Ese wari wahagera?
Ese warahabaye?
Reka mpakubwire………
Ni ahantu hari amapapayi,
amavoka, imyembe, amapera, amatunda, imizabibu, incyeri, indimu, ibinyomoro,
haba ibiti bibiri byo bifite amazina atangaje kandi bitagaragara ahandi hantu
aho ari ho hose mu isi (kimwe cyitwa; igiti cy’ ubugingo ikindi cyitwa igiti
kimenyesha ikibi n’ icyiza). Haba Umugezi mwiza wigabanyamo indi migezi ine,
kandi haba intare, ingwe, inzoka, ingona ndetse na kagoma. Hari umugabo
muremure cyane kandi munini n’ umugore we; ubarebye nta mwambaro na mutoya
bambaye; kandi nta soni bafite ahubwo bumva ikirere cyaho kidakeneye ko umuntu
yifubika!
Aho hantu gusa birababaje ko
nta muntu ucyemerewe kuhagera kandi ko na wa mugabo amaze imyaka 930 yapfuye,
ikindi Imana yahashyize Abakerubi n’ inkota yaka umuriro ngo ihazenguruke
impande zose, ibuze inzira ijya ku giti cy’ ubugingo! Aha hantu nange
sinahageze; gusa nabwiwe icyahabaye! Ese byagenze bite kugira ngo ahantu hari
heza gutya haboneke urupfu n’ izindi ngorane?
Edeni ni ijambo ry’ igiheburayo
risobanura ngo ibinezeza/ umunezero: rikaba ari ijambo ryaganishaga ko Edeni
ari ubuturo bw’ umunezero. Edeni ntihigeze hahindura izina ariko
hahinduye abaturage! Abantu bari barimo barirukanwe hasigara abamalayika
baharinze!
Hari igihe tujya tuvuga ngo
itorero ryabaye ribi, gusenga bisigaye ari bizinesi! abantu bamwe baretse
guterana kubera impamvu bazi gusobanuza amagambo akarishye: ngo Abapasiteri
baba bashaka amaturo! Ariko dukwiriye kumenya ko ubuturo bw’ umunezero bw’
Imana butahindutse; icyakora bwahindura abaturage, abadakwiriye kuhatura Imana
ikabirukana, ariko niba hari umuntu umwe utari kujya mu ijuru; hari ibihumbi
byagezeyo kandi bizagerayo nk’ uko Yohana yeretswe abantu benshi umuntu
atabasha kubara bari mu ijuru (Ibyahishuwe:7:9). Harimo n’ Abanyarwanda; yewe
hari n’ igihe uwo mwiganye cyangwa mwaturanye yagezeyo! Niba hari umuntu utari
kujya mu ijuru amenye intashyo ko hari benshi bari kujyayo!
Ese wowe uri gukora urugendo
rugana hehe?
Abo ngabo bari
kujyayo; abo babyuka saa cyenda bagasenga, abo biyiriza ubusa, abo bakora
ingendo bagiye kuririra umurimo, abo ngabo bagira ishyaka ryo guhindurira
abantu kuba abigishwa; abo batuye mu buturo bw’ Umunezero, batuye muri
Edeni nshya ariyo; Kristo twahawe guturamo!
“Ni uko rero muri
umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo!” (1
Abakorinto 12:27).
Aba ngaba rero; bamwe ni
amaboko ya Kristo kuko amaboko yabo akora iby’ icyubahiro, ntabwo akora ibiteye
isoni, iby’ isoni nkeya, urugomo, kugoma no kunebwa ahubwo bakora ibyo
gukiranuka; ni amaboko ateremererwa no guterura Bibiliya: aya maboko Yesu
azayarinda kuko ni amaboko ye, kandi igikomeye azayarinda si ugukomereka
cyangwa gucika ahubwo azayarinda kujya muri Gihenomu!
Abandi ni amaguru ye; kuko
ntibagera mu nama mbi zo kunegurana no gusebanya, abangukira gusura abarwayi n’
abafunze, ntatera imigeri ahubwo azamuka imisozi agiye gusenga, ni amaguru
yitondera kujya aho ibyaha bikorerwa, ntabwo yirukira umunezero w’ isi uboneka
mu mikino no mu myidagaduro, asize inyuma umunezero w’ ubugingo uboneka mu
gupfukama! abandi ni imisatsi ya Kristo; kuko berekana ubwiza bwe, ntibakunda
ubwiza bwabo no kwibaza ngo “barambona bate?” ahubwo bakunda kwibaza ngo
“Kristo aragarara gute?” ubwiza bwa Kristo ni bwo bashyira imbere.
abandi ni amaso ya Kristo kuko
ntibanezererwa kureba iby’ ubwicanye no kwihorera; ibyo isi yahaye akazina k’
ibikorwa(action), ntibareba iby’ ubusambanyi; byasigirijwe bikitwa urukundo
(romance), ntibareba ibihagarika abantu imitima byiswe ibinezeza (thrillers),
abandi ni amatwi ya Kristo kuko bumva iby’ Imana, ntibakunda kumva impuha z’
intambara, inkuru z’ uburiganya no guhemukirana bitiriye amakinamico, ndetse
ntibanezezwa no kumva inkuru mbi ku bandi.
Aba rero Kristo yabahaye
igihembo cyitwa kubicaza mu ijuru: yabujuje amahoro n’ umunezero
bituruka ku mwuka wera (Ibyakozwe:13:18).
kandi bahora bumva uko ijuru
rimeze bikabatera kurikumbura. “Ariko Imana kuko ari umutunzi w’ imbabazi
yaduhinduranye bazima na Krsito…..nuko ituzurana na we itwicaranya na we mu
ijuru mu buryo bw’ umwuka muri Kristo Yesu” (Abefeso:2:7).
Bicayeyo ntabwo, bafite ubwoba
bwo gusohoka yo!
“Ibisigaye bene
Data, iby’ ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye
byose, iby’ igikundiro byose n’ ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza
kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.”(Abafilipi:4:7)
Ibi ni byo bitekerezo bishya
twahawe muri Edeni nshya! Kandi ikibwira umuntu ko ari mu isi; ni uko atagira
umunezero wo muri Edeni.
ESE WOWE UTUYE MU
ISI CYANGWA MURI EDENI NSHYA?