Amakuru

Ibibazo byabaye ku itorero ryo muri edeni igice cya gatatu: Icyo bari bafite

0Shares

Twibukiranye,

Mu gice cya kabiri twabonye ko ibitekerezo byacu iyo byanduye, Imana ibona ko turi babi; kuko ubwiza bw’ umuntu si ibikorwa by’ umubiri we(imirimo ye), ahubwo ni ibikorwa by’ umwuka we (ibitekerezo bye). twabonye ko umuti ari ukwemera Yesu akaduha ijambo rye (tukarigenderamo).

 Kuko mu bitekerezo by’ Umuntu havamo “imigambi mibi, guheheta no gusambana, kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n’ iby’ isoni nke, ijisho ribi n’ ibitutsi, ubwibone n’ ubupfu. Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”Mariko:7:20-22.

Aya magambo Yesu yavuze, adusobanurira ko burya umuntu Imana itamwita uhumanye/uwanduye kubw’ uko yambaye, cyangwa agaragara, bityo rero Imana ibona ko umuntu yanduye bitewe n’ ibyo atekereza. Ni yo mpamvu; Imana yabonye ko abantu bo mu gihe cya Nowa babaye babi cyane: bidatewe n’ uko basigaye bambara nabi cyagwa batagikaraba, ahubwo kubera ko bari bafite gutekereza nabi iteka ryose, byatumaga ingeso zabo ziba mbi cyane. (Itangiriro:6:5). Rero; imbere y’ Imana iyo utekereje uba umaze gukora.

Bari baratoranijwe!

Itorero ni Ijambo ry’ ikigiriki risobanuye Ecclesia (abantu b’ intoranywa bahamagarirwaga kuboneka mu nama yo kuganira no gufata ibyemezo bya rubanda). Ecclesia babaga baratoranijwe, bagahamagarwa kugira ngo bakore umurimo ufitiye Uwatoranijwe na bagenzi be akamaro.

Adamu na Eva bari intoranywa, kuko bari bafite ishusho y’ Imana: bashoboraga gukora neza icyo Imana ishaka nk’ uko yakagikoze iri mu isi. Kuko umuntu ufite ishusho yawe, yagusimbura udahari ntihagire icyuho kigaragara. Izi mbaraga Imana yari yarabahaye zatumye ibatoraniriza kuba abayobozi b’ isi: batoranirizwa kuyobora amafi yo mu nyanja, inyoni, ibisiga byo mu kirere, n’ amatungo n’isi yose, n’ igikururuka hasi cyose (Itangiriro:1:26).

Bari batoranirijwe gukora umurimo ufitiye umumaro: Imana, abantu ndetse na bo ubwabo(Adamu na Eva). Ese imirimo ukora ifitiye Imana, abantu, nawe ubwawe umumaro? Cyangwa ukora ibigufitiye inyungu n’ aho bitagirira umumaro Imana n’ abantu?

Kuko burya inyungu: ni ibihembo bigaragarira amaso, ariko umumaro: ni umusaruro utagaragara, Imana ihereza umuntu wese ukoze iby’ ukuri!

Pawulo yahamyaga mu Mwami Imana ko itorero ryo muri Efeso ritari rikibayeho nk’ uko abapagani babaho bakurikiza ibitagira umumaro byo mu bitekerezo byabo! (Abefeso:4:17). Abapagani rero bakunda ibifite inyungu, ariko bagakurikiza ibitagira umumaro.

Birababaje ko inshuro nyinshi Satani atwoshya atwereka inyungu z’ uwo mwanya, bigatuma dukora ibidafite umumaro w’ iteka ryose!

Kandi burya igikorwa kidafite umumaro w’ iteka ryose, n’ uyu munsi nta mumaro gifite!

Iki ni ikibazo Imana yagiranye natwe abantu, ku buryo yabatubajije ngo “Muzageza guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma?” (Zaburi:4:3).

Burya rero iyo umuntu ahisemo gukora icyaha aba asuzuguye icyubahiro Imana yamuhaye! Imana yaduhaye imbaraga zo gukiranuka nk’ izo ifite; turemye mu ishusho yayo (Itangiriro:1:26), kandi si uko dufite ishusho y’ IMANA gusa ahubwo dufite n’ ububasha bwo gusa na yo!

Dukunda kuvuga ngo “erega turi abantu,” turi “abanyantege nkeya,” kandi ngo “twambaye umubiri.” Bityo tukiha impamvu zo gukora ibyaha! Ukuri ni uko; turi abantu, bambaye umubiri ariko baremwe mu bwiza bw’ Imana. Nta mpamvu n’ imwe dufite yo gukora icyaha kuko ishusho twaremwemo, usibye no gukora icyaha ntabwo yari izi icyaha!

Kandi tumaze gukora icyaha Imana yatanze Yesu Kristo: “Utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’ Imana.”(2 Abakorinto:5:20). Yesu Kristo ni we muntu wenyine wagumanye iyi shusho y’ Imana, ku buryo Imana imutangira ubuhamya ko usibye no gukora icyaha; ntiyari azi(afite ubumenyi) icyaha!

Yari azi ijambo ry’ Imana, yirindaga cyane ko mu bubiko bw’ amakuru ye (ibitekerezo), hageramo ubumenyi bw’ icyaha cyangwa uko umuntu akora icyaha!  Ni uko rero iyo turi muri Yesu, natwe atwigisha kureka ubumenyi bw’ icyaha, akaduhindura gukiranuka kw’ Imana! (gukiranuka kw’ Imana nta cyaha kibamo!)

Ni cyo gituma muri Yesu Kristo habamo ishuri ryitwa Ubuntu:

“Kuko ubuntu bw’ Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigishakureka kutubaha Imana n’ irari ry’ iby’ isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none.” (Tito:2:11-12).

Iri shuri ridusubiza ya shusho y’ Imana twatakaje, hari abigisha ubundi buntu butari ubw’ Imana, ni ubwa Satani ndetse n’ ubw’ inyamaswabantu, n’ abadayimoni kuko ubwo buntu bwigisha abantu gukora ibyaha no kubemerera gukora ibyo bishakiye, butazana agakiza ahubwo buzana kurimbuka!

Satani nagusaba gukora icyaha uzamusubize ko usibye no gukora icyaha, utemerewe no kumenya icyaha, kandi iki gisubizo kiva mu buzima umukristo abayeho; ubuzima bwo kwirinda amakuru mabi, ariyo makuru akwirakwizwa mu mikino, imyidagaduro, n’ ibiganiro bitandukanye.

Dukwiriye kumenya rero ko twatoranirijwe kutamenya icyaha na kimwe, kuko icyaha udakora ariko ufite ubumenyi bwacyo, Satani akoresha ubwo bumenyi akakugerageza!

Urugero ni uko umuntu udasambana, ariko akunda filime n’ ibiganiro by’ ubusambanyi: byorohera Satani kumukoresha ubusambanyi.

Gutoranywa kwabahaye izihe mbaraga?

Adamu na Eva kandi bari bashoboye gukora icyo Imana yabahamagariye, kuko bashoboraga gufata ibyemezo bitunganye; niba koko bahora bibuka ubuzima bw’ IMANA itunganye! Ibyemezo bitunganye bituruka mu guhora twiga kandi twibuka buri munsi ijambo ry’ Imana.

“kandi nzababera So, nwe muzambere abahungu n’ abakobwa, ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.” (2 Abakorinto: 2:18). Niba duhuje amaraso n’ Imana Ishoborabyosen(turi abana bafite amaraso yayo koko), Imana iduhereza imbaraga zo gukora ibintu byose nka yo! Muri Edeni; intare zatinyaga Adamu kuko yasaga n’ Imana, ingwe n’ isatura zaramwubahaga, akazita amazina kuko yari azifiteho ububasha. Iyo umuntu akora ibyo gukiranuka abaho ubuzima buzira ubwoba.

Kuko aravuga ngo: “Uwiteka ni we gitare cyanjye n’ agakiza kanjye, nzatinya nde? Uwiteka ni igihome kirekire gikingira ubuzima bwange; ni nde uzampinza umushyitsi?”

Kandi yagera mu byago akaririmba ngo:

“N’ aho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, n’ aho intambara yambaho, no muri yo nzakomeza Umutima.” (Zaburi:27)

Burya rero ubwoba buterwa n’ uko umuntu aba ari wenyine, ariko umuntu uri gukora ibyo Imana ishaka ntabwo agira ubwoba kuko ashobora byose.

Gushobobora byose ni imbaraga Imana ihereza umuntu ubana nayo!

Niba ufite ubwoba; shaka Imana mu bihe byo gusenga, kwiyiriza ubusa no gusoma ijambo ry’ Imana. Kandi si wowe wa mbere, kuko na Dawidi yavuze ngo “Nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose.” (Zaburi: 34:5).

Gushaka Imana by’ ukuri rero ntabwo bidukiza ibibazo, ahubwo bidukiza ubwoba! Bitwibutsa ko no mu bibazo Imana ishobora byose.

Amen

 1,224 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: