Amakuru

ibibazo byabaye ku itorero ryo muri edeni, igice cya kabiri

0Shares

Bakiriye amakuru mabi

Amakuru mabi atera gukora nabi…..

Mu gice cya mbere twabonye ko impamvu ituma umuntu ahitamo gukora igikorwa iruta igikorwa yakoze ubwacyo!

Niyo mpamvu Imana igenzura imitima (ibitekerezo), bityo n’ ubwo abantu twibwira ko icyaha ari igikorwa, Imana icyaha ikireba kikiri mu bitekerezo. Kayini ajya kwica Abeli Imana yamubwiye ko nadakora ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi(Itangiriro 4:7). ibi bisobanuye ko umuntu iyo yakira amakuru mabi (iyo adakora ibyiza), ibyaha biba biri gukomanga ngo afungure. Impamvu umuntu ahagarika umutima ageze imbere y’ icyaha; ni uko aba yarakiriye amakuru amwemeza ko gukora icyaha nta cyo bitwaye/ bishoboka.

Ni gute Satani ateza icyaha?

Hari ikiremwa gishya(inzoka); kitateraniraga mu itorero ryo muri Edeni. Ariko  kigeze mu materaniro, cyiha ijambo ndetse gihita kibwiriza. Satani akoresha igitugu n’ imbaraga nyinshi kugira ngo agushe abantu, ntabwo abanza gutegereza.

Satani ni umwuka, rero kugira ngo avugane n’ abambaye umubiri(Adam na Eva) byamusabye kuza nawe yambaye umubiri w’ inzoka. Nta kwicisha bugufi Satani atakora, nta butunzi Satani atagutega ngo agukoreshe icyaha! Ba maso.

 Yari azanye amakuru mashya y’ ibyo Imana itavuze, ariko aza avuga ko Imana ari yo yabivuze: “Ni ukuri koko Imana yaravuze ngo…….. ” Itangiriro:3:1.

Uyu mwuka wa Satani rero buri gihe ukoresha amakuru y’ ibinyoma kugira ufashe umuntu gukora icyaha. Niba udasomba ijambo ry’ Imana, buri munsi bizorohera Satani kukubeshya kuko udafite ukuri.

Ese amakuru ukunda kwakira ni ukuri (Ijambo ry’ IMANA)?

Ishyano rikomeye……

Ni ishyano kuba abantu bari mu madini atandukanye batakisomera Bibiliya buri munsi, n’ iyo bayisomye bumva ari amakuru ya kera ataryoshye!

Gusoma bibiliya byasimbuwe no gusoma amakuru, amatangazo, n’ ibigezweho ku mbuga nkoranyambaga. Imana yasimbuwe n’ iby’ isi kandi benshi bumva ari bwo buzima bwiza, ubu isi ntiyakwihanganira gukora idafite interineti! Ariko nyamara ibayeho idafite Bibiliya yumva ntacyo bitwaye. Nawe niba umeze gutyo uri uw’ isi!

Amakuru ashishikaje abantu ni ayo kumenya aho isi igeze: ibi rero bituma babayeho neza nk’ uko isi itegeka. Niba ukunda kureba filme uzitwara nk’ abakinnyi ba filme, uzavuga nka bo, uzambara, uziyogoshesha nk’ abo, uzakunda ibyo bakunda! Nuba umukunzi w’ umupira: uzitwara nk’ abatoza b’ umupira, abakinnyi ndetse n’ abafana ukunda kureba.

Kubera ko ariyo makuru ufite: uzibwira ko ubuzima bwiza ari ubwo uhora ureba kuri ekara (screen) yawe! N’ ukunda kuba mu kabari uzitwara nk’ abantu usangira nabo mu kabari! N’ ukunda kureba amakuru y’ ibigezweho n’ imyambaro (fashion and styles): uzabaho ubuzima buyobowe n’ iyo myambaro.

Abantu benshi bari mu bubata butewe n’ uko bafite amakuru y’ ikinyoma!

Niyo mpamvu abantu benshi bahitamo nabi, rimwe na rimwe bakibaza impamvu bakunda kubeshya, bihana irari ry’ ubusambanyi ariko rikabagumaho, bakunda gutukana n’ ubwo bifuza kubireka bikabananira: ni uko Umwarimu ukunda kwicara imbere; inshuti, ekara(screen) yawe, indirimbo ukunda kumva no kureba byose byuzuyemo ibyo wifuza kureka!

Iri ni ishyano, kuko Satani ntitwamunesha tugifite ibyo yaduhaye! Kunesha Satani bisaba kureka ibye byose bikatubihira.

Noneho dukore iki?

Mbese twashyiraho urutonde rw’ ibyo tuzajya duhitamo buri munsi?

OYA

Ni kenshi uvuga ngo sinzogera guhitamo nabi, ugasiba watsap muri telephone cyangwa ukavuga uti sinzasubira mu kabari, ariko bikakunanira.

Dukeneye rero imbaraga ziruta iz’ umuntu kugira ngo duhitemo neza. Nk’ uko Zaburi 25:12 itubwira iti: “Ni inde wubaha Uwiteka? azamwigisha inzira akwiriye guhitamo” dukeneye kubanza kwiyunga n’ Imana niba dushaka gusana ubuzima bwacu bwasenyutse! Kwiyunga n’ Imana biduha kwiyubaka natwe ubwacu(dukora ibikwiriye). inshuro nyinshi twe turabicurika.

Dukeneye kubanza kubaha Uwiteka, ni byo bizatuyobora inzira dukwiriye kunyura! Abantu benshi rero bashaka kwihutira kureka imico mibi bafite, ariko kuko badafite imbaraga z’ Imana zituruka mu buzima bwo gusoma ijambo ry’ Imana no gusenga bikabananira, bakongera bagatukana, bakabeshya, bagasinda, basambana……

Reka mbamenere ibanga…….

Zaburi:119:104

“Amategeko wigishije ampesha guhitamo, ni cyo gituma nanga inzira z’ ibinyoma zose. ”

Kwiga ijambo ry’ Imana buri munsi kandi tukarishyira mu bikorwa; bizaduhindura abantu basa n’ Imana, bahitamo nk’ Imana, kuko bafite ibitekerezo by’ Imana. Ubuzima buyobowe n’ ijambo ry’ Imana ni bwo buzima burimo amahitamo meza.

Ntabwo twishyiriraho amahame shingiro tungenderaho, ahubwo twegera Imana ikatwigisha amahame yayo (Ijambo ryayo), kandi ikaduha imbaraga zo kuyagenderamo (iyo turi gusenga).

kuko ibyo byiza twifuza gukora ni Imana yabiremye, ntitwabishobora tutayegereye.

Ese uheruka gusoma Bibiliya yawe ryari?

Uheruka kumvira ibyo yagutegetse ryari se?

Uheruka kwigishwa n’ Imana ryari?

Ese ukunda iki hagati y’ Imana n’ iby’isi? (ni iki uha igihe kinini?)

Ibintu bibi ukunda guhitamo nutabisimbuza ijambo ry’ Imana no gusenga, ntabwo uzigera ubireka! Icyakora wakwibeshya ko utakibikora.

 1,398 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: