Amakuru

IBIBAZO BYABAYE KU ITORERO RYO MURI EDENI, IGICE CYA MBERE: Bakoze icyaha

0Shares

Ese biterwa n’ iki?

Kugendera mu mwijima hari umucyo,

Kwicwa n’ inyota kandi hari amazi,

Kubabazwa kandi hari umunezero,

Gupfa kandi hari ubuzima….

Biterwa n’ icyaha

1 Yohana 3:4

“Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni cyo bugome.”

Guhitamo biruta gukora…….

Inkuru ibabaje ni uko umuntu ahora ahitamo nabi iyo abonye amahirwe yo guhitamo!

Urugero ni umwana muto uri kuririra igiceri, bamuha icya makumyabiri akacyanga ngo ni gitoya, bamuha icy’ ijana akacyanga ngo ni kibi, bamuha icya mirongo itanu akacyanga ngo kirahanda mu mpande, ni uko bamuha icy’ icumi akanezerwa ngo ni cyo cyiza, kinini kandi kidahanda mu mpande.

Abantu dukunda guhitamo ibyo twibwira ko ari byo byiza n’ aho amakuru yose yavuga ko ari bibi!  

Imana yari izi ko guhitamo ari igice gikomeye cy’ ubuzima ku buryo yahamagaye abatangabuhamya babiri(isi n’ ijuru) maze ibwira Abisirayeli iti “Uyu munsi ntanze ijuru n’ isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere; ubugingo n’ urupfu, n’ umugisha n’ umuvumo. Ni uko uhitemo ubugingo ubone kubaho wowe n’ urubyaro rwawe.” Gutegeka kwa kabiri:30:19.

Ntabwo ubwiza bw’ umuntu ari ibikorwa bye, ahubwo ubwiza n’ ububi bw’ umuntu buzagaragarira mu byo yahisemo. Ntabwo ari ngombwa kugira icyo umuntu akora ahubwo iyo umuntu amaze guhitamo icyo ahisemo imbere y’ Imana aba amaze kugikora! Imbere y’ Imana ntabwo ICYAHA ari igikorwa umuntu yakoze ahubwo ni impamvu! ICYAHA ni impamvu imutera kugomera Imana agahitamo nabi.

Guhitamo bitumariye iki?……

Niba ushaka kumenya uwo uri we, ntiwirebe mu ndorerwamo! Ahubwo urebe ibyo ukunda guhitamo.

Abantu iyo bavuga ngo kanaka ni igisambo ntabwo ari uko ahora yiba, ariko baba bavuze ko iyo abonye amahitamo yo kwiba cyangwa kutiba ahitamo kwiba; ibyo bikamugira igisambo.Umuntu ukunda kubeshya iyo asinziriye aba akiri umubeshyi n’ ubwo atari kubeshya: kuko yifitemo impamvu yo kugomera Imana, imutera gukora icyaha. uwagambaniye Yesu (Yuda), Yesu yamubwiye ko icyo yahisemo, yamaze kugikora n’ ubwo yari ataragikora. “Yuda uragambanirisha umwana w’ umuntu kumusoma?” Luka: 22:48. Nyamara Yuda yari atarakora igikorwa cyo kumusoma. Amahitamo dukora buri munsi niyo yaduhaye amazina Imana n’ abantu batwita.

Icyaha rero ni impamvu ituma dukora ibintu: ni ubugome (ibitekerezo bituma duhitamo icyo Imana yanga.) naho ibikorwa bigaragara inyuma ni umunuko w’ ibyaha. Ntabwo gusambana nk’ igikorwa ari cyo cyaha ahubwo ni umunuko w’ uruhurirane rw’ ibitekerezo bibi, kwifuza nabi, no gushaka kwinezeza; bihurirana, bigatuma ubyifitemo ahitamo nabi! Maze agasambana.

Aho byose bituruka……….

Guhitamo rero bituruka ku makuru ndetse n’ ubumenyi dufite: urugero umuntu wapfuye muri 1813 aramutse azutse ukamuhitishamo hagati y’ imodoka n’ igitebo cy’ ibijumba, yakwitwarira ibijumba, kuko amakuru afite amwemeza ko ibijumba ari byo byiza ndetse yatanga impamvu zirenga imwe zibisobanura; kuko atazi imodoka icyo ari cyo: ndetse abona ari nk’ igikeri kinini! Hagati ya telefone igezweho n’ ikibiriti yahitamo ikibiriti kuko ikibiriti icyo gihe cyari igicuruzwa gikomeye cyashoboraga kugura umucakara! Yabona ko telefone ari nk’ ibuye ry’ umukara rinini, rifite amaso inyuma (kamera ya telefone!)

Natwe rero ubumenyi dukunda kwakira butuma tugira amahitamo yo kwanga cyangwa gukunda Imana. Imana yigeze ivuga ko Ubwoko bwayo (Isirayeli) burimbutse buzize kutagira ubwenge! (Hoseya:4:6).

Ubwenge ni ukubaha Uwiteka (Yobu: 28:28). Kandi kubaha Uwiteka tubisanga mu ijambo ry’ Imana: Bibiliya. Byanditsemo neza kandi birasobanutse ku buryo umuntu usoma Ijambo ry’ Imana buri munsi, afite intego yo kuryitondera abasha kubaha Uwiteka. Ni yo mpamvu Umuhanuzi Hoseya yagiriye bene wabo inama kugira ngo batarimbuka: Inama yo kumenya.

“Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’ umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’ imvura, nk’ imvura y’ itumba isomya ubutaka. ” Hoseya:6:3.

Ni uko rero, icyaha si igikorwa ubwacyo, ahubwo ni impamvu yaduteye guhitamo nabi, kandi Impamvu ituruka mu makuru twamenye.

Ikibwira umuntu ko uri umunyabyaha si uko akora ibyaha, ahubwo ni uko akunda amakuru amushishikariza guhitamo ibyaha! Bityo n’ ibyaha adakora arabigendana mu rwungano rw’ amakuru ye, ni uko gusa igihe, imbaraga, umwanya ndetse n’ ahantu icyaha gisaba bitarahura ngo akore icyaha!

Mu gice gikurikiye tuzareba icyatuma duhitamo neza…..

 1,404 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: