ubuturo bw’ umunezero. Edeni ntihigeze hahindura izina ariko hahinduye abaturage! Abantu bari barimo barirukanwe hasigara abamalayika baharinze!

Hari igihe tujya tuvuga ngo itorero ryabaye ribi, gusenga bisigaye ari bizinesi! abantu bamwe baretse guterana kubera impamvu bazi gusobanuza amagambo akarishye: ngo Abapasiteri baba bashaka amaturo! Ariko dukwiriye kumenya ko ubuturo bw’ umunezero bw’ Imana butahindutse; icyakora bwahindura abaturage, abadakwiriye kuhatura Imana ikabirukana, ariko niba hari umuntu umwe utari kujya mu ijuru; hari ibihumbi byagezeyo kandi bizagerayo nk’ uko Yohana yeretswe abantu benshi umuntu atabasha kubara bari mu ijuru (Ibyahishuwe:7:9). Harimo n’ Abanyarwanda; yewe hari n’ igihe uwo mwiganye cyangwa mwaturanye yagezeyo! Niba hari umuntu utari kujya mu ijuru amenye intashyo ko hari benshi bari kujyayo!

Ese wowe uri gukora urugendo rugana hehe?

Abo ngabo bari kujyayo; abo babyuka saa cyenda bagasenga, abo biyiriza ubusa, abo bakora ingendo bagiye kuririra umurimo, abo ngabo bagira ishyaka ryo guhindurira abantu kuba abigishwa; abo batuye mu buturo bw’ Umunezero, batuye muri Edeni nshya ariyo; Kristo twahawe guturamo!

“Ni uko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo!” (1 Abakorinto 12:27).

Aba ngaba rero; bamwe ni amaboko ya Kristo kuko amaboko yabo akora iby’ icyubahiro, ntabwo akora ibiteye isoni, iby’ isoni nkeya, urugomo, kugoma no kunebwa ahubwo bakora ibyo gukiranuka; ni amaboko ateremererwa no guterura Bibiliya: aya maboko Yesu azayarinda kuko ni amaboko ye, kandi igikomeye azayarinda si ugukomereka cyangwa gucika ahubwo azayarinda kujya muri Gihenomu!

Abandi ni amaguru ye; kuko ntibagera mu nama mbi zo kunegurana no gusebanya, abangukira gusura abarwayi n’ abafunze, ntatera imigeri ahubwo azamuka imisozi agiye gusenga, ni amaguru yitondera kujya aho ibyaha bikorerwa, ntabwo yirukira umunezero w’ isi uboneka mu mikino no mu myidagaduro, asize inyuma umunezero w’ ubugingo uboneka mu gupfukama! abandi ni imisatsi ya Kristo; kuko berekana ubwiza bwe, ntibakunda ubwiza bwabo no kwibaza ngo “barambona bate?” ahubwo bakunda kwibaza ngo “Kristo aragarara gute?” ubwiza bwa Kristo ni bwo bashyira imbere.

abandi ni amaso ya Kristo kuko ntibanezererwa kureba iby’ ubwicanye no kwihorera; ibyo isi yahaye akazina k’ ibikorwa(action), ntibareba iby’ ubusambanyi; byasigirijwe bikitwa urukundo (romance), ntibareba ibihagarika abantu imitima byiswe ibinezeza (thrillers), abandi ni amatwi ya Kristo kuko bumva iby’ Imana, ntibakunda kumva impuha z’ intambara, inkuru z’ uburiganya no guhemukirana bitiriye amakinamico, ndetse ntibanezezwa no kumva inkuru mbi ku bandi.

Aba rero Kristo yabahaye igihembo cyitwa kubicaza mu ijuru: yabujuje amahoro n’ umunezero bituruka ku mwuka wera (Ibyakozwe:13:18).

kandi bahora bumva uko ijuru rimeze bikabatera kurikumbura. “Ariko Imana kuko ari umutunzi w’ imbabazi yaduhinduranye bazima na Krsito…..nuko ituzurana na we itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’ umwuka muri Kristo Yesu” (Abefeso:2:7).

Bicayeyo ntabwo, bafite ubwoba bwo gusohoka yo!

“Ibisigaye bene Data, iby’ ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’ igikundiro byose n’ ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.”(Abafilipi:4:7)

Ibi ni byo bitekerezo bishya twahawe muri Edeni nshya! Kandi ikibwira umuntu ko ari mu isi; ni uko atagira umunezero wo muri Edeni.

ESE WOWE UTUYE MU ISI CYANGWA MURI EDENI NSHYA?

 1,364 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: