Ibyigisho

aho amarembo ntiyagushyanye? eve. Karekezi Pacifique

0Shares

AMATERANIRO YA CEP
Umwigisha: Karekezi pacifique
Intego y’ijambo ry’Imana” amarembo y’I Yelusalemu”

Ibyahishuwe22:14“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo b4emererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.”
Nehemiya1:1-3” Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani, 2Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n’abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n’inkuru z’i Yerusalemu. 3Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy’u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z’i Yerusalemu zarasenyutse n’amarembo yaho yarahiye.”
Dusomye amagambo ya Nehemiya mwene Hananiya. Bibiliya igaragaje ko yari ari i Shushani. Yagize amatsiko yo kubaza amakuru y’iYelusalemu, bamubwira ko abahasigaye bajyanywe ari imbohe abatarajyanywe ari imbohe baratutswe. Kandi n’amarembo y’umurwa yaratwitswe. Kandi aya marembo batubwiye niyo twongeye gusoma mu byhahishuwe, batubwira ko hahirwa umuserera ibishurabye kugirango abashe kwinjira muri rwa ru rembo.
Mu byaishuwe habonekamo hahirwa 7: iyakarindwi iboneka muri uyu murongo twasomye. Bavuga ko abaheburayaho 11:12 “mwebweho mwakijijwe mwegereye umusozi wa siyoni, kandi mwegereye ururembo rw’Imana ihoraho arirwo Yelusalemu yo mu ijuru.” Mu bagalatiya basobanurako abazajya muri urwo rurembo, ari abafite kwizera kw’Aburahamu. Amarembo yo mu isi ariyo twasomye muri Nehemiya yagiye kwubaka ashushanya amarembo yo mu ijuru. Hari ibintu 2 byarangaga Nehemiya.
Yavugaga amagambo make agakora ibikorwa byinshi
Yasenganga amasengesho meshi, dukurikije amezi batubwiye, wasanga yaramaze amezi3
Uru rurembo bari kutubwira ni itorero, ry’Imana. Mu byahishuwe, Yohana avuga ko yabonye umugeni, arangije abona ururembo Yelusaremu rurimbishijwe rumanuka ruva mu ijuru.
Yohana 14 harimo amagambo Yesu yabwiye intumwa ze ababwira ati” ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Kuko kwa data hari yo amazu menshi, kandi ngiye kubategurira ahanyu, kugirango aho nzaba ariho namwe muzaba.” Ayo mazu Yesu yarayavuze yitegura kujya gupfa kujyirango acungure umuntu kubwumwuka, ariryo torero, ntayandi mazu Yesu yaavugaga. Nehemiya rero amenye ko ayo marembo yahiye byaramubabaje, kuko yibwiyeko ntawuuzongera kwinjira mu rurembo. Uku niko natwe muri ibi bihe natwe amarembo yadushyanye.
Yohana 10: “nijye rembo ry’Intama. Yohana yabonye Yesu aravuga ngo mbonye ntama w’Imana aza ariwe uzakuraho ibyaha by’abari mu isi. Abari aho barikanze kuko babonaga bari kubatwizwa kuri Yorodani, ariko Yohana yari abirebesheje amaso y’umwuka. Rero nujya uvuga Yesu ntukajye umutekereza nk’utanga ibiryo, imyambaro, cyangwa amasura meza ahubwo ujye umutekereza nka ntama w’Imana wagutangiwe kugirango ubashe gukira ibyaha byawe. Aya marembo natwe yaradushyanye, kuko abantu bari kwigisha ikindi, mbese niba dukijijwe dukijijwe n’iki? Kuko Pawuko yandikiye abakorinto, arababwira ati” ko ntarundi rufatiro rwashyizweho Atari Yesu Kristu, buriwese niyubakeho ariko yirinde uko yubakaho.
Mu migani11 Salomo yaranditse avuga ati” umugisha uwiteka atanga uzana ubukire kandi ntamubabaro yongeraho. Rero abantu barabyitiranya, ntamugisha numwe wo mwisi uzabona utazana umubabaro, nubwo waba arimwishi gute, nutwita uzabyara ubabaye, nugira ubutunzi uzagira ibibazo Bizana n’ubwo butunzi, rero uyu mugisha, Salomo yanditse, ni agakiza, nibwo bukire. Pawulo yandikiye abafilipi 3. Zaburi 16 Yohana 1:29 Matayo 21
Irembo rya kabiri ni irembo ry’amafi: Yesu abwira Petero na Yohana ntarindi sezerano yigeze abaha. Yarababwiye ati” nzabajyira abarobyi babantu. None rero iyo abantu babwira abantu ngo nibze bakizwe, ngo Imana izabajyane muri Amerika, i Burayi nahandi, ibyo bintu baba babikuyehehe? Yesu abwira abigishwa be mu byakozwe n’intumwa 1:8 Yesu yabwiye abigishwa be ko umwuka wera nabamanukira bazaba abagabo bo kumuhamya. Ntabwo ari abo kubaka amazu, kuzana abagore, cyangwa kwiga cyane, nabyo arabishoboye, ariko sibyo Yesu yabwiye intumwa ze.
None muri iyi minsi iri rembo raycu naryo ryarahiye, tugwije amadini meshi, abapotere, abapastori benshi ariko ntabwo bari kwigisha bahagaze kuri iryo rembo, kuko sibyo bari kwigisha.mu marembo babwiye Nehemiya ko yahiye niri ryari ririmo. Rero ntakindi Yesu yatubwiye ni ukujya kuroba abantu, kandi nta bundi burinzi yatwemereye usibye ubwo mu murimo. Nimwumve icyo Imana iri kudushakaho ni ukuroba abantu, dufite amahirwe meshi kuba twarize tuzi gukora ibindi bintu, keretse ko duhaguruka tukajya kuzana abantu kuri krisitu Yesu.
Hari umuntu witwa John Westley, yitegereje uburyo nibyaberaga mu rusengero rw’Abangerikani mu bwongereza, abona bitari kuzana abantu kuri Kristu Yesu. Ahitamo kujya abwiriza abantu mu mihanda abo ahinduye akabashinga umuntu umwe muri bo bakajya baganira ijambo ry’Imana. Bakajya baniyiriza ubusa bagasenga. Niho havukiye abitwa aba metodisite. Babazaga ayu mugabo impamvu biyiriza ubusa, arabasubiza ati” utabashije kuba imbere y’Imana ntubasha kunesha ibyaha.” Hari imigayo 3 umuntu ashobora kugira; Umugayo w’umwuka. Uwumubiri, nuwubugingo.
Yeremiya 15:16, Matayo 21:26 na Yesu yavuze aya magambo abwira abantu ngo bamwigireho, bamukurikire. Irembo ry’akera ariryo Yeremiya yabwiraga abantu ngo babaririze inzira zakera. Hari umutima wateye abantu muri iyi minsi; abantu barashaka kugira ibigezweho, kurya, kwambara, gutunga, imimerere igezweho, kandi Yeremiya we arikubwira ngo nimubaririze inzira za kera. Kandi muhitemo inziza ibe ariyo mukurikiza. Kuko ntakintu gipfa kwaduka kizanywe n’umwuka wera. None abantu bari kujyana nibijyezweho batabanje kubirondoza umwuka.
Irembo ryo mu gikombe: zaburi ya 23” iri rembo ni irembo ryo guca bugufi, kandi ntakintu kigucisha bugufi kitagukandamije. abaheburayo 2:9 harimo haratwereka ko Kirisitu yacishijwe bugufi akabona kwambikwa ubwiza buruta ubw’Abamalayika. Abaroma 8:17, 2timoteyo1 rero kugirango wimane na Kiristu ni uko twihangana nawe. Birasaba ko duca mu irembo ryo mujyikombe nubwo ubu gukizwa bigezweho (success), ariko hari igihe tuzageramo bikatugora ,
Irembo rinyuzwamo imyanda. Kigali ni umujyi muri Afurika ufite isuku, ariko ibyo bakora byose badafite ikimoteri k’ induba, yanuka ikaba nabi ntawundi wakwemera kuyituramo. None Pawulo yandikira 2abakorinto 7:1” yavuze ko bagomba kwiyezaho imyanda yo kumutima no kumubiri, kuko dufite ayo masezerano. Abakorinto Pawulo arabahugura ngo bere kwirata, nubwo bafite impano z’uburyo bwoswe ariko ubusambanyi bwabagaragamo butagaragaraga no mu banyamahanga. Rero yarababwiraga ngo agasemburo gake gatubura irobe, none rero mujye muziririza iminsi mikuru mudafite umusemburo wakera. Ariwo gomwa n’ibib byinshi ahubwo duhinduke imitsima itagira umusemburo, kuko Pasika yacu ariwo kirisitu yatambwe. Niyo agasemburo kaba ari gake ukwiriye kugakuraho, kuko hari igihe utangira ukina n’agasemburo gake bikazarangiza gatubuye irobe ryose ukazarangira ukoze cyangawa uri mu minyururu ya Satani. Puwulo mu bakorinto aravuga ati “byose ndabyeemerewe ariko siko byose bingirira umumaro.” Nuko rero mujye mubikora byose ariko mubanje kureba ko bibafitiye umumaro cyangwa bitazakubata. Yanababwiye ati no kurya nabyo barye ariko bajye bibuka ko inda n’ibyo kurya bizatsembwa.
Irembo ry’isoko. Ni irembo rishushanya Umwuka wera.
Irembo ry’iburasirazuba: Niryo rembo rimenyesha igihe indirimbo ya 385 mugushimisha. Iri rembo rero abantu bategereje kugaruka kwa Yesu niryo rembo dukwiriyeguhora twita ho kuko ritumenyesha umucyo Yesu kiristu yaduhaye ubwo yapfaga akanesha umwijima akazukana umicyo, Pawulo we yandikira abatesalonike yarababwiye ati “mwebwe abubaha Imana uwo munsi ntuzabatungura.” Abantu bari mu mucyo w’Imana ntabwo uwo munsi uzabatungura.
Irembo ry’amafarshi: Abefeso 6:10 “iyo uhagaze kuri iri rembo ubasha gusobanukirwa urugamba urimo. Umuririmbyi wa 207 uwaba atinyutse ibyago byose, naze akurikire umwami Yesu. Mu mategeko y’intambara mu ba Lewi, avuga ko umuntu wabaga afite impamvu imubuza kujyaku rugamba, atabaga yemerewe kujyayo urugero nk’uwarongoye akiri umugeni, uwubatse inzu atarayitaha kuko Imana yabonaga ko umutima we utaba uri ku rugamba. Abantu bahagaze kuri iri rembo baba bamaze kwihangana no guhagara amagara yabo. Urugero rw’umusirikare mwiza. Ni Uriya, yanze kwinezeza ngo ajye mu rugo isanduku y’Imana iri kugasozi n’abasilikare bagenzi be bari ku rugamba.
Irembo rya hamifukagi: irembo ritwibutsa ko hari igihe Yesu azabarana natwe. Tukazahembwa. Abazaba baratabarutse bazahembwa hamwe nabazaba batabarutse. Ibyahishuwe 3: bazabaza ati aba nibande? Ati nibabandi bavuye mu mibabaro yange. Zaburi ya 18) Dawidi yaravuze ati” mwamarembo mwe nimwunamuke ….
Rero sana amarembo yawe, ntuhere kure uhere kuyawe. Nehemiya ntabwo byamutwaye igihe kirekire kubaka aya marembo kuko yamutwaye iminsi 53 kugirango amarembo abe yayakinze. Rero nawe ntibigutware igihe kirekire ubaka amarembo yawe.., nurangiza ntiwirebeho urebe nahandi hagukikije , mu Rwanda rwacu, urebe uko amarembo yadushanye.

 2,179 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: